00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyusa yabeshye abakunzi be icya Semuhanuka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 October 2022 saa 01:04
Yasuwe :

Si kenshi umuhanzi yemera ko yabeshye abakunzi be nubwo babikora inshuro nyinshi, Cyusa Ibrahim uzwi mu muziki wa gakondo aherutse gukubita icya Semuhanuka abakunzi be agaragaza ko azifashisha umukunzi we Jeannine mu ndirimbo nshya yise ‘Uwanjye’.

Mu minsi ishize ubwo yatangiraga kwamamaza indirimbo ye nshya, Cyusa yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora indirimbo izagaragaramo umukunzi we Jeannine bamaze igihe bakundana.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo igiye hanze itarimo Jeannine, buri wese yibajije icyabiteye, icyakora uyu muhanzi ahamya ko yahisemo kubeshya abakunzi be mu rwego rwo kubatera amatsiko y’iyi ndirimbo.

Mu kiganiro na IGIHE, Cyusa abajijwe impamvu atashyize umugore we mu ndirimbo ‘Uwanjye’ nk’uko yari yabisezeranyije abakunzi be, yavuze ko yababeshye kugira ngo arusheho kubetera amatsiko.

Ati “Twarabiganiriye nabonaga bizatinda mpitamo gukora ubundi buryo, gusa njye mbitangaza narabeshyaga kugira ngo izarebwe cyane. Nifuzaga kubatera amatsiko.”

Ku kijyanye no kuba byaba byaratewe n’umwuka mubi uherutse kuvugwa hagati yabo, Cyusa yabihakanye avuga ko we na Jeannine babanye neza nta kibazo na kimwe bafitanye.

Muri Gicurasi 2022 ubwo Cyusa yajyaga ku Mugabane w’u Burayi yari yavuze ko azavayo ahakoreye amashusho y’iyi ndirimbo azafatana n’umukunzi we Jeannine.

Nyuma yo kuvayo atayafashe, Cyusa nabwo yakomeje kuvuga ko byatewe n’umwanya ariko bagiye gushaka uko bayafata indirimbo ikazasohoka arimo.

Icyakora ibyo uyu muhanzi yavugaga bitandukanye n’ibyabaye kuko indirimbo yasohotse itagaragaramo umukunzi we, ahubwo igaragaramo Uwankusi Nkusi Lynda uri mu bitabiriye Miss Rwanda.

Uwankusi Nkusi Lynda ni we ugaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo aho kuba Jeannine basanzwe bakundana
Cyusa yari yarateguje abakunzi be kuzagaragaza Jeannine mu ndirimbo ye nshya bayitegerezanya amatsiko batazi ko ari icya semuhanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages