Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasubukurwaga uru rubanza, aho Diane ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira na Anne na Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Rwari urubanza rwitabiriwe bidasanzwe ndetse umutekano wakajijwe, ku buryo umuntu wese winjiraga mu cyumba cy’iburanisha yabanzaga gusakwa.
Umucamanza yanabanje gutanga uburenganzira ku nzego z’umutekano ko nta muntu ugomba gufata amajwi cyangwa amashusho, ko ubikora igikoresho gifatwa bigasibwa.
Umucamanza yabanje gusomera abaregwa ibyaha bashinjwa ahereye kuri Adeline Mukangemanyi, buri umwe agenda avuga ati “ntabwo mbyemera.”
Me Buhuru wabunganiye bose mu iburanisha riheruka, yahawe ijambo abanza gushima urukiko rwatumye abona dosiye nubwo atabashije gukora kopi yayo, ariko avuga ko kuri uyu munsi Adeline yamubwiye ko akeneye guhabwa abavoka bashya.
Yakomeje agira ati “Njye niteguye kuburana ariko mburanira Diane na Anne Rwigara, bityo Adeline ibye yabibazwa.”
Adeline Mukangemanyi yavuze ko yabwiye Me Buhuru ko adashobora kuba umwunganizi we mu idosiye ya paji 600 hamwe n’abana be kandi ko hari n’ibyo atarabona biyigize. Ahubwo yamusabye lisiti y’abavoka ahitamo kunganirwa na Me Gatera Gashabana nubwo uyu munsi atagaragaye mu rukiko.
Umushinjacyaha yavuze ko inzitizi Mukangemanyi afite z’uko ibyo aregwa ari byinshi ku buryo uyu mwavoka atabunganira wenyine, ari amananiza no gushaka gutinza urubanza "ku mpamvu tutazi ".
Ikindi ngo ni uko kuri uru rwego icyo urukiko rusuzuma ari ibijyanye n’impamvu zikomeye zigaragaza ibyaha baregwa no kugaragaza impamvu Ubushinjacyaha bwabazaniye urukiko ngo rufate umwanzuro ku cyifuzo cyabwo, atari ukuburana mu mizi ngo umuntu asome dosiye yose.
Umushinjacyaha yavuze ko kuva abaregwa bafatwa bamenyeshejwe ibyo baregwa bunganiwe na Me Buhuru, kandi no mu mpera z’icyumweru gishize babonanye bihagije, bityo ngo urubanza rwongeye gusubikwa bwa gatatu byaba atari ubutabera ahubwo ari nko gukinisha urukiko.
Mukangemanyi yavuze ko iyi dosiye ari nini kandi bayibonye ejo, asaba ko we na Me Gashabana bahabwa umwanya wo kwiga dosiye kandi urukiko rugatanga uburenganzira bwo kumwongera amafaranga yo kuriha undi mwavoka kuko ayo bari bafite yose polisi yayafatiriye.
Umucamanza yemeje ko hafatwa iminota 30 yo kwiherera ngo hafatwe umanzuro ku nzitizi zagaragarijwe urukiko.
Nyuma y’amasaha agera kuri abiri nibwo inteko iburanisha yagarutse, Umucamanza avuga ko ubusabe bwa Adeline Mukangemanyi ushaka guhindurirwa umwavoka, ari uburenganzira ahabwa n’itegeko bwo kuburana yunganiwe n’umwavoka yihitiyemo.
Gusa ku cyo gusaba urukiko gutegeka Polisi kumuha amafaranga ngo yishyure umwavoka, umucamanza yavuze ko igihe cyose urubanza rutaratangira mu mizi, nta cyemezo rwafata ku bintu byafatiriwe mu iperereza.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa kuwa Gatanu tariki 13 mu gitondo, ariko runihaniza abaregwa ko nta rindi subikwa rizabaho bitewe n’ubwihutirwe bw’uru rubanza.
Diane Rwigara akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano ubwo yahataniraga kwiyamamariza kuyobora igihugu, mu matora yabaye muri Kanama.
Anahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi n’umuvandimwe we Anne Uwamahoro ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, ibyaha usanga ahanini bishingiye mu butumwa bwa WhatsApp n’amajwi bagiye bohererezanya hagati yabo n’abo mu muryango, nk’uko bigenda bigarukwaho mu rukiko.






Amafoto: Moses Niyonzima
TANGA IGITEKEREZO