Dr Biruta yahishuye ko u Burundi bwangiye gutaha abaturage babwo baje kwivuza mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Kanama 2020 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko bitangaje kumva u Rwanda rushinjwa ko rwabujije impunzi z’Abarundi gutahuka mu gihe hari Abarundi baje mu Rwanda kwivuza ariko bagerageza gutaha mu gihugu cyabo kikabangira kwinjira.

Dr Vincent Biruta yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ingamba z’igihugu mu kurwanya Coronavirus.

Yabajijwe icyo atekereza ku magambo aherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi ashinja u Rwanda gufata impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama nk’imbohe zikingiye ikibaba abagize uruhare mu byaha mu Burundi, bagahungira mu Rwanda.

Dr Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’ibihugu byose by’ibituranyi, ariko ko kugira ngo bishoboke buri wese agomba gukora uruhare rwe, kuko kugira ngo abantu babane neza ari uko buri wese abigiramo ubushake.

Ati “Icyo twavanyemo ni uko ku ruhande rw’u Burundi ubushake bushobora kuba budahari.”

Hashize iminsi mike Perezida w’u Burundi, Gen Ndayishimiye ashinje u Rwanda ko rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda, Biruta yavuze ko ibyo bidashoboka kuko nta nyungu n’imwe u Rwanda rwaba rubifitemo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi 71973, ni cyo gihugu cya gatatu gifite impunzi nyinshi z’Abarundi.

Biruta yavuze ko niba bivugwa ko u Rwanda rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi, byaba bivuze ko n’ahandi ziri mu karere naho zafashwe bugwate.

Ati “Gutekereza ko impunzi z’Abarundi zafashwe bugwate mu Rwanda gusa, byaba bisa n’aho ahandi zamaze gutaha kandi ntabwo aribyo.”
Dr Biruta yavuze ko buri kwezi mbere ya Coronavirus imipaka igifunguye, habonekaga impunzi zigera kuri 200 zitaha buri munsi kandi ko nta wazibuzaga. Kuba muri iki gihe zitarakomeje gutaha kubera ko imipaka ifunzwe kuri we ngo ntibyakwitwa ko hari uwazibujije.

Ati “Kuvuga ko twafata impunzi bugwate keretse niba n’ibindi bihugu aho ziri hose ariko bimeze, nta n’inyungu twaba dufite yo kugumana ziriya mpunzi kuko kwakira impunzi ni igikorwa cy’ubutabazi abari mu kaga. Ni byo byakozwe mu gihe impunzi zazaga zigana mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda, ntabwo rero hari inyungu iyo ariyo yose yo kubuza impunzi gutaha iwazo.”

Yavuze ko kugira ngo impunzi zitahe bisaba uruhare rw’igihugu zikomokamo, icyazakiriye ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse ko n’ejo hategerejwe ibiganiro bizagaruka kuri iyi ngingo bizahuza impande zose zirebwa.

Ati “Kugeza uyu munsi ntacyananiranye n’ejo hari inama yo ku rwego rwa tekiniki izahuza intumwa z’u Rwanda, u Burundi ndetse n’iz’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu kuganira kuri ibyo bibazo, byakorwa bite niba hari abashaka gutaha muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19, ese ibyangombwa biruzuye [...] ariko nk’igihugu ntidushobora kubuza uwo ariwe wese gutaha iwabo mu gihe ibyangombwa byose byuzuye.”

Biruta yavuze ko hari Abarundi bamaze igihe mu Rwanda, baje mu buryo bwemewe n’amategeko mu bikorwa bitandukanye birimo no kwivuza, ariko bashatse gutaha u Burundi burabangira.

Ati “Biratangaje kumva u Rwanda rushobora kuregwa ko rwafashe bugwate impunzi mu gihe hano hari Abarundi bahamaze iminsi bageze ku 136 baje mu buryo butandukanye, bamwe bari mu ngendo igihe imipaka yafungwaga, bamwe bari baraje kwivuza hano, basabye gutaha i Burundi barabangira.”

“Bamaze iminsi bari aha, ndetse na Ambasade yabo hano yaje muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga gusaba ko twabafasha ngo batahe turabikora ariko u Burundi bwanga kubakira. Rero uyu munsi ku ruhande rumwe ntibashaka kwakira abantu bari hano baje mu buryo buzwi bamwe ndetse baje bafite n’impushya basabiwe n’igihugu cyabo ariko barangije kwivuza, gutaha biba ikibazo.”

Minisitiri Dr Biruta avuga ko bitumvikana ukuntu bamwe u Rwanda rushinjwa ko rwabafashe bugwate mu gihe abandi bo bangiwe gutaha. Ati “Biriya rero ni ibintu dukwiye gushyira mu rwego rwabyo, ngo ni ubutumwa bwerekeranye n’uko babona umubano w’u Rwanda n’u Burundi, ariko ibyo gufata impunzi bugwate byo ni ibintu bidashoboka.”

“Ntabwo aritwe twazihamagaye ngo zize hano, nta n’impamvu yo kugira ngo tuzigumisha aha kandi zishaka gutaha.”

Kuva mu mpera za Werurwe 2015, impunzi z’Abarundi zatangiye kwinjira mu Rwanda, ruzishyiriraho inkambi z’agateganyo i Gashora n’i Nyanza mbere yo kwimurirwa i Mahama mu Karere ka Kirehe, izindi ziguma mu Mijyi ya Kigali na Huye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .