Urukiko Rukuru rwemeje ko Dr Christopher Kayumba adahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku wari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru.
Ubushinjacyaha bwari bwajuririye urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Dr Kayumba Christopher ku byaha yari akurikiranyweho.
Icyemezo kimugira umwere cyasomwe ku wa 22 Gashyantare 2023 ndetse ahita arekurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.
Urukiko Rukuru rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro kuri bimwe.
Rwemeje ko Dr Christopher Kayumba ahamwa cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw).
Urukiko Rukuru rwategetse ko igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri Dr Christopher Kayumba yahanishijwe gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.
Dr Kayumba Christopher yafunzwe hafi umwaka n’amezi ane mbere y’uko agirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Gashyantare uyu mwaka.
Ubwunganizi bwe bwatangaje ko igihe yafunzwe kitazabarwa kubera ko yari yaragizwe umwere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!