Dr. Iyamuremye Augustin yatorewe kuba Perezida wa Sena

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Dr. Iyamuremye Augustin yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu agize amajwi 25 mu gihe Zephirin Kalimba bari bahataniye uyu mwanya we yagize ijwi rimwe.

Dr. Iyamuremye Augustin yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka agize amajwi 25 mu gihe Zephirin Kalimba bari bahataniye uyu mwanya we yagize ijwi rimwe.

Karangwa Chrysologue niwe wamamaje Iyamuremye aho yavuze ko abishingira kuba yarayoboye inzego zitandukanye mu gihugu, ndetse ko yanabaye umuhuza wa bose kandi muri byose.

Ati “Ni umunyakuri kandi ukuri kubaka. Ibyo mbimubonamo, kandi afite inararibonye muri uru rwego twese tuzi ko yabaye muri manda ya mbere ya Sena kandi yabyitwayemo neza."

Ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance wari usanzwe ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, aho yagize amajwi 23 kuri atatu ya Hadija Ndangiza Murangwa.

Ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi, hamamajwe Mukabaramba Alvera na Umuhire Adrie. Mukabaramba niwe watowe ku majwi 22 mu gihe uwo bari bahatanye yagize amajwi 4.

Dr Iyamuremye Augstin watorewe kuba Perezida wa Sena, mu ijambo rye yashimiye Umukuru w’Igihugu na bagenzi be bamutoye we na bagenzi be.

Yagize ati “Mbikuye ku mutima ndagira ngo mbashimire icyizere mwongeye kungirira mukangira mu basenateri Itegeko Nshinga ribahera ububasha. Icyo nabizeza ni uko ntazabatenguha.”

“Muri uyu mwanya ndagira ngo nshimire abasenateri hamwe na bagenzi banjye bamaze kudushyira muri Biro ya Sena, ni inshingano iremereye tudashobora gusoza buri musenateri ataduteye inkunga ye kandi ku buryo butaziguye.”

Yijeje ko sena izashyira hamwe kandi igatanga ingufu zayo zose iharanira inyuma z’abanyarwanda.

Dr. Iyamuremye w’imyaka 73 yari asanzwe ayobora Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye. Yakoze inshingano zitandukanye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, Sindikubwaho Theodore, Pasteur Bizimungu na Perezida Paul Kagame.

Mu 1977-1984 yari Umuyobozi wa Laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda, mu Ukuboza 1990-1992 aba Perefe wa Gitarama; kuva muri Kamena 1992- Mata 1994 yari Umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu, muri Nyakanga 1994-1998 aba Minisitiri w’Ubuhinzi, kuva mu 1998-Nyakanga 1999 aba Minisitiri w’Itangazamakuru, kuva muri Nyakanga 1999-Werurwe 2000 aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga naho kuva mu 2001-2003 yari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nyirasafari Espérance we ni umunyamategeko, afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa Masters mu bijyanye n’Amategeko mpuzamahanga mpanabyaha n’uburenganzira bwa muntu.

Mbere y’uko agirwa Senateri na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku wa 20 Nzeri 2019 yari Minisitiri wa Siporo n’Umuco kuva ku wa 18/10/2018.

Yabaye kandi Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuva ku wa 04 Ukwakira 2016 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018; mbere y’aho yari Umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda muri Komisiyo ya Politiki n’Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu kuva ku itariki ya 04 Ukwakira 2013 kugeza agizwe Minisitiri muri Migeprof ku wa 04 Ukwakira 2016.

Yanabaye kandi Uwunganira abandi mu by’amategeko ( avoka), 2011-2013, aba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera kuva mu 2007 kugea mu 2011.

Yabaye Umushinjacyaha ufite ububasha mu Gihugu hose kuva mu 2004-2007; yanabaye kandi Umushinjacyaha wa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama kuva mu 2001-2004, yanakoze kandi mu muryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’Umugore n’Umwana ( Haguruka) kuva 1999-2001.

Alvera Mukabaramba watorewe kuba Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi yari arambye cyane muri Guverinoma, kuko yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, guhera mu Ukwakira 2011

Yize ibijyanye no kuvura abana, aho afite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri First Pavlov State Medical University, mu mujyi wa St.Petersburg mu Burusiya.

Yabaye mu Nteko Ishinga amategeko y’inzibacyuho kuva mu 1999-2003, naho kuva mu mu 2003 kugeza mu Ukwakira 2011 yari umusenateri. Kuva icyo gihe nibwo yinjiye muri Guverinoma. Ni umunyamuryango w’ishyaka PPC akaba ari na we uriyoboye.

Dr. Iyamuremye Augustin uri mu bashinze ishyaka rya PSD, niwe watorewe kuba Perezida wa Sena
Nyirasafari Espérance wahoze ari Minisitiri w'Umuco na Siporo ubwo yarahiriraga kuba Umusenateri
Ba Visi Perezida ba Sena barahirira inshingano zabo
Senateri Iyamuremye watorewe kuba Perezida wa Sena mu ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame nyuma y'irahira
Senateri Nyirasafari afata ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame nyuma y'umuhango wo kurahira
Senateri Alvera Mukabaramba watorewe kuba Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Uko amatora yagenze kuri buri mwanya

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza