Ku wa 26 Gicurasi 2022 nibwo iyo dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.
RIB yatangaje ko Dr Nibishaka aregwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ni ibyaha ashinjwa ko yakoze binyuze mu buriganya yakoreye abantu abizeza ko azabashakira Viza zo kujya muri Amerika.
IGIHE ifite amakuru ko hari abantu batandatu batanze ikirego bavuga ko yagiye abatekera umutwe akabasaba amafaranga abizeza kuzabashakira amashuri na Viza zo kujya muri Amerika.
Hari umwe waduhaye amakuru avuga ko yahaye uyu mugabo agera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda amwizeza ko azamufashiriza umwana akabona uko ajya gukomereza amasomo muri Amerika.
Ngo Nibishaka yabikoraga yitwaje ko yabaye muri Amerika, azi imikorere yaho, azi imyigishirize yaho kuko yahize akanahakora igihe kitari gito.
Amakuru kandi avuga ko Nibishaka amaze kumenya ko abo yatse amafaranga batangiye gushaka uko batanga ikirego mu butabera, yatangiye gushaka uko yabaca mu rihumye bakazamubura, hanyuma afatwa atarabigeraho. IGIHE yamenye ko muri urwo rugendo rwo gushaka uko ava mu Rwanda ari bwo icyaha cyo guhimba inyandiko cyakozwe.
Nibishaka yari Umuyobozi wungirije wa RGB guhera mu 2019, mbere yaho yamaze imyaka ibiri ari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!