Dr Kayitesi wari usanzwe ari Umukuru wa RGB wungirije yasimbuye Prof. Shyaka Anastase waruyoboraga akaza kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Dr. Usta Kaitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.
Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w’iyo Komisiyo.
Impinduka kandi zanakozwe mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), aho Dr Sabin Nsanzimana wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’iki kigo asimbuye Dr Condo Umutesi Jeanne wakiyoboraga kuva muri Gashyantare 2016.
Dr. Sabin Nsanzimana ni umuganga w’inzobere mu guhangana n’icyorezo cya Sida. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kurwanya ibyorezo (Clinical Epidemiology) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Arimo kandi gusoza amasomo yo ku rwego rw’ikirenga mu bijyanye n’ibyorezo (Philosophy in Epidemiology) muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi.



















TANGA IGITEKEREZO