Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yaganiraga na RBA, ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’igihugu.
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu gihugu ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yasanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Kuva icyo gihe, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 4349 bayanduye barimo 18 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Perezida Kagame yavuze ko mu mezi asaga atanu ashize u Rwanda rwitwaye neza mu guhangana na Coronavirus.
Ati “Ntabwo bivuze ko kitatugizeho ingaruka zidashimishije nk’abandi ariko turi mu ba mbere no ku isi yose mu buryo bwo kuba twarahanganye n’iki cyorezo tukakibuza kudutwara benshi cyangwa kwanduzqaa benshi.”
“Kugira ngo uwo mwanya tube twarawubonye mu ba mbere, byavuye ku mbaraga z’abanyarwanda, ntabwo byikoze ni abantu babikoze ariko ibijyanye n’ubukungu, imibereho y’abantu byose byarahungabanye ariko mu buryo bwo guhungabana abantu bashoboye no kubaho ubuzima bwabo uko bishoboka.”
Perezida Kagame yavuze ko akurikije uburyo yumvaga icyorezo kizakomerera u Rwanda, atari ko byagenze.
Yavuze ko ingaruka za Coronavirus zizagera no ku bukungu bw’igihugu n’ubw’Isi muri rusange, gusa ashimangira ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ubuzima bw’abaturage n’imibereho yabo ntibibangamirwe cyane.
Ati “Ni ugushakisha uburyo ubuzima butahagarara ahubwo tukajanisha dukurikije uko ikibazo giteye, dushaka uko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, ntibuhangabanywe n’iki cyorezo ariko nabwo ntibicwe n’inzara. Ntibibe hagati byo kwicwa n’icyorezo cyangwa kwicwa n’inzara.”
Yavuze ko Leta izakomeza gushakisha amikoro kugira ngo ubuzima bw’igihugu bukomeze.








Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!