Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Mulindahabi yatawe muri yombi hamwe n’abandi bakozi.
Bafashwe mu iperereza riri gukorwa ku byaha by’ubujura no kunyereza umutungo bikekwa kuba byarakozwe mu Ishuri rya IPRC-Kigali.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ni bwo Guverinoma yashyize hanze itangazo rivuga ko yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.
Iryo tangazo ryasabye umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagira akamaro iperereza riri gukorwa kubimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.
Muri Gashyantare 2018 ni bwo Eng Mulindahabi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali ubwo amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro yahurizwaga hamwe akitwa Rwanda Polytechnic (RP).
Mbere yaho guhera mu 2011 Mulindahabi yari Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!