Gakenke: Imvura idasanzwe yahitanye abaturage umunani, umuhanda Kigali Musanze ufungwa n’inkangu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi, yahitanye ubuzima bw’abaturage umunani mu Karere ka Gakenke, yangiza ibikorwa remezo birimo umuhanda Kigali - Musanze wafunzwe n’inkangu.

Iyi mvura idasanzwe yatangiye kugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ikomeza kugwa kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Meya w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias yavuze ko bamwe mu baturage bapfuye barimo abo amazi y’umugezi yayobye akagana ku nzu zabo akazisenya zikabagwira.

Yavuze ko uretse abaturage bapfuye, inkangu zamanutse zigasiba umuhanda Kigali-Musanze bikaba byahagaritse urujya n’uruza.

Ati “Imihanda myinshi yangiritse ariko uduteye ikibazo ni uwa Kigali-Musanze aho kuri Buranga no mu Kivuruga umuhanda wafunze. Ndi mu nzira njya gushaka abakozi ba NPD COTRACO kugira ngo bashobore kuzana imashini isibure.”

Nyuma y’amasaha make, umuhanda wongeye kuba nyabagendwa ibitaka byari birimo bimaze gukurwamo.

Mu karere ka Gakenke kandi imyaka myinshi yarengewe n’amazi mu gihe indi ku misozi yatwawe n’inkangu.

Meya Nzamwita ati “Imyaka yangiritse cyane, imisozi inkangu zamanutse. Mu bibaya hamwe duhinga ibishyimbo harengewe. Turaza kumenya imibare nyayo mu kanya.”

Kuri uyu wa Gatatu nabwo mu karere ka Gakenke hapfuye undi muntu umwe yishwe n’inkangu yamusanze mu gasozi ikamuhitana.

Imodoka za NPD COTRACO Ltd nizo zifashishijwe mu gusibura umuhanda
Umuhanda Kigali-Musanze wongeye uba nyabagendwa
Nyuma yo gusibura umuhanda Kigali-Musanze, urujya n'uruza rwakomeje
Ahari akaziga gatukura karagaragaza igice cy'Umuhanda -Kigali-Musanze ahazwi nka Burange aho inkangu yabereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .