Gasabo: Uburwayi bw’imidido busubiza habi umusaza n’umukobwa we barokotse Jenoside

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 23 Ukuboza 2014 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’abanyeshuri n’urundi rutigarwo mu Murenge wa wa Rutunga , Akarere ka Gasabo ruratabariza Karegeya Alphonse w’imyaka 74 n’umukobwa we Mukagatare Claudine barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza kuzongwa n’imibereho mibi kubera imidido barwaye bombi ituma nta cyo bakwimarira mu gihe bahuda n’ingorane z’ubuzima.
Karegeya n’umukobwa we Mukagatare batuye mu Mudugudu wa Nyamise, Akagari ka Kabaliza muri uyu Murenge wa Rutunga ku muhanda werekeza mu Murenge wa Gikomero.
Inzu (...)

Urubyiruko rw’abanyeshuri n’urundi rutigarwo mu Murenge wa wa Rutunga , Akarere ka Gasabo ruratabariza Karegeya Alphonse w’imyaka 74 n’umukobwa we Mukagatare Claudine barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza kuzongwa n’imibereho mibi kubera imidido barwaye bombi ituma nta cyo bakwimarira mu gihe bahuda n’ingorane z’ubuzima.

Karegeya n’umukobwa we Mukagatare batuye mu Mudugudu wa Nyamise, Akagari ka Kabaliza muri uyu Murenge wa Rutunga ku muhanda werekeza mu Murenge wa Gikomero.

Inzu bubakiwe batagira aho baba igenda isenyurwa n’umuvo w’imvura kuko nta musingi ukomeye ifite ku buryo bamwe mu baturanyi bemeza ko ishobora guhirima.

Mu nzu imbere harimo ibinogo n’amabuye bibabangamira mu kugendana uburwayi bwabo bw’imidido; nta nzugi ifite zo ku byumba ndetse nta n’igikoni bafite iyo ivura iguye bacana mu nzu.

Karegeya avuga ko yiciwe umugore n’abandi bana bakiri bazima we n’uyu mukobwa we babasiga bavuga ko na bontacyo bazimarira kuko kuva icyo gihe bari barwaye imidido.

Karegeya n'umukobwa we bavuga uburyo babayeho

Karegeya n’umukobwa we Claudine bavuga ko babeshejweho n’abaturanyi, babazanira ibyo kurya nk’ibijumba n’ibindi, bakabavomera kuko amafaranga bake bahabwa n’Ikigega cy’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) rimwe mu mezi atandatu atabahagije.

Imirima bafite bayiha abantu bakihingira noneho bakweza bakabagenera ku byo bejeje mu rwego rwo kugira ngo babashe gukomeza kubaho.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rutunga rwibumbiye mu itsinda ryitwa Amahoro n’Icyizere (Peace and Hope Foundation) rwemeza ko rufite imbaraga z’amaboko ariko nta mafaranga rwabona yo gukora imirimo yose ikenewe byibuze ngo basanire uyu muryango inzu yabo.

Uwiragiye Jean Chrisostome uhagarariye uru rubyiruko avuga ko imbaraga zihari ariko mu nyigo bakoze basanze hakenewe byibura miliyoni ebyeri n’igice kugira ngo uwo musaza abashe kubona aho kuba hamworohereza ubuzima.

Yagize ati “Uyu musaza n’umukobwa we ntibabasha kugenda, kugira ngo babashe kubona amazi ni uko itiyo inyura hakurya y’umuhanda yakwifashishwa na we akabona amazi. Ikindi ni uko nta gikoni afite cyo gucanamo iyo imvura iguye bacana mu nzu, inzu ye nta nzugi ziriho uretse izo hanze gusa. Ibyo byose rero twasanze byadutwara miliyoni ebyeri n’igice.”

Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Rutunga, Rwasibo Henry yabwiye IGIHE ko icyo kibazo bakizi kandi ubwo urwo rubyiruko rwagaragagaje igikenewe kugira ngo uwu muryango worohereze mu buzima bubi ubamo, n’ubuyobozi buzafatanya na rwo mu bikenewe byose.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .