00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Kazura na CG Dan Munyuza bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Tanzania

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza bari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania aho bakomeje kugirana ibiganiro n’inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu.

Ni mu ruzinduko batangiye kugirira muri Tanzania kuva ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021. Rugamije gukomeza kwagura imikoranire n’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Gen Kazura kuri uyu wa Mbere ni bwo yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Elias John Kwandikwa, bagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabereye muri Minisiteri y’Ingabo muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam kandi byari byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Karamba Charles ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, General Venance Salvatory Mabeyo n’abandi bayobozi batandukanye mu ngabo za Tanzania.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Munyuza yakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro.

Aba bayobozi bombi bavuze ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano w’ibihugu byombi ari ingenzi mu guhashya abagizi ba nabi bambukiranya imipaka.

CG Munyuza yagize ati “Twumvikanye ko dufatanyije twembi ndetse na polisi z’ibindi bihugu tugomba kurwanya ibi byihebe kandi tukabitsinda, nishimiye uko yanyakiriye, twaganiriye byinshi kandi twemeranyije ko dufatanyije byose bizashoboka.

IGP Nyakoro yavuze ko bumvikanye ko abaturage b’ibihugu byombi bagomba kubaho bisanzuye.

Yagize ati “Twumvikanye ko abaturage bacu, Abanyarwanda n’Abanya-Tanzania, bagomba kubaho mu mutekano muri ibi bihugu byacu bibiri no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ku buryo umuntu ukoze icyaha mu Rwanda agahungira muri Tanzania atazigera agira amahoro.”

Yakomeje ati “Cyangwa se yakora icyaha, muri Tanzania agahungira mu Rwanda akamenya ko nta mahoro azagirira muri Rwanda. Hari abantu bakora ibikorwa bibi ku mipaka yacu, twumvikanye ko hazakomeza kubaho ubufatanye hagati yacu mu bijyanye no gucunga umutekano.”

Muri uru ruzinduko rwa Gen Kazura na CG Munyuza biteganyijwe ko bazasura ibikorwa bitandukanye muri iki gihugu hagamije kwiga uko bakora ndetse no kungurana ibitekerezo ku mikoranire mu gucunga umutekano.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ari mu ruzinduko muri Tanzania
Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, CG Dan Munyuza, yakiriwe ku cyicaro cya Polisi y'Igihugu ya Tanzania
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n'itsinda bari kumwe bakiriwe na Minisitiri w'Ingabo muri Tanzania
U Rwanda na Tanzania bikomeje gukorana mu bijyanye n'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .