Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bitwara 10 % by’ingengo y’imari y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gashyantare 2019 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, yavuze ko imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka ku mibereho y’abanyarwanda dore ko 10 % by’ingengo y’imari igenda mu guhangana n’ingaruka z’iki kibazo.

Mu nama yabaye mu Cyumweru gishize yiswe ‘National Urban Forum’ yigaga ku kubaka imijyi ishoboye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, Biruta yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese.

Yavuze ko igihugu nk’u Rwanda gituwe cyane gikwiriye gufata ingamba zikomeye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu mijyi.

Ati “Guteza imbere imijyi ni ingirakamaro ku Rwanda ariko nk’igihugu gituwe cyane kuri uyu mugabane kandi gifite abaturage bimukira mu mijyi ku kigero gikubye kabiri igipimo mpuzamahanga, dukeneye guteza imbere imijyi ijyanye no kubungabunga ibidukikije.”

The New Times dukesha iyi nkuru yanditse ko Biruta yavuze ko ingaruka z’imihindagurukire y’ibihe nk’imyuzure biteganyijwe ko biziyongera mu gihe nta gikozwe.

Ati “Hakenewe ubufatanye hagati ya Guverinoma, abikorera na sosiyete sivile. Imyuzure ikunze kuba Nyabugogo ikwiye kutwibutsa ko nitudashyiraho uburyo imijyi yacu ihangana n’imihindagurukire y’ibihe, tuzahangana no gusana ibyangiritse nabyo bitaramba.”

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko 42 % y’ibihombo bigaragara mu bijyanye n’imyubakire mu bihugu birimo n’u Rwanda iterwa n’imyuzure.

Biruta ati “Muri Kigali dukwiriye guhera mu kwimura ibikorwa bisaga 7000 biri mu bishanga. Izi nganda, amagaraje, inzu cyangwa parikingi z’imodoka bibangamiye umuhate w’umujyi mu guhangana n’imyuzure kandi bishyira n’abandi mu bibazo.”

Ubuyobozi buvuga ko ibyo bikorwa nibiramuka bihavuye hazakomeza kubungwabungwa hashyirwa ibindi bikorwa biberanye n’aho hantu nk’ibiyaga karemano, ibyuzi by’amafi n’ibindi.

Biruta yavuze ko zimwe mu ngamba zafashwe muri Kigali harimo gutunganya igishanga cya Nyandungu kikavamo pariki y’ibidukikije, gutera ibiti ku misozi ya Rebero, Jali na Mont Kigali n’ibindi.

Banki y’Isi igaragaza ko nihadashyirwaho uburyo bwo kubaka imijyi ihangana n’ibiza, mu 2030 Isi izaba ihomba miliyari 314 z’amadolari ku mwaka kubera ibiza karemano.

Nyabugogo ni hamwe mu hakunze kwibasirwa n'imyuzure mu gihe cy'imvura igatwara n'ubuzima bw'abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza