Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Mata 2021 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Mata 2021, yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe aho Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi raporo ifite amapaji agera kuri 600 yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yagaragariraga buri wese: Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Bob Muse ukorera Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko cya Levy Firestone Muse cyakoze iyi raporo ni we wayimurikiye Guverinoma binyuze mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe iteraniye muri Village Urugwiro.

IGIHE yamenye ko iyi raporo yakozwe na Levy Firestone Muse, ifatanyije n’ibigo byo mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

Raporo y’u Rwanda yibanze ku bihe bitandukanye kuva mbere ya Jenoside, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yayo. Yakozwe hifashishijwe inyandiko zitandukanye ndetse n’ibiganiro byatanzwe n’abantu banyuranye barimo abakada ba FPR Inkotanyi, abahoze muri FDLR, abayobozi bakuru, abakoraga muri Loni n’abandi.

Igiye gushyirwa hanze nyuma y’uko ku wa 26 Werurwe, Umunyamateka Prof. Vincent Duclert yashyikirije Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, raporo yerekana uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi raporo, Prof. Duclert na bagenzi be bagaragaje ko u Bufaransa bwashyigikiye buhumyi Jenoside yakorewe Abatutsi.

Raporo Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “Uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2017.

Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri idasanzwe u Rwanda rwashyikirijwemo raporo ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bob Muse ukorera Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko cya Levy Firestone Muse yamurikiye abaminisitiri iyi raporo hifashishijwe ikoranabuhanga
Perezida Kagame, Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta ubwo bamurikirwaga raporo ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .