00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangiye gutoranywa imishinga myiza izahatana muri Hanga Pitchfest

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 11 November 2022 saa 04:55
Yasuwe :

Hatangiye icyiciro cyo gutoranya imishinga ihiga indi mu marushanwa y’intyoza mu ikoranabuhanga azwi nka Hanga Pitchfest, aho iri gutoranywa ari yo izabasha kugera ku cyiciro cya nyuma.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo, kikazasozwa tariki 12 hatangazwa imishinga 25 yatoranyijwe muri 45 iri guhatana.

Mbere yo gutangira guhatana, urubyiruko rwitabiriye Hanga Pitchfest uyu mwaka rwasabwe gutekereza imishinga ishobora gukemura ibibazo igihugu gihanganye na byo bakaganiriza inzobere ku mushinga bashaka gutangiza , hagamijwe kureba ko ushoboka ndetse wanabagirira akamaro mu iterambere ryabo rya buri munsi.

Ni Ubutumwa bahawe kuri uyu wa wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, mu rugendo rwo guhatanira igihembo nyamukuru cy’ibihumbi 50$, kizatangwa ku ku mushinga w’ikoranabuhanga wahize iyindi muri Hanga Pitchfest mu Ukuboza 2022.

Hanga Pitchfest ni amarushanwa yatangiye mu mwaka ushize agamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo bakizamuka mu guteza imbere imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga dore ko ari n’intego ya Leta y’u Rwanda yo kwimakaza ikoranabuhanga mu mirimo itandukanye.

Iy’uyu mwaka yatangiranye n’imishinga 351 aho abiyandikishije bahatanye hakoreshejwe ikoranabuhanga, nyuma hatoranywamo imishinga 45 yahize iyindi, yatsindiye kujya mu cyiciro gikurikiyeho.

Iyo 45 na yo izakurwamo 25 abayihagarariye bakazajyanwa mu mwiherereho aho baba bigishwa na none kunoza imishinga yabo, bagahuzwa n’abandi bakora bimwe mu kubasangiza ubunararibonye, nyuma y’ibyumweru bibiri hazakurwamo itanu izahembwa.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryateguwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP.

Umwe mu bakemurampaka uri mu itsinda riri gutanga amanota mu marushanwa y’uyu mwaka, akaba asanzwe ari umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Haguma Norbert yabwiye IGIHE ko mu gutoranya umushinga mwiza bagendera ku dushya ufite no kuba uzamara igihe kirekire.

Ati “Tureba niba uwo mushinga hari icyo uje gukemura mu bibazo igihugu gifite, tukanareba niba uzamara igihe kirekire, atari wa mushinga uza kumara igihe gito ukaba urahagaze.”

“Ushobora kuba ufite umushinga mwiza ariko kubera ko utabyara amafaranga ahagije nyirawo akaba yawureka akajya gushaka akandi kazi. Tuba dushaka rero umushinga unashobora kumutunga akaba yaha n’abandi akazi.”

Haguma yashimangiye ko iyi gahunda ya Hanga Pitchfest izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mirimo itandukanye mu gihe hakurikiranwe ishyirwa mu bikorwa ryayo ku buryo bufatika.

Ati “Amafaranga bahabwa ashobora kubafasha guteza imbere imishinga yabo mu buryo bwihuse ndetse iyi gahunda inafasha mu kumenya imishinga mishya igihugu cyashingiraho mu iterambere.”

Yasabye abatekereza imishinga ko mbere yo kuyishyira mu bikorwa bazajya babanza kuyiha inzobere muri icyo cyiciro zikabafasha kuwunonosora ku buryo uzamara igihe kirekire ugatanga akazi ku baturage mu buryo buhoraho.

Yavuze ko imishinga ba rwiyemezamirimo bagaragaje yose ari myiza kandi ikaba ifite icyo izamarira umuryango nyarwanda ariko ko mu beza haba abeza kurushaho.

Imishinga 25 izahiga indi izatangazwa tariki ya 21 Ugushyingo 2022 ari nabwo ba nyirayo bazajyanwa mu mwiherero.

Biteganijwe ko abazaba bari mu mwiherero bazagirwa inama yo kunoza imishinga yabo neza dore ko ari naho bazahuzwa n’abamaze kugira aho bagera mu kubasangiza ubunararibonye bijyanye n’ibyo bakora.

Mu mishinga itanu izaba yahize iyindi muri 25 y’abazaba bavuye mu mwiherero, uwa mbere uzahembwa 50.000$, uwa kabiri uhembwe 20.000$, uwa gatatu uhembwe 15.000$, uwa kane n’uwa gatanu buri umwe uzahembwa 12.500$.

Ku bijyanye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ku mishinga yahawe amafaranga nk’igihembo, abahembwe bahabwa ibigo bigomba kubakurikirana ndetse akaba ari nabyo bibaha amafaranga yo gukoresha uko bagenda batera intambwe.

Abagize akanama nkemurampaka baba babaza ibibazo bitandukanye umaze kugaragaza umushinga we kugira ngo bumve niba uhuje n'ibyo bagenderaho
Allen Kendunga yagaragaje umushinga yatangije wa Talent Match ukora ibijyanye no kwigisha abanyeshuri n'abarangiza muri Kaminuza mu kubayobora mu bijyanye n'imyuga bahisemo (Career Guidance).
Benedict C Okolie ufite umushinga wiswe Arender Irrigation, porogaramu ifasha mu kuhira iumyaka mu gihe gito yerekanye ko binyuze mu guhanga udushya ubuhinzi bwatera imbere biruseho
Gabiro Roman (ufite indangururamajwi) yaserukiye umushinga HiQ Africa, ukora ibijyanye no kumenyesha abantu uburyo bwo gukoresha amakuru avuguruye ku bicuruzwa runaka muri Afurika
Ikirezi Willine waserukiye umushinga Dot Pharma, porogaramu ya mudasobwa ifasha mu korohereza abantu mu gutumiza ibikoresho by'ubuzima
Muhigirwa Elisha wari uhagarariye umushinga wiswe ufasha urubyiruko kugera ku bushobozi bwabo binyuze ku masomo batanga ya buri munsi
Ntaganira Gloria na we yagaragaje umushinga V. Parking ufasha guparika (parking) imodoka mu buryo buhagaze aho imwe iba iri hejuru y'iyindi ariko bigenzurirwa ku ikoranabuhanga
Niyonshuti Israel yaserukanye umushinga w'imashini yiswe Tech Adopter iteza imbere ubuhinzi buteye imbere bwifashisha imashini
Peace Ndoli Iraguha uri mu bashinze Ikigo Lifesten Health, gifasha abantu mu kumenya no kwirinda indwara na we yagaragaje ko uyu mushinga uzafasha mu guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda
Rurangwa Christian uhagariye Ikigo Opina cyita ku buhinzi ni umwe mu bamuritse umushinga we
Shabani Bizimana wakoze porogaramu ya Mudasobwa ifasha abantu gusobanukirwa ibijyanye n'imari na we yari mu bahatanye
Turatsinze Ignace ari mu bakoze porogaramu ya mudasobwa ishobora kuguriza umuntu akaba yajya guhaha (Paying Tone) ugurijwe akazishyura mu minsi 30
Umukemurampaka Haguma Norbert yasabye urubyiruko gutekereza imishinga izabatunga mu gihe kirekire ndetse izakemura ibibazo byugarije Igihugu
Umushinga w'ikigo Kwanda Lab Ltd ukora imashini zishobora gutanga umuriro bidasabye umugozi (wireless Power Transfer) wari ugagarariwe na Nishishimwe Israel
Umuyobozi mukuru wa SchoolNest Ikigo gifasha mu kwihutisha amasomo mu mashuri Karegeya Jean Marie Vianney na we yagaragaje icyo umushinga we uzamarira Abanyarwanda
Umuyobozi wa Urukundo Life Skills Board Game,Dr Mick Ndayishimiye yagaragaje ko umushinga wabo ufite agashya ko kongerera ubumenyi urubyiruko ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere n'ubwo mu mutwe
ZaNiheza, umushinga uhuza ba mukerarugendo n'abatanga serivisi wari uhagarariwe na Charles Shima nawo wagaragaje icyo uzaniye Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .