Hoteli 17 zigiye kwifashishwa mu kwakira abava mu mahanga mu gihe bategereje ibizamini bya COVID-19

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje hoteli 17 zemerewe kwakira abantu binjira mu gihugu bakoresheje indege, mu gihe bazaba bategereje kumenya niba nta COVID-19 banduye ngo bemererwe gukomereza mu bibazanye mu Rwanda, basangwamo uburwayi bagahita bashyirwa aho bavurirwa.

Ku wa 1 Kanama ingendo zose z’indege zizasubukurwa, ariko umugenzi wemerewe kwinjira mu Rwanda ni ugaragaza ko mu masaha 72 (nibura iminsi itatu) yapimwe COVID-19 bikagaragara ko ari muzima, kandi bigakorwa na laboratwari yemewe.

Umugenzi nagera mu gihugu azajya yongera apimwe, akomereze muri imwe muri hoteli 17 zatoranyijwe, amaremo amasaha 24 ategereje igisubizo cya COVID-19.

Muri icyo gihe hari abaganga bashobora gufasha umuntu ari kuri hotelil akishyuzwa $10, yiyongera kuri $50 azajya acibwa y’igipimo cya COVID-19 azafatwa.

RBC yakomeje iti "Guverinoma y’u Rwanda yagerageje kumvikana na hoteli zatoranyijwe ku giciro cyihariye kizishyurwa mu gihe cyo gutegereza. Mu gihe umugenzi ahisemo kuhaguma na nyuma yo guhabwa igisubizo ko atanduye, ashobora kuhaguma ariko agakurikiza ibiciro hoteli isanzwe igenderaho."

Igiciro kizajya cyishyurwa n’abategereje igisubizo kiri hagati ya $200 azishyurwa n’umuntu uzahitamo kurara muri Kigali Marriott Hotel ari nacyo giciro kiri hejuru, na $40 azishyurwa n’umuntu uzarara muri Greenwich Hotel iri i Remera, ari nayo make.

Mu biciro bya hoteli byatangajwe, umugenzi yemerewe gufata amafunguro atatu ku munsi n’icyo kunywa kidasembuye cyangwa amazi. Igihe atayafashe ntabwo azasubizwa amafaranga, ndetse ikirenze kuri ibyo kizishyurwa ku ruhande.

Uzasangwamo uburwayi aziyishyurira ubuvuzi

Biteganywa ko igisubizo cy’ikizamini umuntu yafashwe nikimara kuboneka, azajya ahabwa ubutumwa bugufi kuri telefoni cyangwa email igihe yabihisemo.

RBC yakomeje iti "Niba igisubizo cyawe kigaragaza ko utanduye, uzajya usabwa gusezera cyangwa ugume muri hotel ugendere ku giciro cyayo gisanzwe. Igisubizo nikigaragaza ko wanduye, uzajyanwa mu kigo cyagenwe witabweho byihariye, wiyishyurire ikiguzi. Turashishikariza abagenzi kujya bitwaza ubwishingizi mpuzamahanga bwo mu ngendo."

Abagenzi kandi bashishikarizwa kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 zirimo gukaraba intoki kenshi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru igihe umuntu agiye aho ahurira n’abandi no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Hoteli bazajya bakirirwamo kandi zarateguwe ku buryo umuntu igihe afite uburwayi adashobora kwanduza abandi.

Ni kimwe no mu ndege, hateganyijwe uburyo abagenzi bahana intera, bakagenda bambaye udupfukamunwa, hanateganywa uburyo hagize ugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 yashyirwa mu kato.

Hanateganyijwe uburyo bw’isuku ahantu hose mu ndege, ndetse umuntu usohotsemo hari umuti azajya abanza gukandagiramo ngo hato ataba yatwaye virus mu birenge, ikaza gukwirakwira.

Hoteli zizajya zakira abantu n’ikiguzi kizajya cyishyurwa :

1. Kigali Marriott Hotel: USD 200

2. Radisson Blu Hotel: USD 170

3. Kigali Serena: USD 170

4. Hotel des Milles Collines: USD 150

5. Grand Legacy Hotel: USD 140

6. Lemigo: USD 140

7. Gorillas Golf: USD 130

8. Park Inn by Radisson: USD 120

9. Ubumwe Grande Hotel: USD 100

10. Karisimbi Hotel: USD 90

11. Hotel Villa Portofino: USD 70

12. Dove Hotel: USD 70

13. The Nest Kigali: USD 65

14. Quiet Haven Hotel: USD 60

15. Great Season Hotel: USD 60

16. The Mirror Hotel: USD 50

17. Greenwich Hotel: USD 40

Inkuru wasoma: Imyiteguro ikomeye ku kibuga cya Kigali n’imbere mu ndege mbere y’uko ingendo zisubukurwa

Marriott Hotel izaba yishyuza $200 ku ijoro ku muntu, ari nayo yishyuza menshi
Kurara muri Hotel des Milles Collines mu ijoro rimwe bizaba ari $150
Kurara muri Kigali Serena Hotel bizaba ari $170

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .