Huye: Babiri bakurikiranweho gusambanya umukobwa bamubwira ko ari ukumuvura inyatsi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Ukwakira 2019 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Abagabo babiri biyita abahanuzi bo mu murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, batawe muri yombi bakekwaho gusambanya umukobwa babanje kumushuka ka barimo kumuvura inyatsi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2019 nibwo aba bagabo babiri bashutse uwo mukobwa, bamukura mu gasanteri bamujyana mu ishyamba umwe muri bo aramusambanya.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mukobwa yagiye mu isoko agahura n’abo bagabo babiri, bamubwira ko afite inyatsi kandi kugira ngo umuti ukore ari uko asambana n’umwe muri bo.

Akimara gusambana n’umwe ngo basubiye aho bari basize mugenzi we baramubura, umukobwa ahita agira amakenga aratabaza, abo bagabo barafatwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modetse, yabwiye IGIHE ko bakiriye ikirego cy’uwo mukobwa, ndetse babiri bakekwaho icyo cyaha bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Ikirego twaracyakiriye kuri sitasiyo ya RIB i Rusatira, iperereza riratangira hamaze gufatwa babiri muri abo batekamutwe.”

Yakomeje agira ati “Ikiriho ni uko abantu bakwiye kwitondera ababashuka bakabanza kugisha imitima inama bakareba, n’inzego z’ubuyobozi bakababwira ibibazo bariho bahura nabyo ibyo ari byo, kugirango babafashe.”

Abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusatira mu gihe iperereza ku cyaha baregwa rikomeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza