Ibiciro bya lisansi byiyongereyeho amafaranga 83

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatanagaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, lisansi yiyongeraho amafaranga 83.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi, RURA yatangaje ko guhera kuwa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2019, igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1096 kuri litiro kivuye ku 1013 Frw naho igiciro cya mazutu i Kigali gishyirwa ku mafaranga y’u Rwanda 1091 kuri litiro, kivuye ku 1039 Frw.

RURA yatangaje ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.

Buri mezi abiri RURA itangaza uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihagaze hashingiwe ku isoko mpuzamahanga.

Ibyo biciro byamanutse nyuma y’aho tariki 3 Mutarama 2019, RURA yatangaje ko icyo gihe kuri lisansi litiro yagabanutseho 119 Frw, igera ku 1013 Frw naho Mazutu igabanukaho 109 Frw kuri litiro, igera ku 1039.

Ibiciro bya lisansi byiyongereyeho amafaranga 73

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .