00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikenewe ngo abiga imyuga n’ubumenyingiro bagere kuri 60 % bifuzwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 May 2022 saa 10:59
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kugira ngo abiga mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro babashe kwiyongera nk’uko biri mu ntego igihugu ndetse no kugira ngo abarangiza amashuri babone akazi cyangwa bakihangire, bisaba uruhare rufatika rw’abikorera by’umwihariko abafite inganda n’ibigo bitanga akazi ku bize iyo myuga.

Kuba abarangiza amashuri babasha guhita babona akazi, gahunda zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere amashuri ya TVET zirimo no kugabanya amafaranga y’ishuri ku bazigamo, gukora ishoramari mu kugura ibikoresho no guhugura abarimu n’ibindi bizafasha mu kongera umubare w’abayoboka aya mashuri.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiri (Rwanda TVET Board), igaragaza ko kugeza ubu abanyeshuri bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari 31%.

Ni mu gihe intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1, iteganya ko mu 2024, abagana aya mashuri bazaba bageze kuri 60%.

Ibi byagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo Minisiteri y’Uburezi yahurijemo inzego zinshinzwe amashuri ya TVET, umurimo, abikorerera by’umwihariko abafite inganda n’ibigo bitanga akazi ku barangiza amashuri ndetse n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imyuga.

Ni ibiganiro byabaye mu gihe inzego zishinzwe uburezi zigaragaza ko hakiri icyuho hagati y’abarangiza amashuri n’ababona imirimo cyangwa abayihangira.

Ni ibintu byagaragaye ko biterwa no kubona ubushobozi bwaba ubujyanye n’ubumenyi bakura ku ishuri mu gihe hari ababa bafite ubwo bumenyi ngiro bukenewe mu nganda cyangwa ibigo biri ku isoko ry’umurimo ariko ntibabashe kubona ibigo bibabenguka.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko politiki ishyiraho aya mashuri iteguye neza kandi itanga icyizere cy’ejo hazaza ariko byose bizashoboka ari uko habayeho guhuza imbaraga.

Muri ibi biganiro kandi harebwe uko aya mashuri yaba inkingi ya mwamba mu ihangwa ry’imirimo mishya binyuze mu kuba abayigamo babasha kuyihangira cyangwa bagakorera abafite ibigo biyitanga.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yavuze ko kugira ngo ahazaza h’umurimo mu Rwanda habe ahifuzwa kandi habe heza ku rubyiruko, hagomba kuganirwaho kandi hagategurwa bigizwemo uruhare na leta n’abikorera.

Ati “Kugira ngo duteganye uko isoko ry’umurimo rizaba rimeze mu bihe bizaza, tugomba kwemera ko integanyanyigisho yateguwe n’abashakashatsi igomba guhora yunganirwa n’ibikenewe n’inganda cyangwa ibikenewe ku isoko ryacu n’isoko mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “Twese twemera ko ubufatanye bufasha kumenya isano iri hagati y’ibyigishwa mu ishuri n’ibiri ku isoko ry’umurimo. Ubufatanye buzadufasha mu kongera ubumenyi bw’abana bacu. Mu gihe dutegura igenamigambi rya TVET n’ahazaza h’umurimo, tugomba no gutegura abarangiza muri TVET nk’abashaka akazi n’abagahanga kandi dufite ingero z’abarangije muri za TVET ubu bahanze imirimo.”

Uruhare rw’abikorera ni ingenzi...

Abikorera beretswe ko uruhare rwabo ari ingenzi mu iterambere rya TVET kuko nko mu bihugu ubu burezi bwateye imbere, usanga abikorera ari nabo bategura amasomo yigishwa mu mashuri kuko nibo baba bazi ibyo bakora.

Ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye ibi biganiro byagarutse ku kuba iterambere rya TVET rizashoboka ari uko habayeho umusanzu w’abafite ibigo bitanga akazi kuri aba baba barangije muri ayo mashuri.

Uretse kuba hari ibigo byanga kwakira abasaba imenyerezamwuga, hari n’ibyagaragaye ko bisaba amafaranga abanyeshuri kugira ngo babashe kwimenyereza umurimo. Ni ibintu Minisiteri y’Uburezi inenga cyane.

Kabanda Donald, Umuyobozi w’Ikigo cya Rwanda Electric Motors Ltd gikora imodoka na moto zikoreshwa n’amashanyarazi, yavuze ko kugeza ubu bafite abakozi batanu baherutse kurangiza amashuri muri za TVET.

Avuga ko kugira ngo abanyeshuri babashe gutangira akazi, bisaba ko babanza guhugurwa, bakigishwa mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo babone ubutangira akazi.

Ati “Baba bafite ubumenyi bw’ishuri natwe tukabaha ubujyanye n’akazi, hanyuma tukabona kubaha akazi.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine na we yashimangiye ko uruhare rw’abikorera ari ingenzi mu gushyigikira iterambere rya TVET no gufasha kugira ngo amasomo atangwa abe asubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo.

Ati “Urwego rw’Abikorera niruyobora gahunda ya TVET, bizafasha gutanga umusaruro kandi birusheho gutuma habaho ihiganwa. Byitezwe ko ruzagira uruhare rwa ngombwa muri gahunda nyinshi zo guteza imbere ubumenyi bujyanye n’inganda, gutanga amahugurwa n’imyenyerezamwuga ndetse no gufasha mu itegurwa ry’integanyanyigisho zujuje ibipimo bya ngombwa.”

Abafite ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro bagaragaza ko bakigorwa n’ibikorwaremezo ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gutanga aya masomo y’imyuga n’ubumenyingiro, bityo bakaba batarabasha gushyira ku isoko abanyeshuri bafite ubumenyingiro bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi w’Ishuri rya Gacuriro TVET School, Padiri Uwimana Ildephonse yagize ati “Abanyeshuri dusohora ntabwo navuga ko baba bafite ubumenyingiro buhagije ariko ni urugendo, turacyagorwa no kubona ibikoresho bifashisha mu imenyerezamwuga, ni ibintu navuga ko mu bihe biri imbere tuzagenda dukosora.”

Mu gukomeza guteza imbere TVET, Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugabanya 30% ku mafaranga y’ishuri yishyurwa n’abiga muri aya mashuri ya TVET. Byakozwe hagamijwe gukuraho imbogamizi zituma aya mashuri atitabirwa zirimo kuba ikiguzi cy’uburezi muri TVET kiri hejuru cyane.

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1, biteganyijwe ko mu 2024, nibura 86% by’abarangiza mu mashuri ya TVET bazaba babasha kubona akazi mu gihe kitarenze amezi atandatu bavuye ku mashuri.

Biteganyijwe kandi ko mu 2024, amashuri yose ya TVET azajya aba afite ibyangombwa nkenerwa birimo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za mudasobwa n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda TVET Board, Eng. Paul Umukunzi, yagaragaje ko amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro akomeje kugira uruhare mu gushyira ku isoko ry'umurimo abakozi benshi
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasabye abikorera kugira uruhare mu iterambere rya za TVET n'abazigamo
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa avuga ko abiga imyuga n'ubumenyingiro bitezweho gufasha leta mu guhanga imirimo irenga miliyoni 1,5 kugeza mu 2024
Inzego zifite aho zihuriye na TVET, abashinzwe umurimo, abikorera n'abandi bafatanyabikorwa mu iterambere rya TVET zahuriye mu biganiro ku iterambere ry'uru rwego
Minisitiri Dr Uwamariya yagaragaje gahunda zitandukanye Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho mu guteza imbere amashuri ya TVET
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye ku hazaza h'umurimo mu Rwanda
Guverinoma y'u Rwanda ifite intego yo kongera umubare w'abiga muri TVET ukagera kuri 60% mu 2024
Abitabiriye batanze ibitekerezo bitandukanye biganisha ku cyakorwa ngo u Rwanda rugere ku iterambere rya TVET
Abayobozi mu nzego zitandukanye basabye kugira uruhare mu guteza imbere TVET kugira ngo bizafashe mu guhanga imirimo mu bihe bizaza
Abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro ku iterambere rya TVET n'ahazaza h'umurimo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .