Abantu batandukanye barokokeye muri Hotel des Milles Collines bamaganye ibikorwa n’amagambo ya Paul Rusesabagina wari umukozi muri iyi hoteli, ugenda avuga ko yabarokoye, bakavuga ko ahubwo yabacucuraga utwabo, bigura ngo baramuke kabiri.
Abicishije muri filime yashyize ahagaragara yise“Hotel Rwanda” Paul Rusesabagina agaragaza uburyo butandukanye yakoresheje akabasha kurokora umubare munini w’Abatutsi bari barahungiye muri Hotel des mille collines. Uretse iyi filime kandi Rusesabagina no mu biganiro bitandukanye atanga mu bice bitandukanye by’isi yemeza ko yarokoye abo Batutsi.
Mu muhango wo kwibuka, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye muri Hotel des Milles Collines, Minisitiri Mitali Protais yamaganiye kure ibikorwa bya Rusesabagina byo kwiyitirira ko yarokoye Abatutsi.
Minisitiri Mitali yagize ati “Ntakwiye no kudutwara umwanya munini, ni amaco y’inda nk’ay’ibindi bisambo byose. Icyo akora ni ugucuruza Jenoside. Abahabaye barabizi ko ntacyo yabamariye ahubwo yabaryaga amafaranga, baramuvuguruje. Abikora mbere ntibari bazi icyo agamije, nyamara akina iriya filime yari agamije inyungu za politiki”
“Fondasiyo Rusesabagina”ntizwi nta warokotse Jenoside ifasha
Kuri “Fondasiyo Rusesabagina” yavuze ko yashinze ngo ifashe abarokotse Jenoside, Mitali yagize ati “ Iyi fondasiyo ntayibaho, ayo mafaranga ntawe uzi icyo ayakoresha, nta warokotse Jenoside yari yageraho; ni aye yabeshye isi”
Mitali asanga igihe kigeze ngo Rusesabagina yimwe amatwi
Yagize ati “Abanyarwanda barabizi n’abanyamahanga bamaze kumutahura ko ibikorwa yiyitirira nta kuri kurimo. Twebwe nk’ Abanyarwanda tuzakomeza kumwamagana, dusabe n’abandi kutamutega amatwi kuko abeshya mu nyungu za politiki, areke gufatwa nk’umuntu wakoze ibitangaza, kuvuga ibikorwa bye nibabyihorere kuko bimuha imbaraga adakwiye”.
Mucyo Jean de Dieu warokokeye muri iyi hoteli yunga mu rya Mitali
Mu bandi bahakana ibyo Rusesabagina yatangaje barimo: Mucyo Jean de Dieu , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside.
Yagize ati “Twe twarokokeye aha nta gikorwa kidasanzwe yavuga ko yakoze twabonye. Harimo abagiye bariha ngo babashe kubaho. Twarokowe n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi n’iza Loni zatinyiwe igitsure cyazo tukabasha kubaho, aho niho ingufu zaturutse” Mucyo yongeraho ati “We arabeshya”
Abiguze ngo babeho baratanga ubuhamya, Semigabo Eugene arabyemeza
Uretse Mucyo, Semigabo Eugene warokokeye muri iyi hotel avuga ko Rusesabagina yari yarabagize imfungwa zo gucuruza mu gihe cya Jenoside ku buryo yagombye no kubibazwa.
Semigabo yagize ati “Rusesabagina ntakibeshyere ngo yaraturokoye, ahubwo yari yaratugize ibicuruzwa. Njyewe ubwanjye yansanze mu cyumba nimero 29 nabagamo, agiye kunsohora muha sheki ngo atansohora bakanyica; ndigura, namuhaye ayiyongera ku bihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda twatangaga buri munsi. Nyuma, Jenoside irangiye nagiye muri Banki ya Kigali nsanga yarayabikuje.
Semigabo akomeza avuga ko ibyo avuga byose abeshya kuko yabaga inshuti n’abafite amafaranga gusa. Kuko abatayafite bararaga mu byatsi biri inyuma ya hoteli bicwa n’imbeho.
Mu gihe hibukwaga Abatutsi barindwi bapfiriye muri iyi hoteli, Mitali yasabye abarokokeye muri iyi hoteli ndetse n’ubuyobozi bwayo gushyira hamwe bagakora filime ibeshyuza ibyo Rusesabagina yiyitirira.
TANGA IGITEKEREZO