Iburengerazuba: Babiri bafatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2020 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Kuwa Gatandatu tariki 4 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero no mu Karere ka Nyabihu yafashe abagabo babiri bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Mu murenge wa Kageyo hafatiwe umusore w’imyaka 20, afatanwa udupfunyika 333 tw’urumogi, naho mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera hafatirwa umugabo w’imyaka 43 y’amavuko afatanwa litiro 250 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi yavuze ko kugira ngo abo bantu bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Uwa mbere abapolisi bagiye iwabo mu rugo baramusaka kuko bari bafite amakuru ko acuruza urumogi, basatse ahantu hose bararubura ariko baza kureba hejuru y’ikiraro cy’inka babonayo akajerikani, niko basanzemo turiya dupfunyika 333 tw’urumogi.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko uwa kabiri we yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko arimo gupakira inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati “Yari asanzwe afite imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, yari yarayikuyemo intebe akayipakiramo imyaka ariko uwo munsi yari yapakiye ibitoki ashyiramo amajerikani 10 arimo ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko uwo mucuruzi yafashwe yerekeza mu karere ka Musanze avuye i Nyabihu abapolisi bakaba baramufatiye mu nzira ku mugoroba nka saa Moya.

Yashimiye abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge, abasaba gukomereza aho kandi bakajya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha n’abanyabyaha bikumirwe hakiri kare.

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .