Iby’ingenzi byashingiweho mu gutesha agaciro ibirego bya Bruguière ku bayobozi b’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Ku wa 3 Nyakanga nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwanzuye ko nta bimenyetso byagaragaye ku byo bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bashinjwaga n’umucamanza Jean-Louis Bruguière, ku ruhare rwabo mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvénal Habyarimana muri Mata 1994.

Ni icyemezo cyashyize iherezo ku maperereza yari amaze imyaka akorwa kuva muri Werurwe 1998, yanakomeje guteza ikibazo mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

RFI yatangaje ko yabashije gusoma inyandiko z’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris, zashingiweho mu gushyira iherezo ku birego byarebaga abayobozi icyenda b’u Rwanda. Muri iyo nyandiko, umucamanza agaragaza ko nta bintu bifatika byagaragajwe mu iperereza cyangwa mu batangabuhamya.

Nyuma y’ikirego cy’umwe mu bakomoka ku mufaransa waguye mu ndege Falcon 50 yari itwaye Habyarimana, Umucamanza Jean-Louis Bruguière yatangiye iperereza. Ni igikorwa yakoze adakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, yifashisha ubuhamya bw’abantu barimo abahoze ari abasirikare bavuga ko bagize uruhare mu ihanurwa ryayo, mu 2006 ariherekesha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Ibintu byaje guhinduka mu 2007 ubwo umucamanza Marc Trévidic yasimburaga Jean-Louis Bruguière wari ugiye mu kiruhuko, ibyo yabonye mu iperereza biza kuvuguruza iby’uwamubanjirije.

Mu mwaka wa 2010 za mpapuro zari zaratanzwe mu myaka ine yari ishize zavanweho, nyuma y’uko abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trévidic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi, zari mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Nyuma y’imyaka umunani, mu 2018 abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux bahagaritse iperereza, biza kwemezwa ko ryafunzwe ku wa 21 Ukuboza 2018 kubera kubura ibimenyetso.

Ibinyoma no kuvuguruzanya

Abacamanza bagaragaje ko mbere yo kugera ku mwanzuro wo ku wa 3 Nyakanga, basanze ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye budafatika ndetse butizewe, kandi ari bwo ibirego byakabaye bishingiyeho.

Ubwo buhamya muri rusange byagaragaye ko "ahanini buvuguruzanya ndetse budashobora kugenzurwa ishingiro." Mu batanze ubuhamya kandi bashinja FPR uruhare mu ihanurwa ry’indege bwagaragajwe nk’ubushidikanywaho, ubundi bukagaragaza ibintu bidahagazweho ku buryo bidashobora kwizerwa.

Abacamanza banagaragaje ibinyoma byagiye bigaragara mu iperereza, urugero nk’amafoto byavuzwe ko ari ay’imbunda zirasa missiles zakoreshejwe mu kurasa indege, ariko ngo ntabwo bizwi niba zifitanye isano n’icyo gitero.

Hari kandi umutangabuhamya Emile Gafirita waburiwe irengero aho yabaga muri Kenya mu Ugushyingo 2014, mu gihe yagombaga kumvwa n’abacamanza bakoraga iperereza, Nathalie Poux na Marc Trévidic.

Mu ibaruwa yandikiye abacamanza, yavugaga ko yaherekeje missiles zarashe indege ya Habyarimana, ndetse ko afite amakuru akomeye ashaka guhishura kuri FPR.

Nubwo ubuhamya bwe butumviswe, abacamanza bavuze ko babonye "ukunyurana k’umukono uri ku byangombwa n’uwari ku nyandiko ye," ndetse ko "izina rye ritigeze rikomozwaho n’abavuze ko bari bahari" ubwo ibyo bavuga byabaga.

Uruhare rwa Paul Barril

Abacamanza banagarutse ku ruhare rutavugwaho rumwe rwa Paul Barril wari umujandarume w’Umufaransa, umwe mu bazamuye imvugo y’uko FPR ari yo yagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Paul Barril yumviswe inshuro nyinshi mu iperereza, ndetse abacamanza bavuze ko mu byo yavuze harimo "ibinyoma, kwivuguruza no kudahozaho", haba mu bikorwa no mu mvugo, ibintu byatumye adashobora kwizerwa.

Ngo yaje no guhuza abakoraga iperereza (Jean-Louis Bruguière) n’uwitwa Fabien Singaye nk’umusemuzi, nyamara byaje kugaragara ko ari umukwe wa Félicien Kabuga uheruka gufatirwa mu Bufaransa, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni Barril kandi ngo washyikirije abacamanza bakoraga iperereza icyo yise agasanduku k’umukara k’indege yari itwaye Habyarimana ku munsi yahanuweho. Nyamara mu isesengura ngo basanze ntaho bihuriye, ahubwo ari ikindi kintu.

Byongeye, Barril ngo yanavuze ko yafashe n’amaboko ye ku mbunda ebyiri zirasa missiles zakoreshejwe mu gitero nk’uko abivuga mu gitabo cye, mbere yo kwisubiraho. Yaje kuvuga ko ibikubiye mu gitabo byose atari ko byabayeho.

Ku kibazo gikomeye cy’aho missiles zaba zararasiwe, icyemezo cyafashwe gishingiwe ku iperereza ryakozwe mu 2010 n’umucamanza Trévidic, ko "ibisasu byarasiwe mu bice bya Kanombe" byari mu maboko y’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Mu kugaragaza neza ibyo avuga, Marc Trévidic yagiye i Kigali aho indege yaguye bitandukanye na Bruguière, aherekejwe n’abahanga mu by’ibisasu ib’indege.

Abacamanza bavuze ko bihura n’ubuhamya bwatanzwe na General Grégoire Saint Quentin muri icyo gihe wari umujyanama ku butegetsi bw’u Rwanda, wavuze ko bumvise ibintu biturika, bisa n’aho byagabwe mu kigo cya Kanombe.

Abacamanza kandi batesheje agaciro ibitekerezo byo kuba abasirikare ba FPR baba aribo bararashe indege bari mu kigo cya Kanombe, kuko "bidashimangirwa n’ikimenyetso na kimwe cyangwa ubuhamya."

Hari amakuru ko impande zitanyuze n’umwanzuro wo ku wa 3 Nyakanga, zajuririye uwo mwanzuro w’urukiko.

Ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ryakomeje guteza umwuka mubi hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .