Iby’ingenzi kuri gahunda eshatu zibumbatiye amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yashimangiye ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ishoramari ashingiye ku mahirwe ahari ari mu ngeri eshatu, zirimo iterambere ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Ni mu kiganiro cyavugaga ku ngamba zo kuzahura ibikorwa nyuma ya Coronavirus, kongera kubitangiza n’urugendo rugana ku nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza (CHOGM), izabera mu Rwanda mu 2021.

Akamanzi yabajijwe amahirwe u Rwanda rufitiye abashoramari bo mu bihugu bigize Commonwealth, bashaka kuza muri Afurika, avuga ko ari ahantu heza ho gukorera ishoramari, aho uyu munsi ruza ku mwanya wa kabiri nk’ahantu habereye ubucuruzi muri Afurika, nyuma y’ibirwa bya Maurice.

Yagaragaje ko hari amahirwe ashobora gushorwamo imari, ayagabanya muri gahunda eshatu zitandukanye; Visit Rwanda, Made in Rwanda na Start in Rwanda.

Muri Visit Rwanda, Akamanzi yagaragaje ko ari gahunda ijyanye n’ubukerarugendo, aho abantu bakangurirwa gusura u Rwanda, ubukangurambara u Rwanda ruri no gufatanyamo n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Ni urwego rujyana na za hoteli, ibikorwa by’imyidagaduro na za pariki z’igihugu zisurwa.

Yakomeje ati "Ni ibijyana no kuza mu Rwanda, byaba ari ukubera inama cyangwa ibindi bikorwa, twubatse Kigali Arena aho twakirira ibikorwa, mbere ya COVID-19 twagombaga kwakira ku bufatanye na NBA, imikino nyafurika ya Basketball, kuko dufite ibikorwa remezo bikenewe mu kwakira ibikorwa nk’ibyo."

Muri ubwo buryo kandi, abantu bakangurirwa gusura u Rwanda ku mpamvu z’ubuvuzi cyangwa ubuzima.

Akamanzi ati “Turimo kubaka ubushobozi mu nzego zacu z’ubuzima kugira ngo tubashe kugira ibikoresho bikenewe mu buzima bwiza n’ubuvuzi, ku buryo umuntu atajya aza mu Rwanda mu nama gusa cyangwa kuruhuka, ahubwo no gushaka izindi serivisi zirimo ubuvuzi.”

Yavuze ko mu gusura u Rwanda haba mu kuruhuka, kwitabira inama, kwitabira ibikorwa, kubaka hoteli cyangwa lodges nka Bisate Lodge yemejwe nk’imwe muri hoteli 100 nziza ku Isi, hakenewe ko uru rwego rukomeza gutera imbere.

Ati “Turimo gushaka bene iryo shoramari ku bwinshi, turimo gushaka bene ubwo bufatanye kugira ngo Visit Rwand ibashe kugera ku rundi rwego.”

Amahirwe muri Made in Rwanda

Mu bijyanye na Made in Rwanda, Akamanzi yavuze ko muri uru rwego rwatanze 17% mu musaruro w’igihugu, harimo amahirwe menshi, byaba binyuze mu bufatanye n’abikorera bo mu Rwanda cyangwa se ari ishoramari rishya.

Yakomeje ati “Hari amahirwe mu buhinzi, mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi, ndetse by’umwihariko hari umushinga wo kuhira wa Gabiro turimo gukoranaho n’ikigo cyo muri Israel cyitwa Netafim, uzakorwa mu byiciro ariko kuri hegitari 15 z’ubutaka. Turimo gushaka abashoramari muri izi nzego bashobora gushyiramo imboga, ibinyampeke, turi no gushaka ibijyanye n’ubuhinzi ariko no gutunganya ibikomoka muri iyo mirima.”

Yanakomoje ku ishoramari mu bijyanye n’imiti, aho hari ibigo bitandukanye birimo Cooper Pharma yo muri Maroc, Apex Biotech Ltd yo muri Bangladesh, kandi u Rwanda rukaba rurimo gushakisha ibigo binini bikora ibijyanye n’imiti ngo bibashe gukorera mu Rwanda.

Ati “Hari amahirwe yo gukorera imiti yose hano mu gihugu.”

Urundi rwego Akamanzi yagaragaje ni urujyanye no gukora imyenda yaba iyo gucuruza mu gihugu cyangwa kohereza mu mahanga, aho harimo gutegurwa umushinga wo gushyiraho igice kizaba gikorerwamo gusa ibijyanye n’imyenda.

Yakomeje ati “Ikindi gice navugaho ni ikijyanye no guteranya ibikoresho by’ikoranabuhanga, kandi bijyanye n’ibi, ishoramari rya mbere twahagejeje ni uruganda ruteranya telefoni, uyu munsi tubasha gukorera telefoni mu Rwanda za Maraphones ndetse turizera to tuzabasha guteranya ibikoresho byinshi byaba ibikenerwa mu rugo n’ibindi byaba ibikenewe mu gihugu no hanze yacyo.”

Ibindi bikorerwa mu Rwanda muri uru rwego ni imodoka ziteranywa za Wolkswagen, aho irimo guteranyiriza mu Rwanda zimwe mu modoka ndetse yatangiye umushinga wo gufasha abantu mu by’ingendo, gahunda izwi nka Move.

Ati “Izo ni zimwe mu ngero z’amahirwe turimo gushakamo abashoramari n’ubufatanye mu bikorerwa mu Rwanda.”

Gahunda ya ’Start in Rwanda’

Akamanzi yavuze ko indi gahunda irimo amahirwe y’ishoramari ari Start in Rwanda, aho u Rwanda rwifuza kuba igicumbi cy’ibikorwa bitandukanye kuri uyu mugabane.

Ati “Icyo turimo kubwira abashoramari ni ukuvuga ngo ngwino mu Rwanda ufite ibitekerezo runaka, niba ufite ibishya ukeneye guhanga, ikintu ukeneye gutangiza, ngwino mu Rwanda tugufashe gushyiraho uburyo butuma ibyo bintu bishoboka, nibimara gutanga umusaruro tuzagufasha kubigeza ahandi ku mugabane.”

Yavuze ko hari ibigo bibiri byemeye gukora iyi gahunda, harimo ikigo kimwe kimaze kumenyekana ari cyo Zipline, gikoresha Drones mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ati “Twakoranye nabo mu kunoza imikoreshereze ya drones mu bucuruzi, mu kugemura amaraso, by’umwihariko mu bice bya kure aho byagombaga kuba bigoye kuyahageza”.

“Twakoranye nabo, nta mabwiriza yabagaho agenzura Drones mu Rwanda, ariko twayashyizeho, turafatanya twigira hamwe, ariko byagenze neza tubasha gutangiza ikoreshwa rya drones mu gutwara amaraso, none uyu munsi barimo kubikora muri Ghana, ndetse barimo guteganya kujya mu bindi bihugu.”

Ikindi kigo yagarutseho ni icyo mu Bwongereza, Babylon Health, gitanga ubufasha bwo kwisuzumisha ku muganga ukoresheje telefoni. Ni uburyo ngo bwakoreshwaga mu Bwongereza, ariko byari bitaragezwa hanze y’igihugu cyateye imbere.

Akamanzi ati “Twabafashije gufata bya bintu byakoraga mu gihugu giteye imbere mu Bwongereza, tubihuza n’ibikenewe mu gihugu kiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda, none ubu barashaka kwagukira muri Kenya kandi nziko bamaze igihe baganira kandi gahunda ni ukugera no mu bindi bihugu bya Afurika.”

Yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke ari uko haba hari ibikorwa remezo by’ingenzi, ari nayo mpamvu hagikenewe ishoramari mu bijyanye n’ingufu, itunganywa rya Kigali Innovation City ku bakeneye guhanga ibishya, ikibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa n’ibindi.

Ati “Ibyo byose ni uburyo bwo kurushaho kureshya abandi bashoramari.”

Ihungabana ry’ubucuruzi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushaka ubushobozi bwatuma rubasha gusubiza ibikorwa ku murongo, nyuma y’ingaruka zikomeye zatejwe na COVID-19.

Yavuze ko mu myaka icumi ishize ubukungu bw’igihugu bwari bufite izamuka ry’ubukungu riri mu bya mbere muri Afurika hagati ya 7-8 ku ijana mu myaka 15 ishize, ndetse mu mwaka ushize bwazamutseho 9.4%.

Yakomeje ati “Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyazaga, u Rwanda narwo rwagizweho ingaruka kimwe n’ibindi bihugu ku Isi, ku buryo urebye hari ibikorwa bimwe byari byarahagaritswe mu gihe cya Guma mu Rugo, kandi bigize 60% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ndetse no mu gice cya mbere cyo gufungura imirimo twatangiye muri Gicurasi, twari tugifite 50% by’abakozi batari bemerewe gukora.”

Gusa mu gukomeza kuganira hagati y’abikorera na leta, hemejwe kugira gahunda igamije kuzahura ubukungu, aho nk’imiryango itishobye ifashwa mu buryo bw’imibereho mu buryo bwihariye.

Mu bijyanye n’ubucuruzi kandi leta yashyizeho ikigega cy’imyaka ibiri cyo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na COVID-19 cyatangiranye miliyoni $200, guverinoma ishyiramo 50%, igice gisigaye itangira kugikusanya mu bafatanyabikorwa mu iterambere, kugira ngo inzego zahungabanye zifashwe uhereye ku bukerarugendo no kwakira abantu, ibikorerwa mu nganda n’urwego rwa serivisi n’ubwubatsi.

Muri ayo mafaranga, nibura 50% izajya mu rwego rwo kwakira abantu.

Minisitiri Hakuziyaremye ati “Ihagarikwa ry’ibikorwa bitandukanye muri Werurwe kugeza ubu byateye igihombo kinini mu bukungu bwacu, ariko twamaze gutangaza isubukurwa ry’ubukerarugendo bwo mu gihugu na mpuzamahanga, indege zitwara abagenzi zizatangira ku wa 1 Kanama zigendera ku mabwiriza yashyizweho ndetse ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu burimo kumenyekanishwa kugira ngo turebe ko bwasubukurwa, ariko bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Yavuze ko nk’urwego rw’ibikorerwa mu nganda rwazamukaga 11% narwo rwafashijwe cyane nko mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi, abakora ibikoresho by’ubwubatsi no guteza imbere inganda zikora imyenda binyuze mu gukora ibikoresho byifashishwa mu kwirinda icyorezo.

Ati “Hejuru y’ibyo, banki nkuru yacu yongereye amafaranga miliyari 50 Frw yo gufasha amabanki mu koroshya inguzanyo muri ibi bihe.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi yavuze ko inama y’ihuriro ry’abacuruzi ribanziriza inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth, yasubitswe kimwe n’izindi kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ni ugusubika ariko dutegereje indi tariki nshya mu 2021.”

Yavuze ko ikintu kirimo gutuma u Rwanda rubasha guhangana na COVID ari ukubera leta ishyiraho amabwiriza itazarira, ariko nanone n’abaturage bakaba bayizera ku buryo ibyo ibabwira babyubahiriza.

Kugeza kuri uyu wa Kane, abarwayi bose ba Coronavirus bamaze kugaragara mu Rwanda ni 1210, abakize bo ni 623 naho abakirwaye ni 584. Abantu batatu nibo bamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize iki cyorezo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .