Ubusanzwe iby’Abafaransa n’u Rwanda bisa na bimwe by’uwagerageje kuburana n’umuhamba kandi bitajya bishoboka. Nubwo ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda muri 1994 na mbere yaho zishinjwa kugira uruhare rukomeye muri jenoside, no kuba zarafashe ku ngufu abatutsikazi, ubu ubutabera bw’iki gihugu bumaze imyaka hafi 10 bugerageza kumanika ku gati abayihagaritse.
Abayobozi b’u Rwanda ntako batagize ngo batere intambwe ijya mbere mu gutsura umubano ariko u Bufaransa bukayitera busubira inyuma, aho bwigira nyoni nyinshi ku byo bwakoze bifitiwe ibimenyetso, butsimbarara ku gushinja abayobozi bakuru b’u Rwanda uruhare mu guhanura indege y’uwari Perezida, Juvenal Habyarimana, n’ibindi bikorwa by’ubushotoranyi.
Gusa u Rwanda nk’igihugu kitari agafu k’imvugwarimwe, cyiyemeje guharanira agaciro kacyo cyanga agasuzuguro nk’ako. Mu mbwirwaruhame za Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, baherutse guca amarenga ko mu minsi itari myinshi u Bufaransa bushobora kuva burundu ku nzoka y’Abanyarwanda.
Imitego ya rugonda ihene muri Élysée
Mu bigaragara, Élysée ku bijyanye n’umubano wayo n’u Rwanda ntigohetse. Irakubitira agatoki ku kandi yibaza uko agahugu gato ikubye inshuro 24 gakomeje kuyizonga kayibuza amahwemo hafi yo gutuma ita ibaba mu ruhando mpuzamahanga.
Inshuro zitabarika abanditsi n’abashakashatsi bagaragaje uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hambere aha u Rwanda rushyira ahagaragara urutonde rw’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bagize uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni mu gihe kandi abanyapolitiki n’abandi bose mu minsi iri imbere nabo bagiye gushyirwa ku karubanda.
Ibaze icyakurikiraho mu gihe Isi yose itangiye kumenya uko iki gihugu cyari kizwi nk’igihangange aho kugira ngo gitabare, cyatabye abantu mu nama. Ndashaka kugira ngo nawe ubitekerezeho ubyiyumvishe. Cyaba ari igisebo mpuzamahanga ku Bufaransa, ibintu budashaka ko bizabaho nibura nka mbere y’imyaka 100.
Ibi niyo mpamvu leta y’u Bufaransa ikomeje gukora ku ntwaro zayo zose, iburyo n’ibumoso ishaka gucecekesha no kuzibira uwashaka kunaga inshishi mu isosi yabwo. Dusubiye inyuma gato, mu 2007, byari bizwi neza na Perezida Jacques Chirac wayoboraga iki gihugu muri icyo gihe, ubwo Jean Louis Bruguière yasohoraga raporo n’impapuro zita muri yombi abayobozi icyenda bakuru b’u Rwanda.
Wakwibaza impamvu yatumye azisohora! Ni ubunyamwuga bwo gushaka kugaragaza ukuri? Igisubizo ni Oya. Mu butumwa bw’ibanga bwashyizwe agaharagara na Wikileaks, Bruguière utarigeze akandagiza ikirenge cye mu rwa Gasabo ntiyari agamije ko ubutabera busagamba.
Ajya gukora iyo raporo, ‘yari yagaragarije icyemezo cye abayobozi b’u Bufaransa barimo na Perezida Chirac, nk’umwanzuro w’ubucamanza bwigenga, ariko ahitamo kubagisha inama kuko yashakaga guhuza ingengabihe ye na Guverinoma.’’ Ikindi uyu mugabo yabikoze ashaka amaramuko kuko yari mu mugambi wo kuzaba umudepite nubwo yaje gutsindwa ntabone uyu mwanya.
Imitego rero nk’iyi iracyakomeje… Ikibigaragaza ni uko mu minsi ishize nyuma yaho icyitwa iperereza ku ndege ya Habyarimana cyari kimaze kuba amateka, na none abandi bacamanza b’abafaransa barahagurutse barasizora bati twabonye umutangabuhamya mushya. Ibi ni ibyerekana imishibuka iri gutegwa u Rwanda iriya muri Élysée. Mu gihe rwarangaraho gato, byaba ibindi bindi.

2017, iherezo ry’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa?
Mu Bufaransa baritegura amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, umwe mu bahabwa amahirwe ni mwene Robert na Mariya, Alain Juppé, umugabo w’imyaka 71 utajya imbizi n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Itorwa rye ryaba ari indi paji ku Rwanda kuko ku bigaragara yazakoresha ubushobozi bwe bwose nka Perezida mu kurupyinagaza burundu, hashobora kuzaba intambara yeruye ya dipolomasi hagati y’ibi bihugu byombi.
Alain Juppé, muri iki gihe ufite amahirwe agerwa ku ntoki yo guhagararira ishyaka rye Les Republicains nyuma yo kwanikirwa na Francois Fillon mu matora y’ibanze, niwe wivugiye adasobwa adateshaguzwa ko “U Rwanda rutinyuka rukavuga u Bufaransa, rugatinyuka rukemeza ko u Bufaransa bufite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibiterasoni n’icyaha cyo kugoreka amateka”.
Sebuja, François Mitterand abajijwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi we yasubije ati “Buriya muri biriya bihugu, abapfu ibihumbi Magana abiri si ibintu bikomeye.” Uwabisubiramo uko yabivuze mu magambo ye yagize ati “Dans ces pays-là, deux cent mille morts ce n’est pas très important”! Ibihumbi Magana abiri! Nguwo uwari umutware mukuru wa cya gihugu cy’igihangange batanga ho urugero rwa demokarasi.
Nta kintu na kimwe kugeza ubu kigaragaza ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa waba uri mu murongo uganisha aheza, ahubwo ibimenyetso birerekana ko ushobora kujya i rudubi mu 2017 ndetse na ambasade z’ibihugu byombi zishobora gufungwa...
Mu buryo bweruye Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ambasade zishobora gufasha Abanyarwanda nkuko iy’u Bufaransa yabikora zaba ziteguye. Ibi byacaga amarenga ko umubano w’ibihugu byombi ugiye gushyirwaho akadomo. Si ubwa mbere byaba bibayeho kuko no mu myaka micye ishize, u Bubiligi nibwo bwatangaga iyi serivisi.
Byanashimangiwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, wavuze ko u Rwanda rugeze aho ruvuga ko ibikorwa, imyitwarire, ukuticuza, ubushotoranyi n’ibindi bikorwa by’u Bufaransa bitacyihanganirwa.
Haribazwa uko bizagenda kuko u Rwanda ntirwicaye ubusa, rurashaka ko Abafaransa bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babiryozwa ndetse iki gihugu kigasaba imbabazi ku bikorwa byacyo bibi. Mu gihe cya vuba ubutabera bw’u Rwanda bushobora gushyira uhagaragara impapuro zisaba itabwa muri yombi rya bamwe mu bahoze ari abayobozi mu nzego za Leta n’iza gisirikare z’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri jenoside.
Gusa u Bufaransa ibi ntibubikozwa kuko bikekwa cyane na benshi mu basesenguzi ko buri gucura indi migambi ya karahabutaka irimo iherutse yashyizwe mu bikorwa biciye mu bacamanza.
Inzira imwe ku Bufaransa no gusaba imbabazi
Usesenguye neza ukareba uko u Bufaransa bubanye n’u Rwanda, bufite inzira imwe yonyine yo kugira ngo bubeho butuje. Ni uko ubutegetsi bw’u Rwanda bwahinduka by’umwihariko FPR -Inkotanyi ntibe ariyo iri ku isonga. Bwatekana kurushaho mu gihe u Rwanda ruyobowe n’abagize uruhare muri Jenoside cyangwa se na ba ‘ndiyo bwana’.
Ikindi u Bufaransa bufite amayeri amwe azwi hose iyo bigeze ku kuba bushinjwa ibyaha. Hambere aha, Algeria yabushinjaga gutererana abaturage bayo maze abagera ku bihumbi 45 bagwa mu ntambara yo gushaka ubwigenge mu 1962. Abafaransa bashinjwaga kurebera abantu bapfa nabwo baranangira banga kwemera.
Kera kabaye nyuma y’imyaka 132, u Bufaransa bwafashe iya mbere bwemera amakosa yabwo, ari nabyo mu bigaragara bushaka gukorera u Rwanda bwanga kwemera amakosa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabaho, maze mu gihe ibintu bizaba bisa n’ibyibagiranye buvugire mu ndangururamajwi buti ‘Mea culpa, Mea culpa’ (Icyaha ndacyemera).




Hejuru ku ifoto: Bamwe mu basirikare bakuru b’u Bufaransa baherutse gushyirwa ahagaragara bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
TANGA IGITEKEREZO