Ikigo cyigenga cyeguriwe kwakira ubusabe bw’Abanyarwanda bakeneye viza za Schengen

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Mutarama 2019 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yatangaje ko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwashyizeho ikigo VFS Global ngo kijye cyakira ubusabe bwa viza zo kwinjira muri iki gihugu no mu bihugu 18 bigize agace ka Schengen gihagarariye i Kigali.

U Bubiligi buhagarariye ibihugu 19 byo muri Schengen mu gutanga viza z’igihe gito, ni ukuvuga izitarengeje iminsi 90.

Ibyo bihugu ni Autriche, Repubulika ya Tchèque, Estonie, Finlande, u Bufaransa, u Budage, u Bugereki, Hongrie, u Butaliyani, Lettonie, Lituanie, Luxembourg, Malta, u Buholandi, Portugal, Slovénie, Espagne, Suède n’u Busuwisi.

Agace ka Schengen muri rusange kagizwe n’ibihugu 26 by’i Burayi byashyize umukono ku masezerano yasinyiwe i Schengen muri Luxembourg, bikemeranya gukora nk’agace kamwe mu bijyanye n’ingendo mpuzamahanga no kugenzura imipaka ku buryo ingendo hagati yabyo zikorwa mu bwisanzure.

Impinduka mu kwakira ubusabe bw’izi viza bwamenyeshejwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, mu ibaruwa yo ku wa 4 Mutarama 2019.

Igira iti “Turabamenyesha ko ibikorwa bya VFS Global bigarukira gusa ku kwakira ubusabe. Nta cyahindutse ku buryo ibyemezo bifatwa. Gutanga viza bizaguma mu bubasha bwa Ambasade y’u Bubiligi.”

VFS Global ni ikigo gikomeye ku Isi mu gucunga amakuru mu ikoranabuhanga, gikorana na guverinoma n’ubutumwa bw’ibihugu mu mahanga. Kibika amakuru akenewe mu gutanga viza na pasiporo, imyirondoro n’izindi serivisi abaturage bakeneye, izo nzego zo zikita ku kuyasezengura.

Ambasade y’u Bubiligi yanatangaje ko guhera ku wa 15 Mutarama, ubusabe bwa viza buzajya bwakirirwa mu nyubako ya Soras mu Mujyi wa Kigali.

Gusa yakomeje igira iti “Ubusabe bwa viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate, iza serivisi n’iz’abagize umuryango w’umwe mu baturage ba EU (uwo bashakanye cyangwa umwana muto) buzakomeza kwakirirwa kuri ambasade kuri gahunda.”

U Bubiligi kandi mu Rwanda bwakira ubusabe bwa viza ku banye-Congo cyangwa abatuye muri icyo gihugu, batuye muri imwe mu ntara za Kivu, baba bakeneye kujya mu Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi, Luxembourg na Suède.

U Bubiligi bunahagarariye i Kigali Luxembourg mu bijyanye no gutanga viza z’igihe kirekire zirengeje iminsi 90.

VFS Global yahawe kujya yakira ubusabe bw’abakeneye izi viza, ifite ibiro 2834 ku Isi bisabirwamo serivisi, igakorera mu bihugu 141 ku migabane itanu. Ikorana na Guverinoma 62.

Iki kigo kivuga ko kimaze gufasha abantu mu busabe miliyoni 187 kuva cyatangira mu 2001 no mu mabarura miliyoni 73 guhera mu 2007.

Muri izo serivisi zose, gihuriza hamwe amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, inzego ziyakeneye zikayabona byoroshye. Gusa nta ruhare na ruto kigira mu gufata ibyemezo haba mu guhabwa viza cyangwa kuyimwa.

VFS Global ifite icyicaro gikuru i Dubai, ikanagira ibigo biyishamikiyeho i Burayi, Amerika na Aziya.

Ibiro bya Ambasade y'u Bubiligi i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza