Uyu mushinga uzazenguruka mu gihugu watangirijwe muri Kigali Cultural Village, Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ku wa 24 Kanama 2018.
Washibutse mu gitekerezo cyo guhangira urubyiruko akazi mu mpano zarwo.
Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yavuze ko ‘‘ArtRwanda – Ubuhanzi Initiative’’ yunganira gahunda za leta zifasha urubyiruko.
Yagize ati ‘‘Abahanzi muhindura ubuzima bwacu bwiza. Gahunda ya Arts Ubuhanzi izaha amahirwe urubyiruko mu rugendo rwo kwihangira imirimo. Ndashimira Imbuto Foundation yita ku kuhira imbuto zikenewe mu iterambere ry’urubyiruko rw’u Rwanda.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr James Vuningoma, yavuze ko uyu mushinga uzubaka umusingi uhamye w’ubuhanzi.
Ati “Muri politiki y’umuco hashyizweho inzego nyinshi zo kwiyubaka. Uyu mushinga ufite uruhare mu byo dukora n’ibyo Leta y’u Rwanda yifuza gukora. Mu guteza imbere ubuhanzi Leta ishyiraho uburyo buborohereza.’’
Yavuze ko iyo Umunyarwanda ahawe uburyo bwo kuzamuka mu buryo bukwiye, nta we usigara inyuma. Ati “Ibintu tubyubake kugira ngo abana tuzabarage ubuhanzi buteye imbere.”
Umuyobozi wungirije muri Imbuto Foundation, Umutesi Gerardine, yavuze ko amahitamo y’uyu muryango aganisha ku kubaka Umunyarwanda.
Yagize ati “ArtRwanda-Ubuhanzi izatuma duhanga imirimo no gufasha abato kubyaza umusaruro impano bafite. Twifuza kubaka umuntu wuzuye, wicara agashyira igitekerezo cye mu nyandiko no mu gishushanyo. Twatangiriye mu bato kuko akabuto gatewe neza, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo.”
Yashimangiye ko utakubaka uruganda ndangamuco udahereye ku mpano z’ababyiruka. Ati “Umusanzu wanyu urakomeye ngo twubake abato. Turifuza kuzagira aho dukoresha ubuhanzi bwacu nkuko tujyana ikawa hanze. Dufatanyije twizera ko iyi gahunda izakomeza kuko igihugu cyayihaye umurongo mwiza.”
Mu Rwanda, ubushomeri mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) buri kuri 21 %. Muri abo, 9% ntibafite akazi mu gihe barangije amashuri yisumbuye naho 6 % ni abarangije amashuri makuru na za kaminuza. Mu mujyi muri rusange ubushomeri buri kuri 18.1 %.
Mu guhangana n’iki kibazo, uyu mushinga uzasozwa mu 2019, uzafasha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 kwiteza imbere.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John, yavuze ko umushinga atari uwa Minisiteri gusa ahubwo abantu bose bawugiramo uruhare.
Yagize ati “Inganda ndangamuco ni irindi shoramari ushobora gukora kandi ryunguka. Uyu mushinga uzaramba kuko Arts Rwanda igiye kuba umusingi w’ubuhanzi twifuza. Abikorera nibumva neza ko bakwiye gushora imari mu buhanzi tuzahanga imirimo mishya.”
Mu 2016, inganda ndangamuco zatanze imirimo hafi ibihumbi 300 ku Isi. Muri Afurika hahanzwe irenga 500. Zitezweho imirimo igera kuri miliyoni n’igice mu myaka irindwi iri imbere mu Rwanda.
Urubyiruko rwasabwe kuba maso no kwitegura kubyaza umusaruro amahirwe rwegerejwe.
Gahunda ya “ArtRwanda – Ubuhanzi”, izagera i Kigali, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare na Musanze, iteganyijwe kuva ku wa 8 Nzeri kugeza ku wa 15 Ukuboza 2018.




















Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO