Imishinga minini, guhangana n’amapfa: Injira mu buzima rusange bw’Intara y’Iburasirazuba

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Kanama 2020 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Ubukungu bw’Intara y’Iburasirazuba, bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi, gusa mu bihe bitandukanye bwakunze kugenda bukomwa mu nkokora n’amapfa, kubera izuba ryinshi rikunda kwibasira tumwe mu turere twayo.

Mu kiganiro Guverineri w’iyi ntara Mufulukye Fred, yagiranye na IGIHE, yagarutse ku ngamba zihari mu guhangana n’izuba ryinshi rikunda kwibasira tumwe mu duce two muri iyi Ntara, imishinga minini iteganyijwe n’izindi ngingo zibumbatiye ubuzima bw’iyi ntara.

Guverineri Mufulukye, ni uwa gatandatu mu bamaze kuyobora iyi ntara y’Iburasirazuba, aho amaze imyaka itatu ayiyobora. Iyi ntara ni imwe mu nini zigize igihugu kuko yihariye 37% by’ubuso bw’igihugu cyose n’abaturage barenga miliyoni eshatu.

Ikiganiro kirambuye:

IGIHE: Intara y’Iburasirazuba ifite iyihe shusho muri iki gihe mu bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ibikorwa remezo muri rusange?

Mufulukye: Ni intara nini cyane igize 37% y’ubuso bw’igihugu cyacu, ubwo murumva ko ari intara nini, ikindi ni intara ihana imbibi n’ibihugu bitatu; Uganda, Tanzania n’u Burundi. Ikaba ari n’intara ndetse ifite abaturage bamaze kugera kuri miliyoni eshatu. Ni intara irangwa n’ubuhinzi n’ubworozi akaba ari nabyo bigize ubuzima n’imibereho yacu.

Dufite ibice binini byuhirwa hafi ya buri Karere, iyo ugiye Kagitumba muri Nyagatare, wajya Musheri muri Nyagatare, Ntende muri Gatsibo, Kanyonyomba muri Gatsibo ugakomeza Kayonza, Rwinkwavu na Mwiri muri Kayonza, Rwamagana hari igishanga cya Cyaruhogo, Ngoma hakaba icyanya cyuhirwa gifata imirenge ya Remera na Rurenge.

Mu bworozi mu turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba umukamo umaze kuzamuka ndetse n’amatungo umubare urashimishije inka zimaze kurenga ibihumbi 400, tumaze igihe tutagira abaturage basuhuka, abaturage bareza neza.

IGIHE: Umwihariko w’Intara y’Iburasirazuba ni uwuhe ugereranyije n’izindi ntara?

Mufulukye: Umwihariko nawubonera cyane cyane ku mahirwe ari muri iyi ntara, kuba turi intara ihana imbibi n’ibihugu bitatu ayo ni amahirwe, kuko ibijyanye n’ubuhahirane nubwo haba hari aho dufite ibibazo uyu munsi ntabwo bihoraho bizakemuka, kuba rero dufite ibihugu bitatu duhana imbibi ni amahirwe ku baturage b’Iburasirazuba n’igihugu cyacu.

Ikindi navuga ugereranyije n’izindi ntara iyo ureba imiterere y’iyi ntara, navuga ko ari intara iteye neza ku buryo iyo tuvuga nk’ibiza usanga iyo ugereranyije n’intara y’iburasirazuba hatandukana n’izindi ntara kubera imiterere, ikindi hari n’ibice binini usanga ubutaka butarahingwa cyane bigatanga amahirwe, usanga batanakoresha ifumbire cyane bakabona umusaruro ushimishije.

Dufite ibiyaga bigera kuri 31 mu ntara y’Iburasirazuba iyo ugiye mu Bugesera, Ngoma, Rwamagana, Kayonza, aho hose hari ibiyaga, ni amahirwe kuri twe cyane cyane mu guteza imbere ubukerarugendo no kongera umusaruro dukoresheje amahirwe yayo mazi.

IGIHE : Ni iyihe mishinga minini ihanzwe amaso mu Ntara y’Iburasirazuba mu cyerekezo 2050?

Mufulukye: Ni gahunda nini ariko imishinga irahari duhereye mu Karere ka Bugesera murabona yuko ikibuga cy’indege kiri kuhubakwa uwo ni umushinga munini cyane, hari kandi umushinga w’ubucuruzi mpuzamahanga uhari wo guteza imbere ibikomoka ku matungo ni umushinga munini, mu turere twose harimo ibishanga binini byagiye bitekerezwaho ko bizuhirwa ngo bitunge abanyarwanda banasagurire amasoko iyo ni gahunda ihari.

Hari gahunda yo kwegereza uburezi abanyarwanda bose ku ikubitiro nko muri uyu mwaka turi kubaka ibyumba by’amashuri 6000, kwegereza amazi, amashanyarazi n’ubuvuzi abanyarwanda n’ibindi.

IGIHE: Ni izihe ngamba zihari mu guhangana n’ikibazo cy’inzara rimwe na rimwe iterwa n’amapfa ava ku zuba ryinshi riva muri iyi ntara?

Mufulukye: Ikibazo cy’amapfa ntabwo tugiherutse dushimira cyane n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu ku ngamba zagiye zifatwa ndetse n’ubufasha bwihariye mu bice byagaragaraga ko byari bifite izuba, nko mu Karere ka Kayonza muzi kiriya gice cya Rwinkwavu, Ndego, Mwiri muri Kageyo muzi ko hariyo n’umushinga wo kuhira imyaka.

Ingamba rero ni ugukomeza kongera ibikorwa remezo bituma duhinga ku buryo bugezweho bwa kijyambere tudashingiye ku mahirwe y’imvura cyangwa ay’ikirere. Ubu hari umushinga urimo gukorwa mu Karere ka Kirehe, Mpanga ugeze ku rwego rwiza nusozwa uzaba nawo ukemuye iki kibazo muri ibi bice, Nyagatare naho hari umushinga watangiye gutunganywa aho hazatunganywa hegitari 5600 mu gice cya mbere, wose nurangira uzakorerwa kuri hegitari 15 000.

Imishinga itandukanye yo kuhira ikomeje gukorwa mu Ntara y'Iburasirazuba mu kwirinda amapfa
Uduce tumwe na tumwe tw'Intara y'Iburasirazuba dukunda kurangwamo izuba ryinshi ari yo mpamvu kuhira byagizwe igisubizo kirambye

IGIHE: Intara y’Iburasirazuba iri mu zikunze kwimukiramo abantu benshi bava ahandi, hari gukorwa iki mu kwirinda ko ubutaka bwose bwaturwaho ubwo guhingaho bukaba buke?

Mufulukye: Dukunze kugira abaturage bimuka mu zindi ntara baza muri iyi ntara, kuri twe icya mbere tugomba kumenya ni uko ayo ari amahirwe, iyo haje abaturage bafite gahunda baba bashaka kubyaza umusaruro birenze uwo bari bafite aho bari bari, abandi bakabikora mu rwego rw’ishoramari niba yari afite hegitari imwe wenda inaha akahabona hegitari eshatu akazibyaza umusaruro ni amahirwe kuri twe.

Hari nubwo wenda biba ibibazo bamwe bagasiga imiryango yabo bagera inaha ugasanga bashatse kugira indi miryango, bisaba gukurikirana neza kugira ngo arere ba bana neza.

Ingamba zihari harimo kuvugururwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, giteganya ahagomba guturwa n’ahagomba kuguma ari ubutaka bwo guhingwa n’ahagomba gukorerwa ibikorwa bindi by’ubucuruzi, icyo twe tuzakora ni ukubahiriza ko igishushanyo mbonera gishyirwa mu bikorwa nkuko cyateguwe, ikindi ni ugukomeza kwigisha abaturage gukoresha neza ubutaka.

IGIHE: Murateganya mute kubyaza umusaruro Stade eshatu muherutse guhabwa na Perezida Kagame?

Mufulukye: Turashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko ubu abaturage b’intara y’Iburasirazuba hari aho bajya kwidagadurira, tubona hari n’icyo bimaze kutugaragariza mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro, muzi ko dufite amakipe atatu, Bugesera FC, Sunrise FC ndetse na Etoile de l’Est iri guhatanira kujya mu cyiciro cya mbere, kuri twe ni amahirwe, usibye no kuba abaturage bahidagadurira binatuma abantu benshi baza mu ntara y’Iburasirazuba.

Hari amakipe ajya aza kuhitoreza, hari ayaza kuhakinira, ibyo byose ni amahirwe, iyo baje kuhakinira ntabwo bagendera aho baraza bakiyakira bakagira ibyo bagura ayo yose ni amahirwe, gusa dukeneye kuzibyaza umusaruro birushijeho atari uko habaye umupira gusa.

Stade ya Nyagatare ni imwe muri eshatu zuzuye Iburasirazuba

IGIHE: Ni ibihe bice mubona bikeneye kwitabwaho cyane kugira ngo iterambere ry’abaturage rirusheho kuzamuka?

Mufulukye: Navuga ko ari ibice byose kandi kubyitaho bijyanye n’ubushobozi bw’igihugu cyacu kuko hari amahirwe mu bukerarugendo mu turere twose tw’intara y’Iburasirazuba, hari amateka meza cyane y’igihugu cyacu abanyarwanda bakeneye kumenya no gusura ariko ntabwo turabibyaza umusaruro nk’uko bikwiye.

Ibyo bice bifite ayo mateka turamutse tubitunganyije twumva byafasha abaturage gutera imbere, ikindi ni uko hari ibice bijyanye no guhuza imihanda iduhuza n’izindi ntara itarakorwa, hari nk’amahirwe dukwiriye kuba dukura mu burobyi ntabwo turabikora uko bikwiye nubwo hari abashoramari bari kubizamo, twakora byinshi cyane tukanasagurira amasoko.

IGIHE: Mu mpera z’umwaka ushize mwasabye abacuruzi gushyira ku nzu zabo amakaro, mubona byarafashije iki?

Mufulukye: Mu ngamba tujya dufata dufatanyije n’abacuruzi ni uko twabasabye ko ubucuruzi bwabo bagomba kubukorera ahantu hasukuye nabo habahesha ishema, twagiye no kwigira ku bandi mu Mujyi wa Kigali ahavuguruwe inzu z’ubucuruzi, tubereka uburyo nabo bashobora gucururiza ahantu heza kandi hatabahenze.

Turashimira rero ko abacuruzi bacu babyumvise neza bakabishyigikira hari benshi bavuguruye bakoresheje amakaro ku buryo iyo ugeze mu dusantere tw’ubucuruzi ubona impinduka nubwo tugikomeje.

Icya mbere byafashije abacuruzi kudakomeza kujya batanga amafaranga, mbere batubwira ko mu gihe cy’umwaka bagombaga gutera amarangi nibura gatatu cyangwa kabiri, ibyo rero ni amahirwe kuri bo ntabwo bagitanga amafaranga kandi banatubwira ko byongereye agaciro ku nzu zabo, kuri twe rero tubona ari ibintu byiza.

Inzu z'ubucuruzi mu ntara y'Iburasirazuba zirasa neza cyane nyuma yo kuvugururwa

IGIHE: Iyo urebye muri iyi ntara usanga nta bikorwa binini by’abikorera bihagaragara nk’ahandi, muri kubafasha iki ngo babigire?

Mufulukye: Ibikorwa by’abikorera ngira ngo birahari wenda ntabwo bihagije, kuko iyo ugiye kureba n’aya maduka yose ni ibikorwa by’abikorera gusa wenda ibikorwa binini nibyo bidahari, turabona kuri twe hari byinshi bimaze gukorwa ariko haracyakenewe imbaraga.

Turabashima ko bemeye kwishyira hamwe bagatangira gushaka ubushobozi nk’ubu ugeze mu Karere ka Bugesera hari inzu y’ubucuruzi barimo kubaka benda no gusoza, byakozwe ku bufatanye n’abikorera, ugiye Nyagatare usanga abacuruzi bamaze kwishyira hamwe kuko mu kwezi kumwe bamaze gukusanya miliyoni 250 zo guteza imbere ubucuruzi bwabo, ikindi nuko hari uruganda rw’ibigori ruri kuhubakwa ku bufatanye bw’abacuruzi n’Akarere, Gatsibo huzuye uruganda rw’ibigori, Kayonza huzuye uruganda rw’inzoga rwaturutse ku kwishyira hamwe.

Nubwo ibikorwa bitaraba byinshi cyane ariko hari intambwe ubona bamaze gutera ku buryo hari icyizere.

Abikorera bakomeje kubona amahirwe ari mu Burasirazuba bakihutira kuyabyaza umusaruro

IGIHE: Iyi ntara ihana imbibi n’ibihugu bitatu, ibihugu bibiri muri byo ntabwo umubano wifashe neza n’u Rwanda, abaturiye imipaka yabyo babayeho bate mu buhahirane?

Mufulukye: Ubuyobozi bw’igihugu cyacu buhora bushaka icyatuma tubana neza n’abaturanyi, abaturage bacu rero nta kibazo na kimwe bafite nta nicyo babuze, ari ibicuruzwa ari ibyo kurya ntakibazo na kimwe bafite byose birahari.

Abaturiye ibyo bice bihana imbibi ni uko ubona ubuzima bwabo umwaka ku wundi bugenda butera imbere, ku kijyanye nibyo bajyaga bakura hanze akenshi wasangaga ngira ngo ari nko kumenyera cyangwa ubunebwe kuko ibyo abantu bakurikiranagayo usanga nabo barabikuraga ahandi, abaturage bishatsemo ibisubizo babikura aho babandi nabo babikuraga.

IGIHE: Ni izihe ngamba zidasanzwe mwafashe mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ndetse n’inda zitateguwe ziterwa abangavu?

Mufulukye: Ikibazo cy’igwingira n’inda ziterwa abana b’abakobwa, ingamba twafashe, ni uko icya mbere twafashe ikibazo nk’icyacu, habayeho ubukangurambaga no kwigisha kugira ngo tubashe kumenya ikibazo, twatangiye gahunda ya ‘Turengere umwana’ aho inshingano tuzisubiza umubyeyi akabasha kumenya inshingano ze, abarezi nabo bakabasha kumenya inshingano za n’abayobozi bakamenya izabo.

Ku kijyanye n’igwingira nko mu Karere ka Nyagatare hari hariyo ibyo bibazo akenshi wasangaga abana bagaragara muri cya cyiciro cy’abantu bakihagera baba bataramenyera neza uburyo bw’imibereho no guhaha, ibyo byose bigatuma abana babo bagaragarwaho n’igwingira ariko ubu hari gahunda yo kubaha amata, nibura igikoni cy’umudugudu ubu cyafashije kumenya uko hategurwa indyo yuzuye izo ngamba zizakomeza.

IGIHE: Ni izihe ngamba zihari mu kurwanya ibiyobyabwenge i Burasirazuba cyane cyane mu bice byegereye imipaka?

Mufulukye: Akenshi ibyo duhangana nabyo ntabwo bikorerwa hano mu Rwanda, usanga bituruka mu bihugu by’abaturanyi. Mu ngamba za mbere hagiyeho uburyo bwo kugenzura inzira zose zishoboka zijya zinyuzwamo ibiyobyabwenge kugira ngo tujye tubikurikirana ntibyinjire mu gihugu, urwo ni urugamba ruhoraho, dushyiraho izo ngamba n’uwubyinjiza agashyiraho izindi ariko tuzakomeza duhangane nabyo.

Ikindi ni ukwigisha abaturage bacu bakamenya ko bakwiriye kwanga ibiyobyabwenge ndetse n’urubyiruko by’umwihariko, mu bigo by’amashuri twari twaratangiye gahunda ya Turengere umwana ariko tukanazanamo umuhungu tubigisha kwirinda ibiyobyabwenge. Ikindi ni ukwigisha abayobozi guhera ku masibo n’imidugudu bakamenya kubyanga no kubyirinda.

IGIHE: Usanga ibikorwa by’imyidagaduro atari byinshi mu burasirazuba, hari gukorwa iki ngo byiyongere?

Mufulukye: Turashima intambwe imaze guterwa ko nibura dufite stade eshatu, ni ibikorwa binini mu gihe kitarenze imyaka ibiri zubatswe, ikindi hari ibibuga bitandukanye byagiye bitunganywa mu turere twose, ibyo byose ni ibikorwa byo kwidagadura twumva bikwiriye kubyazwa umusaruro, dufite intego ko muri buri kagari na buri kigo cy’ishuri hakwiriye kuba hari ikibuga.

Hari n’abashoramari bagenda badutunganyiriza ibindi bikorwa byo kwidagaduriraho nk’iyo ufashe ahakinirwa Golf i Rwamagana, tubona ibikorwa bigenda byiyongera.

IGIHE: Nyagatare ni umwe mu mijyi itandatu yatoranyijwe kunganira umujyi wa Kigali, ni iki muyiteganyiriza mu kwihutisha iterambere ryayo?

Mufulukye: Ibirimo bikorwa icya mbere ni igishushanyo mbonera cyatunganyijwe, icya kabiri ni ibikorwa bijyanye no guteza imbere umujyi, muzi ko nk’Akarere ka Nyagatare hari ibirometero bine bya kaburimbo bimaze kubakwa mu Mujyi, hari ibirometero 11 bigiye kubakwa muri uyu mwaka, hari n’indi mihanda irimo kubakwa ihuza Nyagatare n’ibindi bice iyihuza na Kagitumba n’Amajyaruguru.

Hari ibikorwa by’amazi biri kuhakorerwa, ibikorwa by’amashanyarazi, ibyo byose birafasha umujyi wa Nyagatare gutera imbere, hari inganda nyinshi ziri kuhazamuka tukaba tubona ko byose bigamije guteza imbere aka karere n’Intara by’umwihariko.

Inzu ndende zikomeje kubakwa muri Nyagatare

IGIHE: Hari icyemezo mwafashe cyo guteza cyamunara inka zagiye zifatirwa mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, byagabanyije iki?

Mufulukye: Icya mbere byatumye abaturage bakorera inzuri zabo ugereranyije n’uko inzuri zabaga zimeze mbere, wabonaga batazitayeho ubungubu zaratunganyijwe kandi byanafashije abaturage kuzamura umukamo, mu gihe cy’imvura mbere wasangaga umukamo ugera nko kuri litiro ibihumbi 40 nko muri Nyagatare ariko ubu bamaze kugera ku bihumbi 100 kubera gukorera inzuri.

Icya kabiri byakemuye ikibazo cy’indwara y’uburenge, ubundi wasangaga buri mwaka duhora mu kato, bikanatuma dutanga amafaranga menshi cyane, ibyo bibazo rero tubona byarakemutse nubwo wari umuti wari ushaririye wakemuye ibibazo dusaba n’abaturage gukomeza kwirinda kuzerereza amatungo.

Ubuhinzi ni kimwe mu bibumbatiye ubukungu bw'Intara y'Iburasirazuba
Imihanda itandukanye ikomeje kubakwa mu Mujyi wa Nyagatare
Guverineri Mufulukye yagarutse ku buzima rusange bw'Intara y'Iburasirazuba amaze imyaka itatu ayobora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .