Imitungo yasizwe na bene yo imaze kubyazwa asaga miliyari imwe na miliyoni 400

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 3 Ukuboza 2015 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Leta ifatiye umwanzuro wo gucunga imitungo yasizwe na bene yo, Minisiteri y’Ubutabera nk’urwego rufite inshingano zo kuyikurikirana, ivuga ko imwe muri yo ikomeje kubyara umusaruro, ubu ukaba ugera kuri miliyari imwe na miliyoni 470.

Mu nama yahuje abahagarariye komisiyo zishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo mu turere na Minisiteri y’Ubutabera, kuri uyu wa 3 Ukuboza 2015 barebeye hamwe aho ibyo bikorwa bigeze n’amavugurura yagiye akorwa, hagamijwe gucunga imitungo ba nyirayo basize mu gihugu, nta bayisigaranye mu buryo bwemewe n’amategeko bahari.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera, Yankurije Odette, yavuze ko kugeza ubu mu gihugu habarurwa imitungo yasizwe na bene yo igera kuri 653, igizwe n’ibibanza, inzu, imirima n’amashyamba.

Yakomeje agira ati “Muri iyo mitungo 653 harimo imwe ibyara umusaruro. Iyo ari amafaranga ashyirwa ku ma konti, niyo mpamvu ubu habarurwa amafaranga agera kuri miliyari imwe, miliyoni 470, ibihumbi 46 n’amafaranga 689 (1 470 046 689 Frw) yaturutse kuri iyo mitungo.”

Yankurije avuga ko ayo mafaranga ari kuri konti bita “ntakorwaho”, ku buryo igihe ba nyirayo bazabonekera bazayasubizwa.

Yankurije Odette ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri MINIJUST

Hari imitungo yasubijwe abayifitiye uburenganzira

Minisiteri y’Ubutabera kandi ivuga ko nubwo iyo mitungo yasizwe na bene yo icungwa na Leta, iyo ba nyirayo babonetse cyangwa abandi babifitiye uburenganzira bwemewe n’amategeko, barayisubizwa.

Kugeza ubu imitungo 19 niyo yasubijwe ba nyirayo mu turere dutandukanye, Nyarugenge 11, Rubavu babiri na Gasabo basubiza batandatu, ihabwa ba nyirayo cyangwa abandi babifitiye uburenganzira bwemewe n’amategeko.

Hari kandi imitungo 9 yatejwe cyamunara ngo harangizwe imanza ba nyirayo batsinzwe, ariko ntibagaragare ngo bishyure. Urugero ni imwe mu mitungo ya Kabuga Felicien ugishakishwa n’ubutabera, iheruka kugurishwa ngo hubahirizwe umwanzuro w’urukiko.

Mu mitungo yacungwaga kandi harimo itatu yahawe ababifitiye ubushobozi ngo bayibyaze umusaruro mu karere ka Kicukiro, nyuma yo gusanga itajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kandi iteje umutekano muke, ifite agaciro ka miliyoni 79 n’ibihumbi 787 n’amafaranga 779.

Yankurije Odette agaragaza ko itegeko rishya rigena imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo ryasohotse mu Ukwakira 2015, rigiye kunoza byinshi bitari binoze mu micungire y’imitungo yasizwe na bene yo.

Ikoreshwa ry’ Umusaruro w’imitungo yasizwe

Itegeko ryari risanzwe rigena imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo ryashyizweho mu 2004, ariko mu Ukwakira 2015 hasohotse itegeko rishya rinoza iyo micungire.

Ubwo yasobanuraga ibikubiye muri iryo tegeko rishya ku mikoreshereze y’umusaruro w’imitungo yasizwe na bene yo, Yankurije yagize ati “Itegeko risanzwe ryavugaga ko amafaranga 1/3 cy’umusaruro uturuka mu mitungo itimukanwa akoreshwa mu kuyicunga, asigaye agashyirwa kuri ya konti idakorwaho.”

Akomeza agira ati “Ariya mafaranga basangaga ari make mu gucunga iriya mitungo, hariho ibikeneye gusanwa. Ubu ririya tegeko rishya riteganya ko kimwe cya kabiri gishyirwa kuri konti idakorwaho, ikindi kigakoreshwa mu kuyicunga.”

Kugira ngo umuntu yemererwe gusigarana imitungo y’undi, agomba kuba abifitiye ububasha bwemewe n’amategeko. Ni ukuvuga ‘icyemezo kimuha ubwo burenganzira cy’umwimerere cyasinyiwe imbere ya noteri, ku bari mu mahanga kikaba cyarasinyiwe imbere y’abahagatrariye u Rwanda muri icyo gihugu.”

Iryo tegeko kandi riteganya ko ibyo byemezo abafite imitungo bagomba kuba babibonye mu gihe cy’amezi atandatu kuva iryo tegeko risohotse, kimwe n’abari basanzwe babifite ariko bitujuje ibisabwa.

Ministeri y’ubutabera kandi, mu itegeko rishya ihabwa inshingano zo kugaruza imitungo yasizwe na bene yo yagurishijwe n’abatabifitiye uburenganzira.

Iyi ni imwe mu nyubako yari igize imitungo yasizwe na bene yo iheruka gutezwa cyamunara ngo harangizwe urubanza, iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .