Impaka ku mitegurire mishya y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Ukwakira 2019 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye bagaragaje imbogamizi ku buryo bushya bw’imitegurire y’ibizamini bya Leta bwazanywe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, REB.

Batangaje ibi mu gihe REB iherutse gutangaza ingengabihe y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye.

Abanza bizatangira ku wa 4 Ugushyingo, icyiciro rusange n’ayisumbuye bitangire ku wa 12 Ugushyingo 2019.

REB yateguye ibizamini byose ku banyeshuri bo mu mashuri abanza aho bazakora ibizamini bya leta hakurikijwe Integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi (Competence Based Curriculum).

Ni uburyo butavuzweho rumwe cyane ko ibizamini byose biteguye mu rurimi rw’ikinyarwanda mu gihe hari abanyeshuri bo mu bigo byigenga baba barize mu ndimi z’icyongereza n’igifaransa.

Umuyobozi w’Ishuri rya Child Care Academy ryo mu Karere ka Rusizi, Félicien Hakizimana, yabwiye The New Times ko muri iki kigo abana bigishijwe mu Cyongereza none bakaba bagiye kubazwa mu Kinyarwanda.

Yagize ati “Abana bacu bo mu mashuri abanza bigishijwe mu Cyongereza ariko ibizamini byateguwe na REB biri mu Kinyarwanda. Dufite amahirwe ko abenshi ari Abanyarwanda kandi bakaba biga Ikinyarwanda nk’isomo ukwaryo.”

Yakomeje avuga ko nubwo yizeye ko abana be bazatsinda ariko ngo ingengabihe y’ibizamini byateguwe na REB yaje ikerewe cyane ku buryo abanyeshuri batabonye umwanya wo kwitegura.

Hari abazahabwa ibizamini ku kibaho

Hari amakuru avuga ko ku mpamvu z’uko ibikoresho byifashishwa mu bizamini bya Leta bidahagije hari amashuri by’umwihariko ayo mu bice by’icyaro abanyeshuri bazajya bandikirwa ibibazo ku kibazo.

Ni ibintu bisaba ibigo by’amashuri kuzafotoza ibizamini bizoherezwa na REB n’ubwo hari amwe mu mashuri yatangiye kugaragaza imbogamizi zo kutagira umurimo w’amashanyarazi na internet.

Umwarimu witwa Musabinema Odette wo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rega ADPR mu Karere ka Nyabihu, yavuze ko bitamworoheye gufotoza ibizamini by’abanyeshuri 2000.

Ibi bibazo bishingiye ku mitegurire mishya y’ibizamini bwanenzwe kandi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter.

Uwitwa @Sebera1 kuri Twitter yagize ati “Dushimira ibyo REB yateguye ariko imitegurire iri hasi cyane. REB ntabwo yigeze itekereza ku kiguzi cyo gufotoza ibyo bizamini. Kugeza ubu hari amashuri aherereye mu bice bitageramo amashanyarazi abayobozi bayo basabwa kujya gushaka aho bafotoza ibyo bizamini bigatuma ibizamini bikoperwa.”

Ibijyanye no kuba ikizamini cyakoperwa cyangwa kikibwa mu gihe cyo kujya kubifotoza bishimangirwa kandi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Abarimu kandi ntibavuze rumwe ku bijyanye n’amasaha ikizamini kizajya kimara aho abanyeshuri mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugeza mu wa Gatatu bategetswe kwicara amasaha abiri mu cyumba gikorerwamo ikizamini.

Uwitwa Cléophas Nzeyimana ukoresha Twitter yibajije uburyo umunyeshuri wo mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza (ufite imyaka irindwi), ashobora kumara amasaha abiri yicaye agikora ikizamini cy’imibare.

Umuyobozi ushinzwe ibizamini muri REB, Dr Alphonse Sebaganwa, yasobanuye ko ibizamini byateguwe hagamijwe gupima uburyo bushya bw’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi.

Yagize ati “Bishobora kuba ari ukuri ariko turi kwiga uko byazategurwa neza umwaka utaha.”

Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC), yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu 2016, REB ikaba ivuga ko izafasha Abanyarwanda guhangana no kugaragaza ubushobozi bwabo ku isoko ry’umurimo, gusa kuva yatangira abarimu batandukanye bakunze kwijujutira ibura ry’ibitabo bijyana na yo.

Ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'ayisumbuye biteganyijwe mu ntangiro za Ugushyingo 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza