Iburanisha rigitangira, Ubushinjacyaha bwahise busaba ko urubanza rubera mu muhezo nk’uko bwari bwabisabye no mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Bwavuze ko ari uburyo bwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya no gusigasira umuco mbonezabupfura.
Ishimwe n’umwunganira mu mategeko basabye umucanza ko urubanza rwaburanishirizwa mu ruhame ndetse rukazanasomerwa mu ruhame nk’uko rwabisabye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Bagaragaje ko batumva ukuntu Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishirije urubanza rwabo mu muhezo, rwajya kurusoma bigakorerwa mu ruhame.
Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’Urukiko yafashe icyemezo cyo kuburanishiriza urubanza rwa Ishimwe mu muhezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!