00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuguke mu kuvura amara n’ubusembwa bw’uruhu zigiye kubaga abarwayi 560 ku buntu

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 8 February 2016 saa 09:54
Yasuwe :

Itsinda rigizwe n’abaganga 35 b’inzobere baturutse mu Bwongereza n’u Budage bagiye kubaga ku buntu abarwaye indwara y’amara n’ubusembwa bw’uruhu bagera kuri 560 mu bitaro icyenda byo mu Ntara enye z’igihugu.

Aba baganga b’inzobere mu kubaga bazanywe n’umuryango witwa ‘Rwanda Legacy of Hope’ washinzwe n’umunyarwanda Pasiteri Ntavuka Osee uba mu Bwongereza.

Mu gihe cy’iminsi irindwi bazamara mu Rwanda, bazabaga abarwaye indwara y’amara ‘Hernie’ hamwe n’abafite ubusembwa bw’uruhu bo bazabagirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Mu myaka ine ishize ubwo bazaga mu Rwanda mu gikorwa cy’ubwitange cyo kuvura abarwayi batishoboye, aba baganga babaze abarwayi bagera kuri 350.

Kuri iyi nshuro barateganya kujya babaga abantu 10 buri munsi ku bitaro bikuru byo mu Ntara zose z’u Rwanda, mu minsi irindwi bakazaba bamaze kubaga abantu 560.

Pasiteri Ntavuka Osee yabwiye itangazamakuru ko baza bitwaje ibikoresho ndetse n’imiti bakoresha, igikorwa cyarangira bakabisigira ibitaro.

Yagize ati “Twatangiye mu mwaka wa 2012 tuzana inzobere ebyiri, umwaka ukurikiyeho haza 15, muri 2014 haje 25 none uyu mwaka baje ari 35. Uyu mwaka ufite umwihariko ugereranyije n’indi myaka yabanje. Twazanye abaganga benshi n’ibikoresho byinshi, tuzanafungura ishuri (Training Center) aho abaganga bazajya bihugurira i Rwamagana.”

Pasiteri Ntavuka avuga ko ibikoresho bazanye bizajyanwa mu bitaro bya Rwamagana, bifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibindi bikoresho byajyanywe mu bitaro bya Kirinda, Kigeme, na Nyamata, hamwe no mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK).

Dr Peggy waturutse mu Budage, avuga ko aje mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, akaba ashimishwa no kuvura abatishoboye.

Yagize ati “Ni igikorwa cy’urukundo cyo kuvura abakene n’abandi badafite ubushobozi bwo kwivuza. Ndashimira Leta y’u Rwanda kuko idufungurira amarembo. Nishimira ko abo tuvura bakira bakagira ubuzima bwiza.”

Ntakiyiruta George ukuriye Ishami ryigisha abaganga kubaga avuga ko nibura mu mwaka umwe abanyarwanda ibihumbi 200 barwara indwara y’amara, akemeza ko ubufasha bazahabwa n’izi nzobere buzabafasha kugabanya umubare w’abayirwara.

Iki gikorwa kuva cyatangira kimaze gutwara akayabo kangana na miliyari 2,8 z’amafaranga y’u Rwanda, atangwa n’abagiraneza b’abanyamahanga bashakwa na Pasiteri Ntavuka Osee, abinyujije mu muryango ‘Rwanda Legacy of Hope’

Pasiteri Ntavuka Osee umwe mu bagize uruhare kugira ngo aba baganga baze mu Rwanda
Baje bizaniye ibikoresho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .