Imyaka 40 ya SOS Children’s Villages Rwanda igisubizo ku mwana utagira kirengera

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 1979-2019, imyaka 40 irashize Umuryango wita ku bana batagira kivurira, SOS Children’s Village Rwanda utangije ibikorwa byawo mu Rwanda, uyu muryango wabaye umubyeyi mwiza w’abana bari baratakaje uburere bwa kibyeyi.

Mu mwaka w’1979 nibwo SOS Children’s Villages Rwanda yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda, byahuriranye n’uko uyu mwaka wari warahariwe umwana ku Isi. Umudugudu wa mbere wa SOS Children’s Villages Rwanda washinzwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru.

Umudugudu wa kabiri wa SOS Children’s Villages Rwanda washinzwe mu mwaka wa 1992 mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda kubera inzara yari yibasiye icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Intego nyamukuru yo gushinga umudugudu wa kabiri muri Nyamagabe kwari ukugira ngo hatabarwe abana bari bugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo kubura imiryango, ndetsa n’ubuzima bubi kubera inzara yari yarayogoje aka gace.

Umudugudu wa gatatu washinzwe mu Karere ka Gicumbi mu mwaka 1997, gahunda y’uyu mudugudu wakomotse i Ngarama mu karere ka Nyagatare aho SOS Children’s Villages Rwanda yari yarashyize inkambi y’ubutabazi aho yakiriraga abana babaga bahuye n’ibizazane bitandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo kubura ababyeyi, gukomereka ku mutima, ku mubiri n’ibindi.

Mu gihe indi miryango yatereranaga Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, SOS Children’s Villages Rwanda yakomeje gushakisha abana bari batandukanye n’imiryango yabo, barererwa hamwe, abari bafite ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi baravujwe mu bihugu by’u Bbudage, Afurika y’Epfo ndetse na Kenya.

Abenshi muri bo ubu ni abagabo n’abagore bashoboye kwigira kandi babereye u Rwanda.

Mu mwaka wa 2011, SOS Children’s Villages Rwanda yashinze Umudugudu wa kane mu Karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba. Uyu muryango washinzwe nyuma y’Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko aka Karere kari gafite umubare munini w’abana b’imfubyi ugereranije n’utundi turere.

Ibikorwa bya SOS Children’s Villages Rwanda byibanda ahanini ku kwita ku bana batagira kivurira ndetse no gufasha imiryango itishoboye kugira ngo ishobore kwita ku bana babo kugira ngo umwana akurire mu muryango akunzwe, yubashywe kandi afite uburenganzira bwose bw’umwana.

Abana baba mu muryango wa SOS Children’s Villages Rwanda baba babaho bate?

Abana barererwa muri SOS Children’s Villages Rwanda baba babayeho nk’umwana urererwa mu muryango avukamo. Nubwo aba arerwa n’ababyeyi batamubyaye, ababyeyi bo mu miryango ya SOS Rwanda baba barize ibijyanye n’uburezi ndetse bakabihugurirwa bihagije.

Umudugudu wa SOS Children’s Villages Rwanda uba ugizwe n’imiryango hagati ya 10 na 15 buri muryango ukagira Umubyeyi uwushinzwe(mère) ndetse akagira n’umwungirije( tante) . Buri muryango ntabwo uba ugomba kurenza abana barindwi. Abana baje muri SOS Children’s Villages Rwanda bavukana ntabwo bajya batandukanwa, babana mu muryango umwe nk’uko abana bavukana babana.

Abana baba muri SOS Children’s Villages Rwanda kandi bagira uburenganzira bwose bw’umwana: bariga, bakavuzwa, bakidagadura n’ibindi. Ibyangombwa byose birimo amashuri, amavuriro, ibibuga n’ibindi iyo miryango uba ubifite.

SOS Children’s Villages Rwanda yakira abana bameze bate ?

SOS Children’s Villages Rwanda yakira abana batagira kirengera( Abana baba badafite umuntu n’umwe wo kubitaho) kuva ku mwana ukivuka kugeza igihe umwana azacukira abaye umusore cyangwa inkumi hanyuma bakamuremera agatangira ubuzima bwo kwigira.

Kuva SOS Children’s Villages Rwanda yatangiza ibikorwa byayo mu Rwanda imaze gufasha abana basaga 17,353. Aba bana hafi ya bose bize neza kugera barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, imyuga n’ibindi byabafasha kwibeshaho mu buzima.

SOS Children’s Villages Rwanda ntabwo yibagiwe abana bakomoka mu miryango itishoboye

Kuva mu mwaka wa 2005, SOS Children’s Villages Rwanda yatangije gahunda yo gufasha imiryango ikennye cyane, kugira ngo ibashe kwita ku bana bayikomokamo.Iyo miryango ifashwa mu bikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere harimo kubigisha kwizigamira no gukora udushinga tubyara inyungu, Girinka, ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga n’ibindi.

Kuva mu mwaka wa 2005 SOS Children’s Villages Rwanda imaze kuvana mu bukene imiryango 3065. Umwaka 2018 wonyine imiryango itishoboye isaga 1000 yabashije kwizigamira 184,167,038 Frw

Abahawe uburere bwa kibyeyi na SOS Children’s Villages Rwanda barayivuga imyato

Pierre Nkurikiyimana ubu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe. Ubuzima bwe avuga ko abukesha SOS Children’s Villages Rwanda kuko iyo itabaho ubu aba atari aho ari uyu munsi.

Mu buhamya bwe, Nkurikiyimana avuga ko yakomokaga mu muryango ukennye cyane muri Nyamagabe, mu 1997 ubwo yari mu mashuri abanza avuga ko yari umuhanga ariko kubera ubukene bwo mu rugo ababyeyi be ntibashoboye kumwishyurira amashuri akajya ahitamo kujya mu isoko gushaka amafaranga.

Avuga ko ubwo yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yavuye mu ishuri ajya gushaka amafaranga aho yakoreraga ibiceri 20 ku munsi nimugoroba agataha.

Ati “Mu 2005 nibwo naje kubona ubufasha bwa SOS Children’s Villages Rwanda bandihira amashuri yisumbuye yose ndayasoza, ngeze muri Kaminuza nabwo SOS Children’s Villages Rwanda yakomeje kumba hafi ndetse n’umuryango wanjye wose.”

Yarangije Kaminuza mu 2017 ubu akaba ari muyobozi mu nzego z’ibanze.

Uwihoreye Claire we yageze muri SOS Children’s Village Rwanda mu 1982 afite imyaka itanu, nyuma yo kumutoragura ababyeyi be baramutaye.

Avuga ko akihagera yakiriwe neza ndetse ahabwa umuryango, ibintu yumvaga ko bitazongera kuba mu buzima bwe kuko yari yaramaze guta icyizere cyo kubaho.

Nyuma yo kurerwa agakura, agafashwa kwiga amashuri abanza n’amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro, yaje gushaka umugabo ndetse aza no gukomeza kwiga Kaminuza byose abifashijwemo na SOS Children’s Villages Rwanda.

Munyetora Joseph yageze muri SOS Children’s Villages Rwanda mu mudugudu wa Byumba mu 1994. Munyetora avuga ko imibereho ye na we ayikesha SOS Children’s Villages Rwanda.

Yagize ati “ Ubuzima bwanjye mbukesha SOS Children’s Villages Rwanda, nageze mu muryango wa Byumba mu mwaka 1994 mfite ibikomere nari naratewe na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko SOS Children’s Villages Rwanda yaramvuje mu Budage ndakira baranyigisha kugeza mvuyemo umugabo. Sijye gusa babikoreye ahubwo ni abana ibihumbi n’ibihumbi batari bafite abo kubitaho”.

Munyetora ubu ni ni rwiyemezamirimo ukorera mu gihugu cya Kenya.

U Rwanda rushima SOS Children’s Villages Rwanda uko yafashije igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 40 SOS Children’s Villages Rwanda imaze ifasha abana batagira kivurira, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Solina Nyirahabimana, yavuze ko isabukuru y’imyaka 40 SOS Children’s Villages Rwanda imaze ikorera mu Rwanda ari umwanya wo kwishimira ibyo imaze gukora mu gufasha Leta y’u Rwanda kurengera uburenganzira bw’umwana, ndetse no gufasha imiryango kwigira no kurera neza abana.

Ati ‘‘By’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi SOS Children’s Villages Rwanda yafashije Leta y’u Rwanda kwita ku bana batagira kirengera cyane cyane impfubyi n’abandi bana batagize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi babo bwite, bitewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Leta yacu yashyizeho amategeko na gahunda ndetse n’inzego zigamije kurengera umwana mu Rwanda, itegeko ryo kurengera umwana n’ibindi, hashyizweho kandi na gahunda yitwa ‘Wite ku Mwana wese nk’uwawe’ yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’izindi gahunda zifasha umwana zose zigamije gukangurira abantu, kwita ku bana no guharanira ko barererwa mu muryango.’’

Umuyobozi wa SOS Children’s Villages ku isi, Siddhartha Kaul we avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira ubuyobozi bwiza bafite, ndetse na gahunda bwashyizeho ngo umwana koko ahabwe uburenganzira akwiye.

Yagize ati ‘SOS Children’s Villages yita ku bana batandukanye kandi bakeneye ubufasha, ndashima imiryango ifasha aba bana, ni ngombwa ko nk’abantu twita ku hazaza hacu, mu Rwanda mugeze ku ntambwe ishimishije mu buringanire, abayobozi bato n’ibindi bikorwa byiza, iki ni ikintu cyiza.’

Yakomeje agira ati ‘‘Hari abana dufasha kandi tuzakomeza gufasha, kugeza ubu abana ku isi bakeneye gufashwa barahari kandi bakomeje kwiyongera, ntabwo tuzi abakeneye kuzafashwa ariko imibare ihari ni uko barenga miliyoni 200, ibi bivuze ko uyu atari umwanya wo kuruhuka, turimo kwishima ariko guhera ejo ni ugusubira ku kazi kuko hari abana benshi badukeneye.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ndetse akaba anahagarariye SOS Children’s Villages Rwanda mu mategeko, Jean Gakwaya, avuga ko kuva uyu muryango wagera mu Rwanda mu 1979 abana benshi babonye amahirwe yo kongera kuba mu muryango.

Gakwaya yakomeje avuga ko SOS Children’s Villages Rwanda yakomeje kwagura ibikorwa byayo hagendewe kuho wabonaga abana koko bakeneye gushyirwa mu miryango ngo bafashwe.

Yagize ati “ Muri SOS Children’s Villages Rwanda abana babaho mu muryango bakunzwe bubashywe kandi kubahiriza uburenganzira bw’abana ntiyo ntego muri SOS Children’s Villages Rwanda.

Gakwaya yavuze ko abantu benshi bazi ko SOS Children’s Villages Rwanda ifashishiriza abana mu bigo ariko sibyo, kuko ibaremera imiryango ku batayifite, ikanafasha imiryango itishoboye kuba yakwiteza imbere ku buryo birinda ba bana kuba bajya ku mihanda.

Gakwaya yakanguriye abanyarwanda kugira umutima wo gufasha abana batagira kirengera kuko baba bakorera igihugu.

Yagize ati “ Gufasha umwana ntabwo bisaba ibya mirenge utanga ubufasha buke ufite, iyo abafasha babaye benshi n’icyo batanze kiba gifatika.”

SOS Children’s Villages Rwanda n’ishami rya SOS Children’s Villages ku rwego rw’isi. Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye biganisha ku kwita ku mwana. Ubu SOS Children’s Villages ikorera mu bihugu 135 ku isi.

Abana bo muri SOS bafatwa nk'abandi bana barererwa mu miryango
Aha bana barererwa muri SOS bari bari kwiyerekana mu muhango wo kwizihiza imyaka 40 uwo muryango umaze mu Rwanda
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 40 SOS Children's Villages imaze mu Rwanda
Minisitiri Solina Nyirahabimana ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 40 SOS imaze mu Rwanda
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo ni umwe mu bari bitabiriye
Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine ni umwe mu bitabiriye
Abana biyerekana mu mikino itandukanye
Umuyobozi wa SOS Children’s Villages ku isi, Siddhartha Kaul we avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira ubuyobozi bwiza bafite
Umuyobozi wa SOS Children’s Villages ku isi, Siddhartha Kaul n'abandi bayobozi bakata umutsima bishimira imyaka 40 uwo muryango umaze mu Rwanda
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Solina Nyirahabimana, yavuze ko isabukuru y’imyaka 40 SOS Children’s Villages Rwanda imaze ikorera mu Rwanda ari umwanya wo kwishimira ibyo imaze gukora mu gufasha Leta y’u Rwanda kurengera uburenganzira bw’umwana

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza