Ibi birori byabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena ku wa 30 Ugushyingo 2018.
Iri huriro ryatangiye ku wa 26 Ugushyingo 2018, ryahuje abasaga 1000 bo muri Afurika mu nzego zifata ibyemezo, inzobere mu bidukikije n’abagize za guverinoma, bigaga ku kubaka ubukungu burambye bubungabunga ibidukikije.
Abaryitabiriye baneretswe ibikorwa u Rwanda rwimakaje. Ku munsi wa nyuma basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru n’Uruganda rutunganya imyanda y’ibikoresho by’Ikoranabuhanga mu Karere ka Bugesera. Banasobanuriwe urugendo rwo guhindura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, icya mbere muri Afurika kitangiza ibidukikije.
Ryahembye abakoze imishinga y’iterambere ritangiza ibidukikije.
Ntakirutimana Alfred ukorera TV1, yahembwe nk’umunyamakuru wamamaje iterambere ryita ku bidukikije mu Rwanda. Ni igihembo ngarukamwaka mu bizwi nka “Rwanda Development Journalism Awards 2018, yashyikirijwe ku wa 7 Ugushyingo 2018.
Yahembwe ibihumbi 800 Frw, azanitabira Inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’Ikirere (COP 24) izabera Katowice muri Pologne ku wa 3-14 Ukuboza 2018.
Mu rubyiruko rwagaragaje ibitekerezo by’imishinga itanga akazi, igakemura imbogamizi ku bidukikije, hahembwe Edmond Duah Kwaku wo muri Ghana, wamuritse umushinga wo gucana n’imirasire y’izuba; Cedric Tokombe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamuritse uwo gukoresha ibicanwa uzwi nka Makala Bio.
Igihembo cya mbere cyahawe David Kinzuzi, watangije Umushinga ‘My Green Home’ afatanyije na Muhoza Rosette. Ubyaza ibikomoka kuri pulasitiki mo ibikoresho nk’amapave yifashishwa mu kubaka ibipangu, inzu, inzira y’abanyamaguru n’ibindi. Bahembwe $ 5,000.
Iyi mishinga yahatanye muri YouthConnekt Africa, yabereye mu Rwanda mu Ukwakira 2018.
Mu nzego z’ibanze zegereje abaturage iterambere ry’ibidukikije, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo n’uwa Kigarama muri Kicukiro yahembwe miliyoni 5 Frw.
Mu turere, Rusizi yabaye iya kabiri mu gihe Gicumbi yaje ku isonga, inagenerwa miliyoni 20 Frw.
Mu cyiciro cy’inganda n’ ibigo bito n’ibiciriritse, hibanzwe ku bikoresha uburyo butangiza ibidukikije n’ibiteza imbere gukora no gukoresha ibicuruzwa mu buryo butanga umusaruro bukanakoresha neza ingufu.
Inganda zahembwe zirimo Mata Tea Company, Inyange Industries, Utexrwa Rwanda, Sulfo Rwanda Industries na Nyabihu Tea Company.
Mu bigo biciriritse hahembwe ATECAR yahawe miliyoni 1 Frw, ikurikirwa na AS BEAUTE LTD SALOON yahawe 500,000 Frw.
Mu nganda ziciriritse Nyabihu Tea Company yaje ku isonga ihabwa miliyoni 1.5 Frw;yakurikiwe na Mata Tea Company yahawe 700,000 Frw.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent, yasabye inzego z’ibanze kongera umurego mu kubungabunga ibidukikije ziteza imbere abaturage bose.
Yagize ati “Abahembwe ni ikimenyetso ko buri wese ashobora kugira icyo akora akunguka atangije ibidukikije. Twifuza ko urubyiruko mwe twatumiye, mugira uruhare rukomeye. Ibyo tuvuga byose ni u Rwanda rw’ejo.”
“Turifuza ko muzaba mu gihugu gitunganye, cyubahiriza ibidukikije, kirimo umwuka mwiza, kandi mu byo mukora mukabona inyungu. Urubyiruko rero muri ku isonga y’ibyo byose.”
Ibi birori byahuriranye n’igitaramo cyasusurukijwe n’abahanzi Charly na Nina na Bruce Melody ndetse n’itsinda rya Sauti Sol ryari umutumirwa w’imena.



























Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO