Indi nkuru utamenye ku itabwa muri yombi ry’abayoboke ba ADEPR muri Uganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Kanama 2019 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Uganda yakomeje gushaka impamvu zisobanura ifatwa ry’Abanyarwanda no kwiregura ku itotezwa bakorerwa; kuri ubu ibi bikorwa byafashe indi ntera aho New Vision yo ku Cyumweru yatangaje inkuru ifite umutwe uvuga ngo “Abanyarwanda batawe muri yombi bakorana n’itsinda ry’abicanyi.’’

Iyi nkuru yafatiye urugero ku bayoboke 40 b’Itorero rya ADEPR rikorera ahitwa ku Kibuye mu Murwa Mukuru Kampala, bafashwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, bakuwe mu masengesho.

Byabaye ku wa 24 Nyakanga 2019, ubwo mu iteraniro harimo abagabo, abagore n’abana.

New Vision yanditse ko “amakuru dukesha abayobozi bakuru mu by’umutekano agaragaza ko [abo bayoboke] bakorana bya hafi n’Abanyarwanda baba muri Uganda n’abandi bo mu bindi bihugu ariko bagasura abavandimwe babo.’’

Iki kinyamakuru cyongeyeho ko abakirisitu “Biyambikaga uruhu rw’abayoboke ba Pantekote ariko ari intasi z’igisirikare cy’u Rwanda.’’

Abasesenguzi baba abo mu Rwanda no muri Uganda bagaragaza ko bitumvikana uko abantu 40 bahurira hamwe muri icyo gikorwa noneho bikanakorerwa mu gihugu cy’abandi.

Umwe muri bo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Tekereza kuri ibyo bintu biri kuba, mbega ubutasi bwaba bwuzuyemo ubuswa? Ntibishoboka.’’

Umukwabu wabereye ku rusengero wakozwe mu buryo bwimakajwe n’inzego z’umutekano za Leta ya Uganda.

Ubwo bari mu masengesho, inzego z’umutekano zabaguye hejuru, nta nyandiko zibata muri yombi cyangwa ngo hubahirizwe amategeko agenga ifatwa ry’umuntu, babategeka kujya mu modoka barabajyana.

Iri shimutwa rya hato na hato niryo CMI na ISO ndetse n’izindi nzego zikorera Abanyarwanda kuva mu myaka isaga ibiri n’igice.

Ni ibikorwa biba ku buryo abavandimwe n’inshuti batabwirwa akanunu k’aho abantu babo bajyanywe.

Mu gihe bari muri gereza, abashimutwa mbere yo guhabwa ababunganira mu mategeko cyangwa ngo bemererwe kwiregura mu nkiko, bisanga bashinjwa n’abategetsi n’itangazamakuru ryo muri Uganda.

Ubutegetsi bwa Uganda buhora bwifashisha ibisobanuro bidahinduka mu guhuma amaso abatazi impamvu y’ifatwa n’ifungwa ry’Abanyarwanda babarizwa ku butaka bwayo.

Uyu munsi abashinzwe umutekano bazita umuntu ko ari ‘intasi’, mu cyumweru gitaha ibirego bihabwe indi sura byitwe ‘kwinjira mu gihugu binyuranye n’amategeko’, ikindi gihe bibe ‘gutunga intwaro bitemewe.’

Abasesenguzi bashingiye ku mvugo ya New Vision bavuga ko ijambo rishya rigaragaza ko Abanyarwanda bafashwe ari “abanyamuryango mu itsinda ry’abicanyi’’ ryinjiye mu nkoranyamagambo.

Umusesenguzi ubarizwa muri Kigali yavuze ko “Biratangaje kuba Abanya-Uganda batabona ibintu inzego za Guverinoma n’ibigo bya leta bikora.’’

“Ni inshuro zingahe aba bavugizi ba Museveni bagaragaje ko abo bantu ari intasi ariko bakaba bataraburanishwa ngo byemezwe?’’

Yongeyeho ati “Reba kuri New Vision n’uburyo iri guharabika itorero ryose mu ruhame, yita abayoboke abanyamuryango b’itsinda ry’abicanyi mu gihe nta nzira y’amategeko yifashishijwe mu kubahamya icyo aricyo cyose.’’

Undi musesenguzi yavuze ko mu bifatika iki kinyamakuru gikorera mu kwaha kwa Leta gisa naho gihabwa inyandiko zivuye mu nzego z’umutekano ari na zo zitoteza Abanyarwanda ndetse no mu bayobozi bakuru muri Guverinoma.

Mu nkuru yacyo cyahaye ijambo Umuvugizi wa Guverinoma Ofwono Opondo avuga ko “Guverinoma ya Uganda yari igamije guhanaguraho abantu badakenewe.’’

Amagambo ya Opondo aributsa aya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yo ku wa 17 Gicurasi 2019 ubwo yaganiraga n’abadipolomate bakorera muri Uganda akababwira ko “Uganda yizeye ko Abanyarwanda bayisura bagomba kubaha amategeko. Unyuranyije na yo azakurikiranwa bijyanye n’icyo amategeko ateganya.’’

Ubutegetsi bwa Uganda nta munsi wa rimwe bwigeze bugaragaza Umunyarwanda wishe amategeko.

CMI yashimuse umushoramari w’Umunyarwanda Rutagungira René muri Kanama 2016, imuvanye mu gace ka Bakuli hafi ya Kampala, ku ikubitiro yashinjwe kuba intasi.

Mu guhuzagurika kw’inzego z’umutekano muri Uganda, bahinduye ikirego bamushinja ‘gushimuta.’

Rutagungira yafungiwe muri Gereza ya Gisirikare ya Makindye aho yakorewe iyicarubozo ry’inkazi.

Nyuma y’amezi menshi afunze, yagejejwe mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, icyemezo cyafashwe hahonyowe uburenganzira bwe nk’umusivili nkuko bigenwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda.

Urukiko rwabuze icyaha na kimwe kimuhama ariko aguma muri gereza hirengagizwa nkana ko itegeko ryangijwe kuko usanzwe nta cyaha afite arekurwa.

Ingero z’Abanyarwanda bafashwe muri ubwo buryo zimaze kuba nyinshi ntiwazirondora.

Muri Gicurasi umwaka ushize, Mukama Moses Kandiho [umuvandimwe wa Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI] ushinzwe umutekano mu gace ka Mbarara, yataye muri yombi abashoramari b’Abanyarwanda babiri barimo Emmanuel Rwamucyo na Augustin Rutayisire.

Yavuze ko bagize “uruhare mu mugambi w’ubujura.’’

Kandiho yamenyesheje umwe mu bashinzwe iperereza mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) witwa Maj Mushambo, ngo abate muri yombi. Bahise bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Gisirikare i Mbarara aho bakorewe iyicarubozo.

Abagize umuryango wa Rwamucyo bavuga ko yari afite miliyoni 140 z’amashilingi yari agiye kubitsa kuri banki muri Mbarara. Abashinze umutekano ayo mashilingi yose barayamucucuye.

Amabwiriza mpuzamahanga agena ko mu gihe ukekwaho icyaha atawe muri yombi, ibyo afite byose birandikwa. Ibyo ntibyigeze bibaho kuri abo bashoramari babiri ku kijyanye n’amafaranga bari bafite. Ni kimwe nuko bigenda ku Banyarwanda bashimutwa na CMI.

Abasesenguzi bagaragaza ko iyo ari indi mpamvu ituma Abanyarwanda bataburanishwa mu nkiko. Ibirego bashinjwa biba bidafite ishingiro ndetse nta gihamya byabonerwa mu rukiko.

Bakorerwa iyicarubozo gusa muri kasho za CMI. Rwamucyo na Rutayisire boherejwe ku cyicaro cya CMI nyuma y’igihe bari Mbarara ndetse ibyo bashinjwa birahindurwa icyaha cy’umugambi w’ubujura kiba icyo gutunga intwaro binyuranye n’amategeko.

Ibi kandi bisa neza n’ibyabaye ku mushoramari w’Umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare, wafashwe mu Ukuboza 2018 ubwo yari asohotse mu rusengero agiye kwitaba telefoni.

Yisanze yageze hafi y’inyubako ya Abel Kandiho aho abakozi ba CMI bamusabye kubereka ibyangombwa.

Ubwo byamenyekanaga ko ari Umunyarwanda, bahise bamujyana kumukubitira mu byumba batoterezamo imfungwa biri i Mbuya, bamushinja ubutasi.

Rutare yaratotejwe bitavugwa ndetse amara amezi abiri i Mbuya ariko ubwo bamurekuraga byavuzwe ko akurikiranyweho kuzerera.

Ibi byanabaye kuri Iyakaremye Claude, undi Munyarwanda utuye mu Mujyi wa Kampala.

Yashimuswe ashinjwa ubutasi, ariko icyo kirego kiza guhindurwa kiba icyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko. Uyu mugabo aracyari muri kasho za CMI.

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yavuze ko “Ntibyumvikana uburyo abantu ba Museveni biteguye. Ntibitangaje ko u Rwanda rwateye intambwe rubuza abaturage barwo guhagarika gukorera ingendo muri Uganda.’’

Uburyo inzego z’umutekano muri Uganda zica nkana amategeko bigaragazwa n’uburyo CMI yasuzuguye amabwiriza y’Urukiko Rukuru muri Uganda yo kurekura Abanyarwanda b’inzirakarengane bari muri za gereza.

New Vision ifite inyandiko urukiko rwageneye CMI zitegeka irekurwa ry’Abanyarwanda 12, ariko uru rwego rwarinangiye.

Imwe muri izo nyandiko yanditswe isaba irekurwa rya Vincent Habimana, yasinyweho n’Umucamanza Ssekaana Musa, umwanzuro ukamenyeshwa Brig Abel Kandiho, igira iti “Njye, Umucamanza Ssekaana Musa, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2019 ntegetse ko Habimana Vincent ahita arekurwa akava muri Gereza za UPDF muri rusange n’iza CMI by’umwihariko.’’

Uyu munsi ni ku wa 5 Kanama, Habimana aracyari mu nzu CMI ikoreramo iyicarubozo. Ni inyandiko isa neza na 11 zisaba irekurwa ry’Abanyarwanda bafungiwe akamama The New Times yabonye.

Mu bayoboke 40 ba ADEPR baheruka gufatwa, ku wa 4 Kanama byamenyekanye ko CMI yarekuyemo icyenda, ariko ibikora mu ibanga rikomeye.

Abafite amakuru yizewe, ngo CMI yaba yarafashe mu buryo itazi abarwanashyaka ba RNC ya Kayumba Nyamwasa bari mu banyamuryango b’itorero.

Abakozi ba CMI babayoreye hamwe batekereza ko ari Abanyarwanda b’inzirakarengane basanzwe batoteza.

Umwe mu bantu utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko “Ugomba kumenya neza ko mu gihe Kampala ari icyicaro cya RNC n’ikigo gikomeye gicagurirwamo abarwanyi bayo, ikintu nk’iki cyagombaga kubaho.’’

“Nyuma yo gusanga ko mu bantu 40 harimo abayoboke ba RNC bihishemo, bahise babarekura. Indi nshuro uzumva bamwe mu Banyarwanda bajugunywe ku mupaka.’’

Umusesenguzi umwe yavuze ko “Ugomba kubyitega kuko atari abayoboke ba RNC!’’

Yongeyeho ati “Uko ni ko Uganda ikorana n’imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.’’

Ku wa 13 Kamena 2019, Abanyarwanda 20 biganjemo abayoboke ba ADEPR Pentecostal Church International Uganda (PCIU) bageze mu Rwanda bavuga iyicarubozo bakorewe muri gereza zitandukanye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza