Iri siganwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya kabiri kuva mu 2019, rigamije kwibuka Sakumi Anselme wahoze ari Visi Perezida wa FERWACY, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uretse kuba umukunzi w’uyu mukino, yari n’umuterankunga wawo.
Kuri iyi nshuro, ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 130 mu byiciro birimo bine by’ababigize umwuga: abagabo n’abagore, ingimbi n’abangavu; abigeze gukina uyu mukino, abakiri bato uhereye ku myaka 12 kugeza kuri 15 n’abatarabigize umwuga.
Abagabo bakoze intera y’ibilometero 102.6 nyuma yo kuzenguruka intera y’ibilometero 11,4 inshuro icyenda bavuye kuri BK Arena, Akarere ka Gasabo, Nyarutarama, mu Kabuga, Kibagabaga, Kimironko, bagasubira kuri BK Arena.
Mugisha Moïse wa Benediction Club yerekanye urwego ruri hejuru kuko yakiniye abandi, aba uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 31, akurikirwa na Byukusenge Patrick bakinana, we wakoresheje amasaha abiri, iminota 52 n’amasegonda 30 mu gihe Nkundabera Eric wa Les Amis Sportifs yabaye uwa gatatu yakoresheje amasaha abiri, iminota 53 n’amasegonda 45.
Abagore bazengurutse inshuro zirindwi zingana n’ibilometero 79.8, uwa mbere aba Ingabire Diane wa Canyon/Sram Generation yo mu Budage nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 18, akurikirwa na Mwamikazi Djazila wa Ndabaga Women Team wakoresheje amasaha abiri, iminota ine n’amasegonda 22 mu gihe Ntakirutimana Marthe na we wa Ndabaga yabaye uwa gatatu akoresheje amasaha abiri, iminota ine n’amasegonda 45.
Ingimbi zakoze intera ingana n’iya bashiki bazo, Tuyizere Hashim wa Les Amis Sportifs aba uwa mbere yakoresheje amasaha abiri, iminota 27 n’amasegonda arindwi, akurikirwa na Uhiriwe Espoir wa Nyabihu Cycling Team, we wakoresheje amasaha abiri, iminota 27 n’amasegonda umunani mu gihe Shyaka Yussuf wa Cine Elmay, yakoresheje amasaha abiri, iminota 27 n’amasegonda 45.
Mu bangavu, imyanya itatu ya mbere yihariwe n’abakinnyi ba Bugesera Cycling Team ari bo Byukusenge Mariathe, Uwera Aline na Iragena Charlotte.
Umuyobozi wa Komite itegura “Legacy Sakumi Anselme Race”, Rusagara Serge akaba n’umuhungu wa Sakumi Anselme, yavuze ko bishimiye uko isiganwa ryagenze, ahishura ko bishoboka ko ryazaguka mu minsi iri imbere, rikaba ryaba iminsi ibiri nubwo bijyana n’amategeko akomeye.
Ati "Ibyiciro bitatu umuntu ategurira isiganwa birimo abakinnyi, abaterankunga n’abafana byishimye. Tubashije kuryagura, rikagarukamo bya byiciro byose uko tubyifuza, rwose ni ikintu twifuza gukomeza."
Ubwo iri siganwa ryaherukaga kuba mu 2019, icyo gihe ryitwaga “Tour de l’Espoir Memorial Sakumi Anselme”. Mu 2020, 2021 na 2022 ntiryabaye biturutse ku cyorezo cya COVID-19 cyashegeshe Isi mu nguni zose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!