Ingorane z’abazunguzayi zahagurukije abagore bakora itangazamakuru

Yanditswe na Claude
Kuya 8 Ukwakira 2014 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda (ARFEM),wahuje Inama nkuru y’abagore n’Akarere ka Nyarugenge batangiye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo abacururiza mu buhanda (Abazunguzayi) bafashwa gukora mu buryo bunyuze mu mucyo kugira ngo birinde ingorane zishingiye ku gukorera mu bwihisho bahura nazo.
Muri ibi biganiro byateguwe na ARFEM, abazunguzayi bagaragaje ingorane zikomeye bahura nazo zirimo gufungwa, kwamburwa ibicuruzwa byabo, gukorera mu bwihisho no kwirirwa (...)

Umuryango w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda (ARFEM),wahuje Inama nkuru y’abagore n’Akarere ka Nyarugenge batangiye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo abacururiza mu buhanda (Abazunguzayi) bafashwa gukora mu buryo bunyuze mu mucyo kugira ngo birinde ingorane zishingiye ku gukorera mu bwihisho bahura nazo.

Muri ibi biganiro byateguwe na ARFEM, abazunguzayi bagaragaje ingorane zikomeye bahura nazo zirimo gufungwa, kwamburwa ibicuruzwa byabo, gukorera mu bwihisho no kwirirwa bakwepana n’abashinzwe umutekano.

Abagore bacuruza agataro bavuga ingorane bahura na zo

Aba bagore bagaragaje ko impamvu ibatera gucururiza mu muhanda ari amikoro make atabemerera gukorera mu masoko nk’abandi, ku buryo ngo babonye ubufasha bakora mu buryo amategeko yemera aho guhora bakorera mu rwikekwe.

Umwe muri aba bagore bacururiza mu muhanda witwa Murebwayire Agnes yabwiye abitabiriye iki kiganiro ati “Nshaje ncuruza agataro mu muhanda, ni ho nkura icyo ndarira n’abana banjye bakiga, ariko iyo ’panda gare’ ije ikanjyana kumfunga nkaho hari icyo nibye, nibaza icyo nzira kikanyobera. Nta gishoro ngira ngo njye mu isoko, mubona kwirirwa nanamye ku zuba aribyo nahisemo? Mudufashe natwe murebe ko tutabumvira.”

Ikibazo cy’uyu mugore agihuje na bagenzi be basaga 1000 bitabiriye iyi nama yari igamije kubakangurira kwibumbira mu makoperative akorera mu mucyo.

Mu kiganiro yatanze, Rurangwa Majoro Anselm umukozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore yijeje aba bagore ko nibihuriza muri koperative bazoroherwa no kubona inguzanyo ibafasha gukora imishinga yabo, ndetse n’ibibanza byo gucururizamo.

Rurangwa yagaragarije aba bagore ko umuti wo kugera ku ndoto z’iterambere ryabo nta handi bakwiye kuwushakira uretse mu kwibumbira mu makoperative, aho babasha guhuza imbaraga n’ibitekerezo bibafasha mu rugamba rwo kwikura mu bukene.

Muri iki kiganiro, umwe mu bagore bavuye ku mihanda witwa Ruth wo mu Murenge wa Mageragere yagaragarije bagenzi be ko kubera gukorera mu matsinda, ubu asigaye abarirwa mu bakire bo mu gace k’icyaro cy’Umuyji wa Kigali atuyemo.

Yagaragaje ko imbaraga bagenzi be bamutije zamuteye ingabo mu bitugu, ubu afite iduka ricuruza imyenda y’abageni, afite ubutaka asaruraho ishyamba ndetse akaba anafite amaduka akodesha akinjiza amafaranga buri kwezi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyarugenge Kalisa Pierre nawe yunzemo asaba abazunguzayi kwirinda kuba ba nyamwigendaho, kuko iyo bakoreye hamwe barushaho kwizerwa mu bijyanye n’inguzanyo ibafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi wa ARFEM, Faith Mbabazi, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yateguwe mu ntumbero yo guhuza aba bagore bazunguza ibicuruzwa mu muhanda n’inzego z’ubuyobozi mu gushakira hamwe umuti watuma bakora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore byashyizeho gahunda yihariye yo gufasha aba bagore bazwi nk’abazunguzayi bakubakirwa inzu ku muhanda zizabafasha gucururizamo ibyo bifuza, ariko bikabasanga muri koperative.

Rurangwa Anselm yijeje abagore ko bazababa hafi
Ruth yamaze gureta imbere abikesha kutaba nyamwigendaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza