00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isasu rikuzibura amatwi ukumva- Maj Gen Turagara ku mpamvu FPR yatangije urugamba rwo kwibohora

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 July 2022 saa 12:44
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, Major General Augustin Turagara, yavuze ko ingabo zari iza FPR Inkotanyi [RPA] zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, nyuma yuko inzira zose zari gutuma abari barabujijwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo bahunguka, zari zaranze.

Ni ubutumwa yahaye urubyiruko rugera kuri 400 rwari rwitabiriye Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Ni inama yabaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 28 Umunsi Mukuru wo Kwibohora. Abitabiriye bahawe ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’urubyiruko, ba rwiyemezamirimo bakiri bato n’abandi.

Mu kiganiro cyagarutse ku butwari bwaranze Abanyarwanda babohoye igihugu, Maj Gen Turagara yabwiye urubyiruko ko mbere y’umwaduko w’Ubukoloni, Abanyarwanda bari bunze ubumwe, umwe yaterwaga undi akamutabara.

Yavuze ko abazungu ari bo bazanye akaduruvayo mu Rwanda, batandukanya abari abavandimwe, bavuga ururimi rumwe, ari na ko kagikurikirana Abanyarwanda bariho uyu munsi.

Ati "Icyo gihe icyari u Rwanda cyari gifite Abanyarwanda bavuga ururimi rumwe, bafatanyije badafite umwiryane ariko ababatandukanyije bati reka tubarememo amoko atandukanye, Abatwa, Abahutu, Abatutsi, ibintu nk’ibyo, kugira ngo babone uko dushwana.”

Yakomeje agira ati “Ugiye kubasobanuza uti uriya wamwise uyu, undi umwita kuriya ugendeye kuki? Nta muntu ujya ubisobanura baravugaga ngo aba ni abahinzi, abandi ni aborozi naho abandi ni ababumbyi. Ibyo rero niho bibera ikibazo kubera ko nshobora kuba umuhinzi, nkorora nkanabumba."

Gen Turagara avuga ko ubwo Ingoma ya Cyami yavagaho hakazaho Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, icyabaye ari ugukomeza ya gahunda abanyamahanga bazanye yo gucamo abantu ibice, ari nabyo byatumye habamo abakandamizwa, abicwa, abavanwa mu byabo n’abahunga.

Ati “Nta muntu n’umwe wigeze avuga ngo Abanyarwanda ni bamwe reka tubahuriza hamwe, dukore ubumwe. Habayeho gutandukanya abantu bacikamo ibice. Ibyo byose, uwo mwiryane uteza ibibazo, burya ushobora kwirukankana umuntu, akiruka akaguhunga wamugeza ahantu ku kibambasi atagifite aho ajya, agahagarara mukarwana.”

Maj Gen Turagara avuga ko ibyo bibazo byatumye bamwe mu Banyarwanda bameneshwa, bavutswa uburenganzira ku gihugu cyabo, bajya kuba impunzi ndetse n’abari mu gihugu nabo basigara bameze nk’abafunze, nta burenganzira n’ubwisanzure bafite.

Ati “Abatutsi barahunga, bajya hanze, igihugu kiba gito ngo kimera nk’ikirahure usutsemo amazi cyuzuye. Kiba gito, ubwo ni Ingengabitekerezo ya Habyarimana ngo u Rwanda ntabwo Abanyarwanda barukwirwamo, ahubwo aho bari nibagumeyo ntacyo babaye. Urwo ni u Rwanda rw’icyo gihe.”

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya gisirikare cya Kanombe, Major Gen Augustin Turagara yaganirije urubyiruko ku rugendo rwo kwibohora k'u Rwanda

Isasu rirakuzibura ukumva…

Maj Gen Turagara avuga ko hari igihe cyageze abo Banyarwanda bari baravukijwe uburenganzira ku gihugu cyabo basaba gutaha bakangirwa, bafata umwanzuro wo gutangira gukoresha imbaraga.

Ati “Hari ibitero mwumva byagiye bibaho, ariko byaterwaga n’umubabaro. Umubabaro n’agahinda burya bikoresha amakosa iyo utitonze.”

Yavuze ko abo Banyarwanda bageze aho bakishyira hamwe bagashinga Umuryango FPR Inkotanyi, utangira ukora ubuvugizi kugira ngo Abanyarwanda batahe mu mahoro ariko byanga gushoboka kubera ko ubuyobozi bwari mu gihugu bwavugaga ko cyuzuye.

Ati “Burya rero reka mbabwire ‘Siyasa’ ni niziza ariko iyo inaniranye haba isasu. Icyo nshaka kuvuga muracyumva? Burya isasu rirakuzibura ukumva, umuntu arakubwira, akakubwiza ururimi, akaguhendahenda ukanga kumva […] ariko iyo byanze ku muntu ufite impamvu, isasu iyo rije ugerageza kuzibuka amatwi.”

Maj Gen Turagara avuga ko igihe cyageze tariki 1 Ukwakira 1990, ingabo za FPR Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora igihugu, abanyarwanda basubira iwabo.

Ati “Icyo gihe bigaragara ko abanyarwanda basubiye iwabo, ni ukuvuga ngo tugomba guharanira ukuri, abanyarwanda bagomba kuba umwe, bakagira ubumwe, nta muntu ugomba guheza undi.”

Yakomeje agira ati “Kuko icyo gihe no mu Rwanda hari abantu batigaga, kujya kwiga aho kureba amanota bakabanza kureba ubwoko, ntibarebe amanota yawe ahubwo bakareba icyo uricyo. Uru Rwanda hari igihe rutabayeho.”

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya gisirikare cya Kanombe, Major Gen Augustin Turagara yasabye urubyiruko kugira ubutwari nk'ubw'Inkotanyi zabohoye u Rwanda

Nta kintu bari babuze, ahubwo bari babuze igihugu!

Maj Gen Turagara yavuze ko abatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda nta kibazo na gito bari bafite cyane ko abenshi bari abasirikare bakuru mu Ngabo za Uganda.

Avuga ko bari babayeho neza, bahembwa amafaranga menshi ndetse bafite imitungo ku buryo nta kibazo cy’imibereho bari bafite.

Ku rundi ruhande ariko, Maj Gen Turagara avuga ko hari ikintu gikomeye baburaga ari cyo igihugu kubera ko n’ubwo bari babayeho neza batari bari mu gihugu cyabo.

Avuga ko abatangiye urwo rugamba baranzwe no kwitanga kuko ari Gen Gisa Rwigema waje kurugwaho rugitangira ndetse na Maj Gen Paul Kagame waje kumusimbura bose bitanze.

Ati “Icyo nshaka kubabwira ni iki? Ni ukuvuga ngo kwitanga ni ikintu gikomeye cyane. Ari Rwigema watugiye imbere muri Uganda yari umuyobozi ukomeye cyane w’ikirenga, Umugaba w’Ikirenga dufite uyu munsi [Paul Kagame] yewe no mu mashuri yari muri Amerika ntacyo abuze.”

Yakomeje agira ati “Abantu bose bari bakomeye cyane nta kintu bari babuze. Ariko bari babuze igihugu, bari babuze iwabo kuko aho twari turi muri Uganda wajyaga urwana […] ariko aho kugira ngo bavuge ngo kanaka yarwanye neza yatsinze urugamba, bakakubwira ngo uri umugabo ariko icyakwishe ni uko uri Umunyarwanda.”

Maj Gen Turagara avuga ko yaba Perezida Kagame [icyo gihe waje kuyobora urugamba nyuma y’itabaruka rya Gen Gisa Rwigema] ndetse n’abo yafatanyaga nabo bose bari urubyiruko.

Ku rundi ruhande ariko, ubutegetsi bwariho mu Rwanda nabwo bwateguraga Jenoside, bucengeza amatwara mu rubyiruko kugira ngo ruzakore ayo mahano.

Ati “Ariko ibyo byose byakorwaga n’urubyiruko, twese twari urubyiruko n’abicaga abantu mu Rwanda bakoreshaga urubyiruko. Urubyiruko rwakoze Jenoside, urundi rubyiruko ruhagarika Jenoside.”

Yakomeje agira ati “Abahagaritse Jenoside aribo twe Inkotanyi, twari abana bato cyane, abo Habyarimana yakoresheje ngo bice Abatutsi bari abana bato. Urubyiruko rwari mu gihugu rwishe Abatutsi, urubyiruko rwari hanze rutabara Abanyarwanda bose. Murumva ko urubyiruko rufite imbaraga zikomeye cyane, ni mwe buzima bw’igihugu.”

Maj Gen Turagara yibukije urubyiruko ko FPR Inkotanyi yabohoye u Rwanda ikanahagarika Jenoside, ariko ababikoze bamaze gukura abandi bari kujya mu busaza ari nayo mpamvu abakiri bato bariho uyu munsi bagomba kujya mu ngamba bakagera ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda bubaka igihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy na Maj Gen Turagara baganirije urubyiruko rwo muri aka karere ku rugendo rwo kwibohora rw'u Rwanda
Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro byatanzwe n'abayobozi batandukanye, byibanze ku kwibohora
Abayobozi mu nzego za Polisi n'Ingabo bitabiriye ibiganiro byahawe urubyiruko rwa Nyarugenge

Amafoto na Video: Shema Wycliffe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .