00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishami ry’Ubugenzacyaha ryakuwe muri Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 August 2016 saa 11:33
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama yemeje ko Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) rihindurirwa izina rikanashyirwa muri Minisiteri y’ubutabera (Minijust), iryari ishuri Rikuru rya Polisi naryo rigahindura izina n’imikorere.

Muri aya mavugurura hemejwe ishyirwaho ry’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza (Rwanda Investigation Bureau, RIB) naho ishuri ryitwaga Rwanda National Police Academy rihinduka ishuri ry’iyubahirizwa ry’amategeko, Rwanda Law Enforcement Academy.

Izo nzego kimwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, zizagengwa na Minisiteri y’Ubutabera mu gihe inshingano zazo zari zisanzwe zirebererwa na Minisiteri y’Umutekano mu gihugu.

Ubwo abaminisitiri basobanuraga izi mpinduka kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Umutekano Sheikh Musa Fadhil Harelimana yavuze ko zigamije ko hakomezwa kunozwa imikorere y’inzego mu buryo bujyanye n’aho igihugu kigeze.

Ati “Iyi Rwanda Investigation Bureau ni urwego rw’ubugenzacyaha, rwari CID (Criminal Investigation Department) muri Polisi. Iyo CID ikaba igomba guhuzwa n’Urwego Rushinzwe iperereza ku byaha (Crime Intelligence) bikabyara urwego rumwe.”

Minisitiri Harelimana yavuze ko ubugenzacyaha nubwo bwakoreraga muri Polisi igenzurwa na Minisiteri y’Umutekano, bwayoborwaga n’Ubushinjacyaha bubarizwa muri Minijust, ku buryo kuba byajya muri Minisiteri imwe ari “intambwe ku burenganzira bwa muntu ngo buri kanya bikomeze bikurikiranirwe hafi kandi bikorane bya hafi.”

Yakomeje agira ati “Rwanda Law Enforcement Academy ni ririya shuri risanzwe i Musanze ryitwa National Police Academy, ariko inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa amategeko ubwo zari zibaye ebyiri kandi bagomba kuhahugurirwa bose. Inyito rero inama y’abaminisitiri yasanze ibigo byose byakwiyumvamo ni Rwanda Law Enforcement Academy, kugira ngo inzego zombi ziyiyumvemo.”

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko inzego z’u Rwanda bijyanye n’amateka rufite asa n’aho atangira mu myaka 22 ishize, ku buryo hagikenewe gukora ibishoboka mu gukomeza inzego zitandukanye z’igihugu.

Ati “Icya mbere ni uko urwego rw’Ubugenzacyaha ruhinduka urwego ukwarwo. Ubusanzwe ryari ishami rya polisi y’igihugu, ubungubu urwego rw’Ubugenzacyaha ruraba urwego ukwarwo. Ikindi ni ishuri rihugura abapolisi kinyamwuga rinatanga impamyabumenyi zitandukanye, ubu ryari risanzwe ari ishami rya polisi, ubu riraza kuba urwego ukwarwo.”

Yakomeje agira ati “Muri RCS ho nta mpinduka nini, ariko ni uko ruguma ari urwego uko rumeze ariko rukarebererwa na Minisiteri y’ubutabera kimwe n’izi nzego maze kuvuga.”

Impinduka zitezwe

Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fadhil Harelimana, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza ruzaba rugizwe n’abasivili, ku buryo abantu bazajya barujyamo baturutse mu nzego zinyuranye mu gihe babifitiye ubushobozi.

Ati “RIB mu kazi kabo ka buri munsi bazajya Bambara imyenda isanzwe. Birashoboka ko bazahabwa amakoti nk’ahantu habereye ikibazo, bashobora kuzagira ikintu kibaranga ariko mu mirimo yabo isanzwe ntabwo bazaba bambaye impuzankano. N’abasivili bashobora kujyamo nk’abanyamategeko kuko ntabwo babujijwe.”

Minisitiri Harelimana yavuze ko hari byinshi bizahinduka, mu gihe nk’Ubugenzacyaha busanzwe bwari muri polisi ku buryo hari aho wasangaga abapolisi aribo bari gukurikirana umupolisi mugenzi wabo wakoze icyaha.

Yakomeje agira ati “Hari n’ubwo wasangaga umupolisi yashyizwe mu yindi mirimo, mu bashinzwe umutekano wo mu muhanda… kuko bari abagenzacyaha ariko ari abapolisi. Ikindi kuko polisi igira imirimo isaba imbaraga, buriya n’imyaka yabo yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ni mike ku yindi myaka, ku buryo umuntu wize kaminuza akiri muto iyo imyaka ye igeze arasohoka. Ariko uru rwego rwo ruzagengwa n’amategeko agenga abakozi ba leta asanzwe.”

Amategeko agena ko umukozi wa Leta ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ageze ku myaka 65, mu gihe Ingingo ya 72 y’itegeko rigenga polisi y’ u Rwanda igena ko Komiseri wa polisi ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 60, Ofisiye Mukuru ku imyaka 55; Ofisiye muto ku myaka 50; Sous- ofisiye ku myaka 45 na “Police Constable” agashyirwa mu kiruhuko ku myaka 40.

Biteganyijwe ko inama y’abaminisitiri itaha izasuzuma amategeko azagenga izi nzego nshya zashyizweho, ku buryo azahita yohererezwa Inteko ishinga amategeko ikayanoza kurushaho.

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko impamvu nyamukuru y'impinduka ari ugukomeza kubaka ubushobozi bw’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .