Itegeko rishya ry’ubutaka riri mu nyungu za nde?

Yanditswe na Habimana James
Kuya 14 Gashyantare 2019 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Ku wa 7 Nzeri 2018, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rishya rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze, rigena impinduka mu mahoro hamwe akongerwa abandi bagasonerwa, ariko rizamura ibitekerezo bya benshi bitewe n’uko buri umwe aryumva.

Iri tegeko riha ububasha inama njyanama z’uturere bwo kugena amahoro ku butaka hashingiwe ku ngano yabwo, icyo bwagenewe n’ibindi. Rinasonera umusoro inzu umuntu atuyemo ariko ukongerwa ku ya kabiri akodesha, bitandukanye no ku wubatse uruganda.

Mu batanze ibitekerezo harimo Ingabire Marie Immaculée, Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’Akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, uheruka kubwira IGIHE ko iryo tegeko ririmo kwirebaho cyane.

Ati “Baravuga ngo abo batazazamurira imisoro ni inganda, abo kandi ni bo bacuruza bakunguka. Ibi bivuze ngo njyewe w’umuturage ubutaka bwanjye kubera ko mbutuyeho ntacyo bumaze kandi ejo ninjya mu muhanda nzaba umutwaro kuri leta.”

“Kuki batareba ko n’uyu munsi hari umuntu wagombaga kujya yishyura ibihumbi 10 Frw ariko bikaba byari byaramunaniye? None urashaka kumusaba ibihumbi 100 Frw azayavana he? Ubwo uwagombaga kwishyura ibihumbi 100 Frw agiye kuri miliyoni? Ibi bizadindiza ba bandi batagiraga umutungo no guca intege abantu bari bafite umutungo.”

Depite Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, we yavuze ko igitekerezo cy’ishyaka ryabo ari uko umuturage atagomba gukodesha ubutaka, ku buryo “umuturage yagombye kugira ubutaka nk’umutungo we bwite.”

Ni nde uzungukira mu itegeko rishya?

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA), Ruganintwali Pascal, yabwiye itangazamakuru ko abafata uyu musoro nk’uremereye bitumvikana, kuko nk’ubutaka buzajya butangirwa umusoro ari uburengeje hegitari ebyiri.

RRA isobanura ko mu itegeko rishya umuturage atazahutazwa, kuko nk’ufite inzu imwe atuyemo atazongera kuyisorera, ahubwo iri tegeko rikazareba umuntu wigwijeho ibibanza by’inzu zo guturamo ariko atarubaka, kuko azajya abisorera hiyongeyeho 50%.

Ni nako bizagenda ku bubatse inzu ku buso burenze ubuzagenzwa n’inama njyanama z’uturere. Uko umuntu atunze byinshi ni nako umusoro we uzagenda uzamuka, nabwo bitewe n’icyo bikoreshwa.

Ruganintwari ati “Icya mbere muzi ko itegeko rivuga ko niba ufite isambu itarengeje hegitari ebyiri iyo irasonewe, ntabwo numva abaturage icyo bumva kibaremereye kuba basonewe. Itegeko riranavuga ngo ufite inzu yo guturamo ntabwo isora, irasonewe kandi ubundi yasoraga.”

“Abantu baba bareba inyungu z’abaturage, ikizaba gisigaye ni ikijyanye n’ubukode bw’ubutaka, ni ukuvuga aho gutura. Buriya tujye tumenya ko ubutaka ni ubwa leta kuko iduha amasezerano y’imyaka 99, ubwo bukode bw’ubutaka twese dufite tubwishyurira amahoro ntabwo ari umusoro ni ubukode.”

Yavuze ko bitewe n’akarere, inama njyanama izajya igena ibiciro by’ubukode kuri metero kare, kandi ngo kugeza uyu munsi ibiciro ntibirahinduka.

Ruganintwari yakomeje ati “Ntabwo njye nemeranya n’abantu birirwa bavuga ku maradiyo, […] rwose iri tegeko ntabwo ribangamiye umuturage, urabona ko abantu bagenda bagaragaza ngo ririya tegeko riremereye abaturage, ntabwo ari byo.”

“Uko rimeze ahubwo rirafasha abaturage baciriritse, inzu ya kabiri twese uko turi aha sinzi umuntu ufite inzu ebyiri. Ni bande batunze amazu abiri hano mu Rwanda?”

Yavuze ko uretse mu Rwanda, no mu bindi bihugu umutungo utimukanwa ni wo ufatika ku buryo mu bihugu byateye imbere ari wo utanga umusaruro n’umusoro ukiyongera.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal, avuga ko iri tegeko riri mu nyungu z'abaturage basanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .