00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yirukanye burundu Ivan Minnaert waketsweho ubugambanyi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 July 2018 saa 04:16
Yasuwe :

Rayon Sports yamaze gusezerera Umubiligi Ivan Minnaert wahoze ari umutoza wayo mbere yo guhindurirwa inshingano akagirwa ‘Umuyobozi ushinzwe tekinike’, nyuma yo gukekwaho ubugambanyi ku mukino wa USM Alger no gushyamirana n’abatoza ashaka kubakubita.

Ivan Minnaert yagarutse gutoza Rayon Sports mu mpera za Gashyantare 2018 asimbuye Olivier Karekezi wari wirukanywe, ariko nawe aza guhagarikwa muri Kamena kubera umusaruro muke ndetse no kuzana umwuka mubi mu ikipe byatumye abakinnyi bandikira ubuyobozi ibaruwa y’impuruza basaba kumuhindura.

Bitewe n’uko kumwirukana byari gushora iyi kipe mu gihombo cyo kuzamuhemba umwaka n’igice adakora, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kumuhindurira inshingano agirwa umuyobozi wa tekinike anahabwa kujya mu kanama gashinzwe kwiga ku bakinnyi iyi kipe igura n’abo irekura ndetse akaba yari no kuzabifatanya no kuba umutoza wa Academy.

Mbere y’umikino Rayon Sports yakinnye na USM Alger ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, uyu mutoza yakunze kugaragara ari kumwe n’abayobozi b’iyi kipe yo muri Algeria ndetse banagendana mu modoka, ibintu byatumye akekwaho kugambanira ikipe akorera agatanga amakuru ku yo bahanganye.

Uyu mukino urangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego 2-1 harimo icyabonetse ku munota wa nyuma w’umukino, Ivan yashatse kwinjira mu rwambariro rw’abakinnyi, arabyangirwa ajya kubategerereza hanze ahari imodoka yari bubatware maze umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, Hakizimana Corneille aba ariwe usohoka mbere ashatse kwinjira mu modoka undi amufata mu mashaka bararwana polisi iza gutabara.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Gatanu, bwanzuye ko bagomba gutandukana n’uyu mubiligi burundu ndetse bakaba bahise bamushyikiriza ibaruwa imusezerera nk’uko Ivan ubwe yabyemereye IGIHE ariko akavuga ko nta byinshi yatangaza ubu.

Ivan wahembwaga ibihumbi bine by’amadorali ya Amerika, yari yasimbuwe ku mwanya w’ubutoza n’Umunya-Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho ari nawe ufite ikipe muri iki gihe.

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, ariko ntibyadukundira.

Ivan Minnaert yahoze ari Umutoza Mukuru wa Rayon Sports mbere yo kugirwa ushinzwe tekinike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages