Nahimana w’imyaka 45 ukomoka muri Diyoseze ya Cyangugu amaze imyaka isaga 10 mu Bufaransa, benshi bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu ari ko yitsa no ku moko atagifite intebe mu rwa Gasabo.
Ubwo yatangazaga ko agiye kugaruka mu Rwanda, mu cyumweru gishize, Padiri Nahimana yeruye ko umwambaro w’ubupadiri no gutura umugati na divayi kuri alitari ntagatifu yabishyize ku ruhande, yinjira muri politiki arwanya ubutegetsi.
Ati “Ubupadiri ntabwo ari uburoko, ubupadiri ntabwo ari gereza. Ubupadiri ni isakaramentu abakirisitu gatolika bamwe na bamwe bashobora guhabwa kugira ngo bafashe abakirisitu mu byerekeye iyobokamana."
Mbere yo kwinjira muri politiki, Padiri Thomas yabanje guhagarika ibyo gutanga ubutumwa muri Paruwasi, gusa ntiyigeze ava mu bupadiri nyir’izina. Yagize ati "Ndacyari umupadiri, nimbuvamo nzababwira.’’
Mu 2005 nibwo Nahimana yavuye mu Rwanda avuga ko umutekano we utameze neza, yakirwa mu Bufaransa muri Diyoseze ya Le Havre, aho yatangiriye politiki. Nta byaha yakoze ku buryo umuntu yavuga ko yashakishwaga.
Uko iminsi yashiraga yarushagaho kugaragaza amatwara mashya, kugeza ubwo afatanyije na mugenzi we Fortunatus Rudakemwa, bashinze urubuga rwa internet bise ‘Le Prophete’, ruba umuyoboro w’icengezamatwara ry’urwango, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuwa 28 Mutarama 2013 Padiri Thomas yashinze ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’, rimufasha gukwirakwiza amatwara ya politiki, ku buryo umuntu yakwibaza ivanjiri azaniye Abanyarwanda, itandukanye n’iyo yigishaga mbere.

Hari aho Nahimana asobanya indimi
Hari abashimangiye ko imvugo ariyo ngiro, ariko bibaye ukuri ku bantu bose, imvugo za Padiri Nahimana aganira n’ibitangazamakuru ndetse n’ibinyura kuri ‘le Prophète’ bishobora kutamushyira ku rwego rw’abemerewe guhatanira kwicara muri Village Urugwiro.
Avuga indimi ebyiri kuri ‘Jenoside’ yo mu 1994 abicishije mu cyo yise ‘kwibuka bose’, ndetse gahunda yo Kwibuka yayise “intwaro ya politiki ihoraho yo guhembera umujinya, gufungirana abaturage mu bwoba no mu gahinda, kwimakaza irondakoko ndetse ngo ikwiye kwamaganwa.”
Hari byinshi ahakana ugereranyijwe n’amateka yemerwa kandi yigishwa, nk’aho avuga ko intambara yo kubohora igihugu yatewe n’inyota ‘y’ubutegetsi’ ndetse ngo “iyo inkotanyi ziza gutsindwa, ikibazo cya Jenoside ntikiba kivugwa.”
Nyamara ibi binyuranye n’ukuri Abanyarwanda bazi, harebwe igihe abatutsi batangiriye gutotezwa ndetse bagahunga kubera ubuyobozi bubi, mu gihe hari abagiye bajyanwa mu bice nka za Bugesera bakicwa na Tse Tse, kandi icyo gihe ni mbere ya 1990.
Mu magambo ye yarivugiye ati “Mbere babanje kuvuga ko ari Itsembabwoko n’itsembatsemba, niryo ryari ijambo ry’Ikinyarwanda, kugira ngo abantu bose babiguyemo bavugwe. Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa.”
Nahimana azayoboka natsindwa amatora
Nubwo ntawe uramenye niba koko azaza kuko yabivuze kenshi ariko ntibikorwe, cyangwa niba azemererwa kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kuko hari byinshi bisabwa, Nahimana uvuga ko amaze imyaka itatu yisuganya, yahereye ku kureba ibibazo bihari n’ibisubizo yazabifatira.
Nahimana yagize ati “Twashatse kujyayo mu kwezi kwa mbere ntibyadukundira, dusanga hari izindi ntambwe twagombaga gutera nko kugerageza kuvugana n’ubutegetsi. Twanditse ibarwa, nk’iyo twandikiye Perezida wa Repubulika’’
“Hanyuma twiha andi mezi make, akaba azarangira mu cyumweru gitaha, tukaba twaremeje rero ku buryo budasubirwaho, twararangije no kubyitegura ko tuzahaguruka i Paris kuwa Kabiri nimugoroba, tukazagera i Kigali kuwa Gatatu ku itariki 23, mu ma 14:50.’’
Nahimana avuga ko azagera mu Rwanda ari kumwe n’itsinda azazana, ati “nidushyika tuzasanga abandi nabo badutegereje.’’ Bazakurikizaho kwandikisha ishyaka, nk’inzira izarihesha guhagararirwa mu matora ya 2017.
Yavuze ko nagera mu Rwanda yifuza kuzabonana na Perezida wa Repubulika akamugezaho ibitekerezo afite, ariko ati “nituba abakandida twembi abaturage b’u Rwanda bakamuhitamo nzamuyoboka. Ariko ubutumwa namuha, nanjye nibantora, azanyoboke nzamuyobora neza.’’
Abayoboraga Nahimana nk’umupadiri baramwamagana
Padiri Nahimana yamaganwe n’abantu benshi bakurikiranira hafi politiki kimwe n’abumva neza ibitekerezo bye, bibaza uko umuntu wiyeguriye Imana rurema yabiba amacakubiri.
Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa, Arikiyepisikopi wa Kigali n’uwa Kabgayi Smaragde Mbonyintege bamaganiye kure imyitwarire ya Nahimana, babigaragaje muri Filimi mbarankuru yiswe ‘Ikibyimba cy’ukuri’ [Abscé de la vérité] yanditswe na Gasigwa Léopold.
Mgr Ntihinyurwa ati “Umupadiri icyo ashinzwe ni ukunga abantu n’Imana na bo ubwabo [...] Sinumva ko ishyaka uriya mupadiri yashinze ryunga Abanyarwanda. Nagiye mbona ibyo ashobora kwandika, numva ko atari ishyaka rihuza Abanyarwanda.’’
Mgr Mbonyintege we yavuze ko amategeko agenga abapadiri atabemerera kwijandika muri politiki, ati “Umupadiri washinze ishyaka aba yikuye muri Kiliziya, keretse iyo ari ikintu yumvikanyeho n’umwepisikopi [umuyobozi] we abona gifitiye igihugu inyungu.”
Mgr Bimenyimana wa Diyosezi ya Cyangugu we yahereye ku ndahiro yagiriwe na Padiri Nahimana ubwe ahabwa ubupadiri, ubwo yamusezeranyaga kuzamwubaha, kuzamwumvira we n’abazamusimbura bose, amusaba gufunga urubuga leprophete.fr rubiba amacakubiri.
Gusa Nahimana yatatiye iyo ndahiro avunira ibiti mu matwi kugeza ubwo agiye kugaruka mu Rwanda, aho gusubira mu nyubako n’ubuzima byagenewe abapadiri, akiyemeza kujya gukodesha inzu mu Mujyi wa Kigali kuko yivugira ko we ntayo yahubatse.
Biteganyijwe ko amatora ya Perezida azaba muri Kanama 2017, Itegeko Nshinga rigateganya ko umukandida agomba kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko; nta bundi bwenegihugu afite; ari indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi.
Agomba kandi kuba atarigeze akatirwa igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu; atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki; afite nibura imyaka 35 kandi aba mu Rwanda igihe igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya.
Nahimana ashobora kuzagira ibyo abazwa n’ubutabera
Padiri Nahimana nta byaha yakoze ku buryo umuntu yavuga ko yashakishwaga, icyakora hari byinshi yavuze anandika ku rubuga rwa internet ‘Le Prophete’ bishobora gutuma inkiko zimukurikirana ho ko yapfobeje kenshi jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ntawahakana ko ‘Le Prophete’, ya Nahimana atari umuyoboro w’icengezamatwara ry’urwango, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi byiyongeraho imvugo zipfobya Jenoside yagiye avugira mu bitangazamakuru birimo na BBC.
Mu kiganiro yatanze kuri BBC mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21, Padiri Nahimana yagarutse ku cyo yise ‘Kwibuka bose’, ashimangira ko ijambo Jenoside yakorewe abatutsi ridakwiye gukoreshwa ko ahubwo hakoreshwa Itsembabwoko n’Itsembatsemba.
Icyo gihe yagize ati “ Icyakora ibyabaye mu Rwanda ntibyakwirwa mu nyito ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’. Ibyiswe gutyo ni igice kimwe cy’ishyano ryashyikiye Abanyarwanda. Reka twongere tubyiyibutse. Kwibuka abacu bose niryo jambo rubanda ikeneye kubwirwa kandi niryo rikwiye kuba ishingiro ry’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

TANGA IGITEKEREZO