00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iwawa: Umwe mu rubyiruko yabonywe yapfuye ku nkombe z’Ikivu

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 17 October 2013 saa 11:13
Yasuwe :

Mwizerwa Benoit w’imyaka 25 uvuka mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, mu gace ko ku Cyasemakamba, wari warajyanwe mu kigo ngororamuco cya “Iwawa”, ku Cyumweru habonetse umurambo we nyuma yo kuburirwa irengero kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.
Niyongabo Nicolas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cya Iwawa, mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri telefone yavuze ko umurambo wa Mwizarwa wagaragaye, hari habanje kuboneka imyenda ye ku nkombe. Yagize ati “Benoit rwose natwe (...)

Mwizerwa Benoit w’imyaka 25 uvuka mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, mu gace ko ku Cyasemakamba, wari warajyanwe mu kigo ngororamuco cya “Iwawa”, ku Cyumweru habonetse umurambo we nyuma yo kuburirwa irengero kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Niyongabo Nicolas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cya Iwawa, mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri telefone yavuze ko umurambo wa Mwizarwa wagaragaye, hari habanje kuboneka imyenda ye ku nkombe.

Yagize ati “Benoit rwose natwe urupfu rwe rwaratubabaje cyane ,gusa uyu musore mu kubura kwe yaburiwe irengero kuwa Gatanu tariki 11 Ukwakira ubwo twabonaga imyenda ye ku nkombe nibwo twamushakishirije ahantu hose yaba mu mazi tubifashijwe n’abamarine… dushakira no mu ishyamba, nyuma nibwo umurambo we waje kugaragara ku nkengero z’ikiyaga.”

Mu myirondoro ye, Mwizerwa Benoit ngo yavuze ko nta se agira, na nyina umubyara aherereye ku mugabane w’i Burayi ariko atazi agace aherereyemo.

Niyomugabo yanenze amakuru yavugwaga na bamwe ko Mwizerwa ari bagenzi be bamutaye mu mazi, ati “Rwose nta wamutaye mu mazi kuko uru rubyiruko rw’aha rurakundana cyane kuko ruba ruhurira kuri byinshi, gusa icyo navuga n’uko Benoit yageze aha tariki ya 22 Kamena kimwe n’abandi bazanye nawe, ariko akaba yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, yaranafataga imiti kuko nubwo aha tubagorora n’abafite ibibazo byo mu mutwe turabavura.”

Yakomeje avuga ko uyu musore yatorotse akajya koga mu gihe muri icyo kigo bagira amasaha yo kujya koga, aho boga guhera saa cyenda n’igice bakageze saa kumi n’igice. Aho bajya muri iki gikorwa bari kumwe n’ababacunga kugira ngo hatagira n’ikibazo bahura na cyo.

Ikigo cya Iwawa kiri ku kirwa hagati mu Kivu, kukigeraho bisaba gufata ubwato, kirimo urubyiruko 1,977. Abo bose bakusanywa hirya no hino mu gihugu ari urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, kimwe n’inzererezi, bakajyanwayo bakigishwa imyuga, bakagaruka bafite ubushobozi bwo kwitunga bakoresheje amaboko yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .