Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa LBC, Nick Ferrari. Yavuze ko abayobozi b’u Rwanda batunguwe no kubona uburyo amasezerano yarwo n’u Bwongereza ku bijyanye n’abimukira yanenzwe n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza.
U Bwongereza bwasinyanye amasezerano n’u Rwanda agena ko abimukira binjira muri icyo gihugu bakoresheje inzira zitemewe, bazajya boherezwa mu Rwanda.
Mu gihe bahageze, bazaba bafite amahitamo atandukanye arimo n’ayo kuba bashaka ibihugu bindi bibakira, gusubira aho bakomoka cyangwa se kuguma mu Rwanda.
Johnson yabwiye Umunyamakuru ati “Ntabwo wigeze uza mu rugendo rujya Rwanda. Wari ukwiriye kuba warabikoze kuko abantu benshi barabikoze, babona ukuri.”
Yakomeje agira ati “Babonye igihugu giteye imbere, bafite imyumvire itandukanye ku cyo [amasezerano] asobanuye. Kandi uramutse uvuganye na Perezida Paul Kagame na Guverinoma, batunguwe n’uburyo byavuzwe mu itangazamakuru mu Bwongereza.”
Johnson yavuze ko u Rwanda rubona aya masezerano n’u Bwongereza nk’amahirwe yo gutera imbere hamwe n’u Rwanda binyuze mu mikoranire ku bibazo bitandukanye.
Yakomeje avuga ko nubwo itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryamaganye amasezerano igihugu cye cyagiranye n’u Rwanda, hari ibindi bihugu bifite ajya kumera kimwe kandi adateje ikibazo uwo ariwe wese.
Ati “Joe Biden ari gukora ibimeze kimwe afatanyije na Mexique aho agerageza kohereza abantu bavuye muri Mexique ako kanya muri Espagne. Denmark nayo iri gukora ibijya kumera kimwe. Ntekereza ko ahari ari ibintu byumvikana ukundi kugirana imikoranire nk’iriya n’u Rwanda.”
U Rwanda ruzahabwa miliyoni 120 y’ama-pound ku ikubitiro yo "gushyira mu bikorwa gahunda ziteza imbere abanyarwanda n’abimukira" mu burezi, amahugurwa no kwiga indimi.
Hari bamwe banenze iyi mikoranire babishingiye ku mafaranga, aho bavuga ko u Rwanda rwaba rugamije amafaranga muri iyi mikoranire.
Abo Perezida Paul Kagame yabasubije ko ubikeka atyo yibeshya, ahubwo ko icyo u Rwanda rwakoze ari ugutanga ubufasha rwumva ko bukenewe.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru gisoza inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, CHOGM yabereye i Kigali mu cyumweru gishize.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda ruri gukora, nta muntu n’umwe ubiruhera amafaranga kugira ngo rubikore.
Ati “Iki kibazo cy’abimukira, ni ikintu abantu bazakomeza kugiraho ibitekerezo bitandukanye. Gusa nagerageje gusobanura aho duhagaze n’impamvu tubikemura uko tubikora.”
“Haba hari icyaha turi gukora mu kwemera ko abo bantu baza hano? N’iyo bataza, ntabwo tuzaburana, ntabwo ari nk’aho turambirije ku kuba abantu baza, ahubwo ni uko twagerageje gufasha.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!