00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk’imbwa” Gen Kabarebe avuga kuri Karegeya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 January 2014 saa 10:09
Yasuwe :

Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen James Kabarebe, nawe yunze mu ry’abandi bayobozi avuga amagambo akomeye ku bijyanye n’urupfu rwa Patrick Karegeya, wasanzwe umurambo we mu cyumba cy’ihoteli i Johannesburg ku itariki ya mbere Mutarama 2014.
Agereranya Karegeya “n’umwanda”, Gen Kabarebe yavuze ko umuntu muzima adashobora kwiyemeza kuva mu gihugu nk’u Rwanda gifite umutekano n’iterambere, ngo agiye mu buhungiro. Ibi Minisitiri w’Ingabo yabivugiye muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" mu (…)

Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen James Kabarebe, nawe yunze mu ry’abandi bayobozi avuga amagambo akomeye ku bijyanye n’urupfu rwa Patrick Karegeya, wasanzwe umurambo we mu cyumba cy’ihoteli i Johannesburg ku itariki ya mbere Mutarama 2014.

Agereranya Karegeya “n’umwanda”, Gen Kabarebe yavuze ko umuntu muzima adashobora kwiyemeza kuva mu gihugu nk’u Rwanda gifite umutekano n’iterambere, ngo agiye mu buhungiro. Ibi Minisitiri w’Ingabo yabivugiye muri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" mu karere ka Rubavu, mu Majyaruguru y’uburengerazuba ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Ntimugatakaze umwanya wanyu kuri za raporo zivuga ngo runaka na runaka yanigishijwe umushumi muri etaje ya karindwi mu gihugu runaka.”

Gen Kabarebe yakomeje agira ati: "Mwirinde abasakuza hirya no hino ngo umuntu kanaka yanizwe n’umugozi ari muri etage ya karindwi mu gihugu runaka. Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk’imbwa abashinzwe isuku bagakuraho umwanda bagashyira aho imyanda ijya ngo utabanukira, kandi abo bibaho nibyo bahisemo ntacyo twabikoraho ntidukwiye no kubibazwa."

Gen Kabarebe yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo ya buri munsi bakirengagiza ibihuha byirirwa bikwirakwizwa, atanga urugero nko ku gihuha kiriwe gisakazwa ku wa Kane no kuwa Gatanu kuva muri Congo ko Perezida Kagame yitabye Imana. Iyi nkuru yatangajwe ari ikinyoma kuri blog y’abanyekongo, nayo iyikuye ku rundi rubuga rubika abakiriho n’abatakiriho rwo mu Bufaransa "necropedia.org".

Minisitiri Kabarebe yavuze ko abaturage ba Rubavu bakwiye kuba ku isonga mu kwirindira umutekano wabo, barwanya abacengezi baturuka muri congo. Yanabashishikarije kutigana imico mibi izwi mu banyekongo.

Abaturage b’i Rubavu bakomeje gusaba Minisitiri Kabarebe bamugezaho icyifuzo cy’uko bakeneye ko Perezida wa Repubulika yazabasura mu karere kabo vuba bishoboka kugira ngo Abanyekongo babone ko ubuyobozi bw’u Rwanda budashobora kwifurizwa ibibi.

Aya magambo ya Gen Kabarebe aje akurikira aya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo wavuze ko nta muntu mu Rwanda uzababazwa n’urupfu rwa Patrick Karegeya wahoze ari umuyobozi w’ubutasi bwo hanze y’igihugu.

Inkuru dukesha Rwanda News


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .