00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamabanga wa Etincelles FC yeguye nyuma y’uko itewe mpaga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 October 2023 saa 04:54
Yasuwe :

Kabanda Innocent wari Umunyamabanga Mukuru wa Etincelles FC, yeguye nyuma y’uko iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu itewe mpaga na Musanze FC ku mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukwakira 2023, ni bwo byamenyekanye ko Kabanda Innocent atakiri Umunyamabanga wa Etincelles FC kuko yamaze kwegura kuri izi nshingano.

Kwegura byakurikiye guterwa mpaga kwabaye kuri iyi kipe ubwo yari yakiriye Musanze FC ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukwakira 2023.

Amakuru yizewe yemeza ko ku Bitaro bya Gisenyi, ahari kuva imbangukiragutabara, bahamagaye Kabanda Innocent ngo bamubwire ko itari buboneke kuko izihari zajyanye abarwayi, gusa ntiyabashije gufata telefoni ye ngendanwa.

Ikipe ya Etincelles isanzwe ifitanye imikoranire n’Ibitaro bya Gisenyi kugira ngo ijye ibaha imbangukiragutabara kuri buri mukino ariko ikipe igasabwa kumenyekanisha mbere igihe uzabera.

Ibi byarakozwe ndetse n’ibaruwa irandikwa ariko biba ngombwa ko imodoka itaboneka kubera ko izari ku bitaro zari zagiye mu yindi mirimo. Ibitaro byashatse uwo bimenyesha ko itaboneka ngo hashakwe indi ariko bibura Umunyamabanga basanzwe bavugana.

Iminota y’umukino yageze iyi mbangukiragutabara itaraboneka harengaho n’indi 15 iteganywa n’amategeko, birangira itewe mpaga ku bitego 3-0.

Kubera ubu burangare hahise havamo kwegura kwa Kabanda ku nshingano z’Ubunyamabanga bwa Etincelles FC.

Iyi mpaga yatumye iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu iguma mu murongo utukura muri Shampiyona y’u Rwanda dore ko ari iya 15 n’amanota ane gusa.

Etincelles izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukwakira, igiye gukina na Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare.

Inkuru bifitanye isano: Ni nde ukwiye kuryozwa mpaga yatewe Etincelles FC?

Kabanda Innocent wari Umunyamabanga Mukuru wa Etincelles FC yeguye nyuma y'uko itewe mpaga kubera kubura imbangukiragutabara ku kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages