Kabuga afungiwe mu Buholandi kuva mu 2020, nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa. Ashinjwa ko ari umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umwe mu bashinze Radio RTLM yakoreshejwe mu kubiba urwango no gushishikariza abantu kwishora mu bwicanyi.
Muri Kamena, abacamanza b’Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, bari bavuze ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana, bavuga ko hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa ku buryo iburanisha rikomeza.
Ku wa 7 Kanama 2023, aba bacamanza baheruka kwanzura ko urubanza rwa Kabuga ruhagarikwa igihe kitazwi kandi hagatangira gusuzumwa umwanzuro umugumisha muri gereza ku buryo yarekurwa.
Mu itangazo IBUKA yasohoye ku wa 11 Kanama 2023, ryashyizweho umukono na Perezida wayo, Dr Gakwenzire Philibert, yatangaje ko yababajwe bikomeye n’icyemezo IRMCT yafashe cyo guhagarika mu gihe kitazwi urubanza rwa Kabuga, ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Charles Butera, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse uzi ububabare banyuzemo, yavuze ku ntimba ze abinyujije mu ibaruwa ifunguye yandikiye abacamanza ba IRMCT.
Yanenze icyemezo cyo guhagarika iburanishwa ry’urubanza rwa Kabuga, gishobora kongera gutoneka inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibaruwa Butera yandikiye abacamanza ba IRMCT
Ku Rwanda, François Mitterrand [wabaye Perezida w’u Bufaransa] yashoboraga kuvuga ko ‘muri ibi bihugu Jenoside atari ikintu gihangayikishije’. Buri wese yari azi intekerezo ze ndetse n’ubufasha bwose yahaye ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi. Bake ni bo bazi ubukana bw’iyi nteruro ngufi.
Uyu munsi, ibikorwa bihari n’uburyo umuryango mpuzamahanga witwara mu guhangana n’ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi bitanga impamvu ndetse ni gihamya y’ubwo bukana.
Itariki ya 7 Kanama 2023, yiyongereye ku rutonde rw’amatariki ashaririye mu buzima uwarokotse Jenoside atazigera yibagirwa.
Mu by’ukuri, abacamanza b’Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), bifashishije inyundo yabo, batsindagiye umusumari mu bikomere bikiri bibisi. Ibyo bakoze ni ukwereka abarokotse Jenoside ko ukuboko gufite ubutabera mu kiganza kwako kuri kure yabo.
Itabwa muri yombi ry’uwateye inkunga Jenoside [Kabuga Félicien] ryagarutsweho cyane mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, ndetse kuri bamwe bari bategereje kubona urubanza rukomeye kuva mu myaka nk’icumi ishize. Ibi byatanze icyizere ko abarokotse Jenoside kera kabaye bagiye kubona ubutabera.
Ikibabaje ni uko mu kanya nk’ako guhumbya aka kanyamuneza kahise gakendera kuko icyari kuba urubanza cyarangiye nk’umupira utobokeye mu kibuga hagati mu gihe cy’umukino.
Abanyacyubahiro bayoboye umukino ndetse bakawushyiraho akadomo ntibanyuzwe, bakomeje no kurenga aho basaba irekurwa ryihuse rye [Kabuga] ngo hashingiwe ku kuba yaratakaje ububasha bwo kwibuka ibintu bimwe na bimwe.
Abacamanza, bashingiye ku bushobozi n’ububasha bwabo, basobanura ko icyemezo cyabo cyashingiye kuri raporo y’abaganga b’inzobere ku buzima bwo mu mutwe basesenguye ubwonko bwa Kabuga bakemeza ko adafite ubushobozi.
Izindi nzobere zigaragaza ko ushinjwa ashobora kuba yarakoresheje ubwonko bwe cyane kugeza aho yabunanije agerageza guca intege no kuburizamo umugambi wo kumukurikirana.
Iri gerageza ryari gusanga afite indwara z’inkazi zashoboraga kototera uyu musaza w’imyaka 86 ariko ubu ari mu rugendo rwo kugirwa umwere mu maso y’Isi.
Ushingiye ku myaka, ibi binyibutsa ko abacamanza bafatika baca imanza zitabera bagendeye ku kuri, amahoro n’ubutabera badashidikanya no kuburanisha ndetse bagahana ukurikiranyweho ibyaha bikomeye by’ubwicanyi cyangwa ibyibasiye inyokomuntu kabone n’iyo yaba afite imyaka irenga 100.
Ingero ebyiri ziheruka nibuka zirimo urwaJosef Schütz w’imyaka 101, waburanishijwe, agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu muri gereza mu 2022 kubera ubufatanyacyaha mu rupfu rwa Waffen SS wari Suzofisiye.
Ku rundi ruhande, Irmgard Furchner w’imyaka 97, na we yaraburanishijwe ahanishwa imyaka ibiri isubitse mu 2021 nyuma yo guhamywa ubufatanyacyaha mu cyaha cy’ubwicanyi.
Ntagereranyije ubukana bw’ibyaha bya buri wese, reka mbiharire abasomyi na bo bashyire ku munzani uburemere bw’ibishinjwa aba bafite imyaka igera mu ijana ndetse n’ushinjwa gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abahanga bacu mu by’imitekerereze n’abacamanza bafashe icyemezo kizahoraho mu mateka, ndizera ko bazanagira umuhate wo kwakira ingaruka zacyo.
Biragoye cyane gutandukanya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izina rya Kabuga kuko ibi byombi ntibivangurwa. Ni umucurabwenge mukuru ndetse akaba n’umuterankunga ukomeye wa Jenoside ndetse umusanzu yayitanzemo ntugereranywa.
Izina rye ryibutsa Radio rutwitsi ya RTLM izwi cyane kubera amagambo ahembera urwango, yanatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nabivuga nemye ko iyo hatabaho uruhare rwe mu bijyanye no gutera inkunga ijyanye no gutanga amafaranga, gucura umugambi, kugura ibikoresho, gutera inkunga amahugurwa n’imyitozo y’Interahamwe, ijambo yari afite ndetse n’umubano we n’umuryango wa perezida, Jenoside ntiba yarabayeho ifite ubukana nk’ubwo yakoranywe.
Nari kwishimira ko aba bacamanza batuza gake, na bo bakanywera kuri icyo gikombe gisharira kugira ngo batekereze cyangwa bishyire mu mwanya w’inzirakarengane za Jenoside n’abayirokotse.
Ndabyumva ko bayobejwe na raporo y’inzobere mu buzima bw’imitekerereze ndetse n’ishusho nk’iy’ikirura gifite impande ebyiri.
Ariko ba nyakubahwa bacamanza, muravuga iki ku nzirakarengane zishwe muri ubwo buryo bubabaje kandi butavugwa. Imibiri y’inzirakarengane aho ishyinguye iracyarira, ishaka guhabwa ubutabera. Iraje ibasanga, imiborogo y’Abatutsi bishwe bafite imyaka ingana n’ukekwa [Kabuga] iracyabakurikirana.
Kabuga ntiyigeze abasimbura nubwo bakomeje kunyura mu bikomeye. Abana baratabaje, abandi bakubitwa ku nkuta barira ndetse basaba ko ubutabera bwabafasha.
Umucamanza wima amatwi aya marira, ntashobora kongera kubona ibitotsi kuko gutaka kw’aba bana kuzahora kubagarukaho none n’iteka ryose. Ese wavuga iki ku mitima y’abarokotse yashenjaguwe ndetse n’imibiri yabo yakomeretse?
Aba bagore bafashwe ku ngufu, abatewe SIDA bavuze ko babanga ariko nk’abizera ntacyo babatwara, nta kibi babifuriza, bashaka ko muramba ngo mubone ibyo babonye ndetse munyure mu byo banyuzemo.
Mu gihe imfubyi zakurwaga mu mirambo zari zifite agahinda kenshi ariko bahabwaga icyizere ko ubutabera mpuzamahanga buzabaha imbaraga n’umurava wo kuba bararokotse.
Aba bana bato bazakubwira ko bashenguwe no kuba Loni yarongeye kunanirwa kubyaza umusaruro amahirwe yo kugarura isura yayo.
Nyuma yo gutsindwa kwinshi mbere na nyuma ya Jenoside, amahirwe yonyine yari asigaye kwari ukugeza abakekwa imbere y’ubutabera.
Kuba batarafashe ingoma ngo bajye mu muhanda basabe indishyi z’akababaro, si uko bibagiwe. Ahubwo ni uko bari bafitiye icyizere uyu muryango bari bahanze amaso. Irekurwa ry’umuterankunga wa Jenoside ryarabihuhuye.
Abazi iyi dosiye bashobora kuba bari mu bataratunguwe n’icyemezo cyanyu. Bemeza ko kiri mu mujyo w’umurongo wari washyizweho kuva hambere.
Buri cyose cyagenze nk’uko byateguwe, nta cyatunguranye, mwahaye umugisha ndetse mushyira mu bikorwa icyemezo cy’inzobere zacu mu by’imitekerereze. Ubu ni ubutabera bw’ukomeye.
Ni ikimwaro kuri mwe mwagize uruhare mu buryo buziguye n’ubutaziguye mu gufata iki cyemezo. Biteye isoni kuba nta kimwaro byabateye.
Ufashe urugero ku Rwanda, uyu muryango uzwi cyane wakomeje ibikorwa byawo by’urucantege. Kuva mu bushorishori bwawo kugera ku ngabo wari ufite kugera ku bacamanza ba TPIR, uyu muryango ntiwigeze uhagarika kugaragaza ko udakwiye kwizerwa. Uhorana ibyemezo bivuguruzanya mu nzego zawo zose.
Abatutsi barokotse Jenoside bari bagitekereza ku byemezo bidahwitse by’Umucamanza Theodor Meron byabasigiye inkovu mu ntekerezo zabo.
Ku bashatse kwirengagiza no gusiba izina risharira mu mitwe yabo, bibuka biboroheye ko mu gihe cy’imyaka 20, uyu yagize abere, anarekura abanyabyaha ruharwa, abandi abagabanyiriza ibihano.
Ibi biba mu gihe Gandhi yigeze kuvuga ko ushaka gutera imbere atagomba gusubiramo amateka ahubwo arema amashya. Gusa ibi Loni ntacyo byayigishije.
Mbere yo kwanzura, reka mbasigira ibi, mwaba mwizera Imana cyangwa mutayizera, hari ijambo ryo muri Bibiliya nsanga ribakwiye. Riboneka mu Gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri 27:19, hagira hati “Ugoreka urubanza rw’umusuhuke w’umunyamahanga, cyangwa rw’impfubyi cyangwa rw’umupfakazi, avumwe.”
Abarokotse Jenoside bakwiye kwibuka ibi bikurikira:
– Twirinde kwishingikiriza no kwizera ubutabera bwo hanze, duharanire ko abakekwaho uruhare muri Jenoside bagera ku butaka bwacu, tubaburanishe bijyanye n’ibyo bakoze.
– Igihe gishize ntigihanagura icyaha cyangwa kigire abere abicanyi.
– Mu gusoza, niba ikibazo kimwe nkamwe, ni iyihe ntego yo kwita icyaha cya Jenoside ko gikomeye niba itsinda ry’abantu rishobora kwicara hamwe igihe rishakiye hanyuma rikanzura ko ushinjwa uruhare muri Jenoside adakwiye gukomeza kuburana rishingiye ku bihamya bidafatika?



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!