00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana w’imyaka 15 yabashije kurokora Abatutsi 12 muri Jenoside

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 29 April 2018 saa 06:21
Yasuwe :

Kagabo Saadi wo mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi muri Rubavu, yabashije kurokora Abatutsi 12 muri Jenoside afite imyaka 15, abarokorera aho yakoraga akazi ko mu rugo.

Kagabo ashimirwa kuba atarabaye nka se, Yuri Baritima, wari umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agakatirwa gufungwa burundu.

Abo yarokoreye muri ako gace ko mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko muri jenoside Kagabo yari umukozi wo mu rugo rw’umugabo wari ufite abagore babiri, umwe ari umututsi undi akaba umuhutu.

Yabahishaga mu cyobo, akabashakira amazi n’ibyo kurya ariko cyari gifunze ku buryo abicanyi batabashaga kumenya ko harimo umuntu ndetse abaharokokeye bavuga ko hari ubwo Interahamwe zakigeragaho ariko Imana igakinga akaboko.

Muri icyo cyobo cyari mu rugo rw’umugabo yakoreraga utarahabaga umunsi ku wundi; cyari kigenewe imyanda. Yagishishemo 12 iminsi myinshi ariko 11 aza kubafasha kujya kwihisha ahandi, hasigaramo uwitwa Murekatete Donathille banahunganye bagerana muri Congo Kinshasa.

Murekatete warokotse Jenoside ashimira byimazeyo Kagabo utarabaye nka se, akabakiza.

Yagize ati “Kagabo yaraturokoye njye n’umuryango wanjye … We yaraduhishe Imana iramushoboza biza gukunda, aho yari yaraduhishe hari ubwo Interahamwe zazaga kuduhiga zikananyara ku cyobo twarimo, hari n’ubwo twanywaga inkari zabo ariko tukagira amahirwe bakagenda.”

Kagabo yakoze igishoboka cyose ngo arokore abahigwaga kubera agahinda ko kubona bazira ubusa, bahigwa n’abo basanzwe basangira.

Yagize ati “Njye nari umwana ariko numva nta mpamvu yatuma abo nshobora guhisha bicwa kandi nzi neza ko bazira ubusa. Nabaga nicaye ncungana na data [wari umuyobozi mu nzego z’ibanze] kugira ngo atamenya ko hari abo nahishe cyangwa njye ntafite umugambi nk’uwo afite.”

Mukarurangwa Speciose uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Gisenyi nawe ni umwe mu barokokeye muri aka gace.

Yagize ati “Nkurikije ibikorwa Kagabo yakoze byo kurokora Abatutsi bahigwaga numva yashyirwa mu barinzi b’igihango cyangwa umubare waba waruzuye bakagira bamwe bakuramo bakamushyiramo kuko yarokoye benshi. Ntabwo byari byoroshye kuko yari umwana ukwiye kumvira ibitekerezo bya se ariko yitandukanya nawe ntiyica ahubwo arwana ishyaka, arokora abahigwaga.”

Kagabo arubatse, yashakanye n’uwarokotse Jenoside biciye umuryango.

Abo Kagabo yarokoye uko ari 12, ku wa 29 Mata 2018 bakoze igikorwa cyo kujya kumusura barasangira, barishimana, banamusezeranya ko ubutaha hari ishimwe bazamugenera nk’igihango bafitanye.

Kagabo Saadi yabashije kurokora Abatutsi 12 muri Jenoside ari umwana w'imyaka 15
Icyobo Kagabo yahishagamo Abatutsi kiracyahari
Murekatete Donathille warokowe muri Jenoside na Kagabo
Bamwe mu bo Kagabo yarokoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages