Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Mutarama 2019 saa 06:28
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Buyapani we na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Shinzo Abe, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni zisaga 29 z’amadolari zo kongera ubushobozi bw’imiyoboro iva ku ruganda rw’amazi rwa Nzove igera ku bigega bya Ntora mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Buyapani.

Kuri uyu wa Kabiri, Kagame na Shinzo Abe bagiranye ibiganiro, bisozwa ibihugu byombi bisinye amasezerano agamije kubaka umuyoboro w’amazi uva ku ruganda rwa Nzove kugera ku bigega bya Ntora ku Gisozi.

Ayo masezerano afite agaciro k’amayeni y’u Buyapani 3,191 000,000, ni ukuvuga amadolari ya Amerika 29 343 067.

Ibigega bya Ntora bifata amazi avuye ku ruganda rw’amazi rwa Nzove, bikayakwirakwiza mu duce dutandukanye two mu majyaruguru ya Kigali nka Gisozi, Bumbogo, Kinyinya, Gaculiro, Kibagabaga, Kacyiru n’ahandi.

Ibyo bigega bifite ubushobozi bwo kwakira amazi angana na metero kibe ibihumbi icumi.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2024, abaturarwanda abose bazaba bafite amazi meza, ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi ikava kuri metero kibe 182,120 mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) umwaka ushize cyatangaje ko gifite imishinga itandukanye ya miliyoni 160 z’amadolari yo kwagura no kubaka imiyoboro n’inganda z’amazi, ku buryo mu myaka itatu gusaranganya amazi bizaba ari amateka.

Iyo mishinga irimo iyo kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya bigera kuri 17 n’inganda nshya.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Shinzo Abe, yashimye ubufatanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “U Rwanda rwishimira iterambere ry’ubufatanye n’u Buyapani. Dufatanya muri byinshi kandi bibyara umusaruro nko mu buhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.”

Kagame kandi yashimye inkunga y’icyo gihugu mu mushinga wo kuvugurura ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu muri Kigali (Kigali Urban Transport Improvement Plan).

Yavuze ko u Rwanda “rwiteze kwigira ku bunararibonye bw’u Buyapani mu guteza imbere imijyi no gutwara abantu n’ibintu.”

Perezida Kagame yanagarutse ku mavugurura amaze imyaka ibiri akorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ashimangira ko agamije gutuma uyu mugabane ugira uruhare ruhamye mu bufatanye n’ibindi bice by’Isi birimo n’u Buyapani.

Yavuze ko uwo muryango abereye umuyobozi uzakomeza gukorana n’u Buyapani n’abandi bafatanyabikorwa mu kuvugurura akanama gashinzwe umutekano muri Loni kugira ngo gakomeze kujyana n’uko ibintu bihagaze ubu.

Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda bwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika. Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni 21,485 z’amadolari, rikaba ryarahanze imirimo 178.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .