00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda ikeneye asaga miliyari 300 Frw ngo ibashe kugera ku ntego yihaye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 08:21
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko ikeneye miliyari 346,9 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka ine iri imbere kugira ngo izabashe kugera ku igenamigambi rigamije kurushaho kuyiteza imbere.

Iyi kaminuza yihaye intego z’imyaka irindwi 2018-2025 zirimo kuzamura ubushakashatsi bukorwa, kongera abanyeshuri biga mu cyiciro cya gatutu na Phd, guteza imbere uburezi butangwa ku rwego mpuzamahanga n’ibindi.

Ubwo habaga igikorwa cyo kugaragaza amavugurura yakozwe muri izi ntego zimaze imyaka itatu n’igice zishyirwa mu bikorwa, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2020, hagaragajwe ko kugira ngo izavuguruwe zizagerweho bizasaba 346.995.135.162 Frw.

UR yagaragaje ko aya mafaranga azava mu ngengo y’imari ndetse no mu bafatanyabikorwa batandukanye.

Zimwe mu ntego zavuguruwe zirimo ko UR igomba kuza mu makaminuza y’imbere muri Afurika ikava ku mwanya wa 86 iriho ikajya byibuze ku wa 15. Hazabaho kongera ubushakashatsi bukorwa n’abarimu ku buryo umwe yajya ashyira bubiri hanze nibura buri mwaka, kuzamura ikoranabuhanga, gushyiraho amashuri y’icyetegerezo n’ibindi bizatuma irushaho gutera imbere.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Iterambere rya Kaminuza, Dr Musafiri Papias Malimba, yavuze ko bavuguruye izi ntego mu rwego rwo gukosora ibitaragenze neza.

Yagize ati “Birasanzwe ko umuntu akora igenamigambi akariha igihe runaka, uburyo bwiza bwo kwisuzuma uko mushyira mu bikorwa ibyo mwiyemeje ntabwo urindira igihe mwashyizeho ngo kirangire.”

“Ntabwo twari kugeza ku myaka irindwi ahubwo twabonye tugeze hagati turavuga ngo reka turebe ibyo twashoboye gukora n’ibyo tutashoboye tumenye impamvu, tuyihereho twisubiraho bityo indi myaka isigaye tuzabashe kubigeraho ijana ku ijana.”

Yakomeje avuga ko mu ntego umunani bari bafite hari ibyagezweho nko kuba ubushakashatsi kaminuza ishyira hanze bwariyongereye, kongera abanyeshuri bari mu cyiciro cya gatatu na Phd, kongera ibigo by’icyitegererezo n’ibindi.

Agaruka ku bitaragezweho Dr Musafiri yavuze ko habayemo imbogamizi zirimo ubushobozi bw’amafaranga, ubushobozi bw’abarimu ndetse n’icyorezo cya Covid-19 cyabakomye mu nkokora ibikorwa.

Kaminuza y'u Rwanda yagaragarije abafatanyabikorwa bayo amavugurura ari gukorwa ku ntego zayo z'imyaka irindwi
Kaminuza y'u Rwanda yatangaje ko miliyari zisaga 300 ikeneye izazikura mu bafatanyabikorwa bayo
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n'Iterambere rya Kaminuza, Dr Musafiri Papias Malimba, yavuze ko bavuguruye izi ntego kugira ngo babone aho bitagenze neza babashe kuhakosora
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda Prof. Alexandre Lyambabaje yavuze ko izi ntego zizagerwaho habayeho gukorera hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .