Karongi: Amafi arenga ibiro 300 yasanzwe mu Kivu yapfuye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Ukwakira 2018 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Mu Kivu hamaze gukurwamo amafi arenga ibiro 300 yo mu bwoko bwa Tilapia yapfuye, birakekwa ko yabuze umwuka kubera isuri ituruka imusozi ikinjira muri iki kiyaga.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri nibwo abaturage baturiye ahari iki kiyaga babonye aya mafi atangiye kureremba hejuru y’amazi.

Bihutiye kumenyesha ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hatangira ibikorwa byo kuyaroba.

Kugeza ubu hamaze kurobwa ibiro 300 by’amafi yapfuye. Toni esheshatu z’amafi mazima biteganyijwe ko zihita zishyirwa ku isoko.

Umukozi Ushinzwe Ubushakashatsi ku bworozi bw’Amafi n’Uburobyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Musabwemungu Grégoire, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyabayeho cyaturutse ku isuri yinjira muri iki kiyaga ari nayo yatumye amafi atabona umwuka uhagije.

Ati “Hari isuri yinjirira aho hafi, habayeho isuri bituma umwuka uba muke. Ariko ikigaragara ni uko aho bazirobye izasigayemo zabashije gutora agatege urabona ko nta kindi kibazo ziragira.”

“Ubu bazirobye ku buryo izarobwe twazisuzumye twasanze ari nzima ariko izari zapfuye zo bari bazikuyemo barazijugunya kugira ngo zidatera ibindi bibazo.”

Yavuze kandi ko izindi abaturage barobye bemerewe kuzishyira ku isoko mu gihe izikiri nto zo bazirekeyemo kandi nta n’ikindi kibazo zishobora kugira kuko umwuka watangiye kugaruka.

Muri Nzeri uyu mwaka, mu mugezi wa Mukungwa uri mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragaye amafi yo mu bwoko bw’inshonzi n’inkwekwe areremba hejuru y’amazi yipfishije.

Kugeza ubu Minagri iracyari mu iperereza ku cyateye urupfu rw’aya mafi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza